Abayisilamu bagiye i Maka basabwe kujya basura inzibutso za jenoside

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 27 Kamena 2018 saa 11:33
Yasuwe :
0 0

Abayisilamu bakoze umutambagiro mutagatifu i Maka (Aba – Hadji) mu 2011 basabwe kujya basura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko Intumwa Muhammad yagiraga igikorwa wasanisha nabyo.

Aba - Hadji baherewe ubwo butumwa mu gikorwa bakoze cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabaye ku Cyumweru tariki ya 25 Kamena 2018.

Umuyobozi w’iri tsinda ry’Aba - Hadji ryitwa ‘Abasangirangendo’, Hadji Ndayisaba Abdulilah, yasabye abandi bose bo mu Rwanda kujya basura inzibutso kuko ngo n’Intumwa y’Imana Muhammad yagiraga igihe cyo gusura ahashyinguye abantu.

Yagize ati “Icyo dusaba Aba- Hadji byimazeyo ni uko bakwiye kujya basura inzibutso [za Jenoside] cyane kuko ni nko gusura amarimbi kandi muri Islam biremewe, yewe banibuke ko iyo twagiye mu mutambagiro mutagatifu hari n’igikorwa dukora cyo gusura imva y’Intumwa Muhammad, kandi ibyo nabyo ni ukwibuka.”

Nubwo inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi atari amarimbi nk’ayo Muhammad yasuraga, Hadji Ndayisaba yakoze igereranya kugira ngo ashishikarize bagenzi be kujya bazisura kuko bifasha abantu kumeya amateka mabi yaranze igihugu mu gukumira ko Jenoside yazongera ukundi.

Hadji Uzamukunda Sarah yavuze ko gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, byamufashije kumenya amateka menshi.

Yagize ati “Gusura urwibutso no kwibuka ni ibintu bikomeye cyane kubera ko tuba tugomba kureba no kumenya amateka yabaye mu Rwanda kugira ngo bidusigire inyigisho muri twe, kuko nk’ubu nanjye nahamenyeye byinshi cyane ntari nzi kuko nasobanuzaga buri kantu.”

Uretse gusura urwibutso no kwibuka abazize jenoside aba bahadji bakoze, mu bihe byo kwibuka banakoramo ibindi bikorwa bitandukanye birimo kuremera abarokotse Jenoside, bakabubakira.

Aba – Hadji basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Aba – Hadji basobanuriwe amateka abitse mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza