Abayisilamu bo mu Rwanda bifatanyije n’Isi kwizihiza Umunsi w’Igitambo (Amafoto)

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 1 Nzeri 2017 saa 10:15
Yasuwe :
0 0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 1 Nzeri 2017, mu bice bitandukanye byiganjemo ibituyemo Abayisilamu benshi rwari urujya n’uruza rw’aberekezaga mu munsi mukuru w’igitambo wa Eid Al Adha.

Eid al-Adha ni umunsi Abayisilamu bakora hashize iminsi ibiri umutambagiro mutagatifu ubera i Makka buri mwaka.

Ibi babikora bagendeye kuri Aburahamu wari agiye gutanga umwana we Ismail ho igitambo, Imana ikamushumbusha intama.

Abayisilamu bo mu Rwanda 112 bahagurutse i Kigali kuwa 21 Kanama 2017, bitabiriye umutambagiro mutagatifu mu Mujyi wa Makka muri Arabie Saoudite.

Abasigaye mu Rwanda bo kuri uyu wa Gatanu bazindutse bifatanya n’abagiye Makka, i Nyamirambo Abayisilamu bari uruvunganzoka kuri Stade aho Mufti w’u Rwanda yatangiye ubutumwa bugenewe uyu munsi.

Mufti w’u Rwanda, Salim Hitimana, yasabye Abayisilamu bose koroherana bakarangwa n’ituze ndetse bagasangira n’abo badahuje imyemerere kuri uyu munsi wo gutura igitambo bita Eid Al Adha.

Yagize ati “Ubutumwa bwa mbere ni ukubasaba kugira ubworoherane no gusigasira ubumwe kubaha no kubahana hagati yabo ndetse n’abandi Banyarwanda mu gihugu, dusangira na bose nk’uko tubisabwa n’idini yacu, dusabana ariko tunatekereza ibihe biri imbere."

Yongeyeho ko uyu munsi ari igihe umuntu ufite ubushobozi aba agomba gushaka igitambo akagira icyo asiga iwe nk’ituro irindi akarisangira na bagenzi be, agasigasira ubumwe na bagenzi be.

Abayisilamu bo mu Rwanda kuri Stade i Nyamirambo bari mu isengesho ryo ku Munsi w’Igitambo

Yabasabye kwicisha bugufi bakoroherana kandi bagasangira n’abo badahuje imyemerere kuko ari umunsi w’ibyishimo.

Umunsi wa Eid al Adha utandukanye n’uwa Eid al-Fitr uba nyuma y’igisibo cya Ramadhan kimara iminsi 29 cyangwa 30.

Kuri uyu munsi wa Eid Al Adha, Abayisilamu bishoboye bategekwa kubaga amatungo nk’intama, ihene n’inka nk’ibitambo bakagaburira abatishoboye mu rwego rwo kugira ngo na bo babone ifunguro.

Abagera kuri miliyoni ebyiri bo mu mfuruka zose z’isi n’u Rwanda by’umwihariko batangiye umutambagiro mutagatifu i Makka ku mugoroba wa tariki 30 Kanama ukarangira tariki 4 Nzeli 2017.

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) ufatanyije n’abafatanyabikorwa bawo watangaje ko uzatanga ibitambo by’inka 800 n’ihene ibihumbi bibiri bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 70 ku munsi mukuru wa Eid al Adha.

Abayisilamu bishimira umutekano w'u Rwanda, bakanishyira bakizana mu myemerere yabo
Kuri Stade i Nyamirambo Abayisilamu bateze amatwi ubutumwa bwa Mufti w'u Rwanda
Isengesho rusange ryo ku munsi wo kwizihiza Umunsi w’Igitambo
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, Isaac Munyakazi nawe yazindukiye mu masengesho
Mufti w’u Rwanda, Salim Hitimana

Uko i Makka byari bihagaze mu mutambagiro

Umutambagiro wabanjirije Umunsi w’Igitambo i Makka, abayisilamu bari uruvunganzoka
Abafite ubushobozi baturuka imihanda yose ku Isi bakerekeza mu mutambagiro i Makka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza