ADEPR igiye kwimika abayobozi bashya barangajwe imbere na Rev.Karuranga

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 27 Nyakanga 2018 saa 03:49
Yasuwe :
1 0

Itorero rya ADEPR rigiye kwimika Komite Nyobozi yaryo igizwe n’abantu batanu barangajwe imbere na Rev.Karuranga Ephrem, watorewe kuribera Umuvugizi Mukuru.

Komite Nyobozi ya ADEPR yatorewe manda y’imyaka itanu muri Werurwe 2018, ikaba yabanjirijwe n’iy’inzibacyuho yatowe ku wa 30 Gicurasi 2017, nyuma y’uko Komite yari iyobowe na Bishop Sibomana Jean, itawe muri yombi ishinjwa ibyaha by’imicungire mibi y’umutungo w’itorero.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, itorero rya ADEPR ryavuze ko umuhango wo kwimika aba bayobozi uteganyijwe ku wa Gatandatu taliki ya 4 Kanama 2018 kuri Stade ya ULK ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, ukazatangira saa tatu za mugitondo kugeza saa saba z’amanywa.

Nk’uko bakomeza babivuga ngo uyu muhango uzanitabirwa n’abayobozi b’amatorero ya pantekote yo mu bihugu umunani byo muri Afurika yibumbiye mu muryango witwa ‘Ukiamuka’.

Abayobozi bazimikwa ni Rev.Karuranga Ephrem; Umwungirije Rev. Karangwa John; Umunyamabanga Mukuru, Pasiteri Gatemberezi Muzungu Paul; Ushinzwe Ubutegetsi n’Imari, Umuhoza Aurélie na Pasiteri Ntaganda Jean Paul, Umujyanama mu by’Imari n’Ubukungu.

Itorero ry’ADEPR rimaze imyaka 78 rikorera mu Rwanda, aho rifite abayoboke barenga miliyoni ebyiri. Uretse ivugabutumwa, rifite amashuri y’incuke 158, amashuri abanza 147, ayisumbuye 59, ay’imyuga n’ubumenyingiro ane ndetse na Kaminuza ya Tewolojiya yitwa FATEK.

Mu rwego rwo kwagura ivugabutumwa, muri iki gihe rikaba ryaraguye amarembo rifungura ishami mu gihugu cya Uganda ndetse no mu Bibiligi.

Abagize Komite Nyobozi nshya ya ADEPR


[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza