Amadini mu bikorwa byo kwibuka Jenoside

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 14 Mata 2013 saa 02:09
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho mu madini nayo hari abayoboke yayo bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe cyo kwibuka Jenoside, amadini agenda agira uruhare mu kwibuka no gufasha imfubyi.
Mu kurushaho gusobanukirwa n’ibyabaye muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, urubyiruko rw’itorero “ Eglise Vivante”rwasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera, rusura n’umwe mu mfubyi zarokotse Jenoside kuwa 12 Mata 2013.
Bamaze gutambagizwa ibice bigize urwo rwibutso, (...)

Nyuma y’aho mu madini nayo hari abayoboke yayo bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe cyo kwibuka Jenoside, amadini agenda agira uruhare mu kwibuka no gufasha imfubyi.

Mu kurushaho gusobanukirwa n’ibyabaye muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, urubyiruko rw’itorero “ Eglise Vivante”rwasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera, rusura n’umwe mu mfubyi zarokotse Jenoside kuwa 12 Mata 2013.

Bamaze gutambagizwa ibice bigize urwo rwibutso, Clarisse Uwitonze uhagarariye urubyiruko muri iryo torero yatangaje ko gusura urwibutso byatumye barushaho kumenya ibyabaye, bagaharanira ku , nk’urubyiruko rukijijwe. Yagize ati “Mu gihe cya jenoside (mu madini) twaretse kamere iratuyobora. Tugomba gukomera mu kwizera tugakomerera ku ijambo ry’Imana kugira ngo ibyabaye ntibizongere kuba ukundi”.

Usibye itorero “ Eglise Vivante”, no mu itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi ku rusengero rwaryo ruri i Remera ku wa Gatandatu tariki ya 13 Mata 2013, ryahuje abayoboke baryo babaha inyigisho kuri jenoside n’ingaruka zayo, banaha banahumuriza abagizweho ingaruka.

Pasiteri Byiringiro Esron, muyobozi w’itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu Rwanda, asanga aya matorero n’amadini akwiye gukora uko ashoboye akavana mu bayoboke bayo ibitekerezo bibi bagiye babiba muri bayoboke mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urubyiruko rw'itorero “Eglise Vivante” basuye urwibutso rwa Ntarama
Abadiventisiti b'i Remera mu kiganiro kuri Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza