Abaporotesitanti bo mu Rwanda batsembye kwemera ubutinganyi kabone n’iyo bahagarikirwa inkunga

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 3 Ugushyingo 2017 saa 09:42
Yasuwe :
0 0

Inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda (CPR) yatangaje ko idateze gushyigikira ababana bahuje ibitsina niyo abaterankunga babo ku isi bahagarika ibyo babageneraga.

Iyi nama igizwe n’amadini atandukanye yemera Yesu Kirisitu, amwe muri yo akomoka mu mahanga mu bihugu bishyigikiye cyane ababana bahuje ibitsina.

Nk’idini ry’Abangilikani rifite inkomoko mu Bwongereza cyacitsemo ibice aho bamwe bashyigikiye ubutinganyi ndetse bemera gusezeranya ababana bahuje ibitsina ariko ikindi gice kirimo n’abo mu Rwanda bakabirwanya bivuye inyuma.

Kuri uyu wa Kane mu kiganiro n’abanyamakuru gitegura kwizihiza yubile y’imyaka 500 abaporotesitanti bamaze ku isi, ubuyobozi bwa CPR bwatangaje ko amadini ya gikirisito mu Rwanda adateze gushyigikira ubutinganyi.

Umunyamabanga Mukuru wa CPR, Rev Dr Samuel Rugambage, yavuze ko badashobora gushyigikira ibintu bitaboneka muri Bibiliya ngo baratinya guhagarikirwa inkunga.

Yagize ati “Twebwe dukurikiza Bibiliya, igaragaza ko umugore ashyingiranwa n’umugabo kugira ngo bagwire, nta mugore uzashyingiranwa n’umugore ngo bagwire, nta mugabo uzashyingiranwa n’umugabo ngo bagwire. Ntabwo rero ubutinganyi amatorero yacu abushyigikiye.”

Perezida w’inama y’abaporotesitanti mu Rwanda, Bishop Alexis Birindabagabo, yavuze ko mu itorero ry’Abangilikani bigeze gushyirwaho igitutu ngo bemere ubutinganyi ariko bakabyanga.

Yagize ati “Buriya abanyarwanda tugira ishema, nta wagusuzugura ngo ubyemere, uvuga ukuri ushaka kubyemera akabyumva. Urugamba turutangiza nari mpari mu 1998, aho hari ibyemezo byagombaga gufatwa, abepisikopi bavuye mu Rwanda turarwana tuvuga ngo tugomba kugendera no kuyoborwa n’ijambo ry’Imana, kandi tuvuga ko nta kundi kundi bigomba kugenda ndetse ko twiteguye no kujya gufasha abandi barimo batotezwa, kandi ibyo twarabikoze.”

Birindabagabo yavuze ko ubu ataribwo bari ku gitutu cyo kwemera ubutinganyi ngo badafungirwa inkunga ngo kuko byigeze no kubaho.

Ati “Ntabwo turi ku gitutu cyo kugira ngo badufungire inkunga ahubwo hari n’igihe cyageze turababwira ngo ntabwo twemera ko mudusuzugura, amafaranga yanyu nimuyagumane, iwacu imvura iragwa, turahinga tukeza. Akaganza gasaba gahora munsi y’agatanga, iyo ushaka kugira ijambo urwanira no kwigira.”

Bishop Birindabagabo yavuze ko abaporotesitanti mu Rwanda batazirukana abatinganyi ariko ngo bazajya babagira inama yo kwihana nkuko babigirira abandi banyabyaha.

Ati “ Umuntu wese ufite ibyaha tumubwira kwihana kandi ibyacu birasobanutse neza, Imana ikunda abanyabyaha ikanga icyaha kubera ko icyaha kirimbura ugifite. Ikibazo cy’ubutinganyi ntimuzakigire icyacu, si icyacu. Hari abafite ibyo bibazo bibakomereye cyane, twebwe twifitiye ibibazo byacu.”

Tariki 31 Ukwakira 1517, mu Budage nibwo Martin Luther yatangije amavugurura yo kwiyomora kuri Kiliziya Gatolika, asaba ko haba impinduka ku nyigisho zimwe na zimwe zigishwaga zitajyanye n’ijambo ry’Imana.

Uwo munsi uyu mwaka wizihijwe mu matorero y’abaporotesitanti yose ku si ariko mu Rwanda uzizihirizwa muri Dove Hotel tariki 10 Ugushyingo 2017, ukazahuza abayobozi b’amatorero n’imiryango igize CPR, nyuma buri dini rigize iyo nama rikazahitamo umunsi wo kuwizihiza ku giti cyaryo.

Inama y’abaporotesitanti mu Rwanda yatangiye mu 1962, yemererwa ubuzima gatozi mu 1963. Icyakora mbere yari iriho ariko ihuje abaporotesitanti bo mu Rwanda n’u Burundi.

Bishop Alexis Birindabagabo yavuze ko guhagarikirwa inkunga bitazatuma bemera ubutinganyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza