ADEPR yatashye ku mugaragaro hotel yatwaye asaga miliyari esheshatu

Yanditswe na
Kuya 4 Gashyantare 2017 saa 09:52
Yasuwe :
0 0

Itorero rya Pentekote mu Rwanda ryatashye ku mugaragaro Dove Hotel yubatswe ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, ikaba yaruzuye itwaye asaga miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuhango wo gutaha iyi hoteli watangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Gashyantare 2017.

Abantu barenga ibihumbi bine baturutse hirya no hino mu Rwanda no mu bindi bihugu bitandukanye nibo bitabiriye imihango nyirizina yo gufungura iyi hoteli.

Itorero ADEPR rifite imishinga yo gutangiza radio na televiziyo bizakorera mu nyubako z’iyi hoteli. Kugeza ubu radio yatangiye kugeragezwa, ikaba yumvikanira ku murongo wa FM 96.0.

Itorero ADEPR ryatangiye imirimo yaryo mu Rwanda mu 1940, ritangijwe n’abamisiyoneri bo muri Suède.

Usibye ivugabutumwa ADEPR imaze kugira ibikorwa by’iterambere birimo amashuri amavuriro n’ibindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza