ADEPR igiye kujuririra icyemezo cy’urukiko cyo kugira abere Bishop Sibomana na Rwagasana

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 15 Ukuboza 2018 saa 11:06
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Itorero ADEPR, bwatangaje ko bugiye kujuririra icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, Urugereko ruburanisha ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu, cyagize abere Bishop Sibomana Jean na Tom Rwagasana.

Bishop Sibomana yahoze ari umuvugizi w’Itorero ADEPR naho Tom Rwagasana amwungirije. Bo n’abandi bantu 10 bari bakurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo w’itorero.

Umucamanza kuri uyu wa Gatanu yanzuye ko Sibomana Jean, Tom Rwagasana, Mutuyemariya Christine, Sebagabo Leonard, Gasana Valens, Beninka Bertin, Niyitanga Salton, Nzabarinda Tharcisse na Twizerimana Emmanuel, badahamwa n’ibyaha bari bakurikiranweho.

Nyuma y’iki cyemezo Umunyamabanga wa ADEPR, Pasiteri Gatemberezi Muzungu Paul, yabwiye IGIHE ko batacyishimiye ndetse ko bagiye kujurira.

Ati “Ubuyobozi ndetse nabakirisitu ntitwishimiye icyemezo cy’urukiko. Iyo abantu batishimiye imikirize y’urubanza rero hari ikindi gikurikiraho. Tugiye kwicara tuganire n’abanyamategeko bacu hamwe n’ubushinjacyaha hanyuma tujurire kuko n’ubundi twe twari twaregeye indishyi.’’

Bashobora gusubizwa Ubupasiteri?

Mu Kwakira 2017 nibwo Itorero rya ADEPR ryambuye Ubupasiteri Bishop Sibomana Jean wahoze ari Umuvugizi waryo na Bishop Tom Rwagasana wari umwungirije.

Icyo gihe, buri wese yandikiwe abaruwa igira iti “Dushingiye ku myitwarire mibi yakugaragayeho mu micungire y’umutungo w’Itorero no kutaba inyangamugayo muri ibyo nk’uko bigaragazwa muri raporo mu igenzura ku mikoreshereze y’umutungo w’Itorero rya ADEPR”

“Dushingiye kandi ku mwanzuro w’Inama ya Biro Nyobozi ya ADEPR yateranye kuwa 5 Ukwakira 2017. Tubabajwe no kukumenyesha ko wambuwe inshingano za Gipasitori muri ADEPR uhereye kuri iyi tariki ya 6 Ukwakira 2017.”

Nyuma yo kugirwa abere, Urukiko rwananzuye ko basubiranye uburenganzira bwabo.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Pasiteri Karuranga Ephrem, yirinze gusubiza niba bagiye gusubizwa inshingano cyangwa niba batazazisubizwa.

Ati “Turabanza turebe icyo amategeko ateganya yaba ay’Itorero ndetse n’aya Leta. Nta bintu byinshi nahita mvuga ubu.”

Ubwo bamburwaga inshingano z’ubutapasiteri, Sibomana na Rwagasana bavuze ko ibyakozwe binyuranyije n’amategeko y’Itorero ADEPR.

Inkuru biifitanye isano : Bishop Sibomana na Rwagasana bahoze bayobora ADEPR bagizwe abere

Bishop Sibomana Jean yagizwe umwere ku byaha yari akurikiranyweho
ADEPR igiye gusuzuma niba Tom Rwagasana yasubizwa Ubupasiteri

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza