Amajyaruguru: Insengero zirenga 770 zitujuje ibisabwa zafunzwe

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 14 Werurwe 2018 saa 10:54
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buvuga ko kuva gahunda yo kugenzura imyubakire n’isuku y’insengero yatangira muri uku kwezi, bumaze gufunga izigera kuri 775 mu 2164 zihabarurwa.

Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje ubuyobozi bw’Intara n’abahagarariye amadini, niho hatangajwe ko insengero 775 zimaze gufungwa zingana na 35,5% y’izibarurwa mu Majyaruguru, zinengwa kuba zishaje ndetse zimwe zenda guhirima, gukorera mu nzu zitubakiwe gusengerwamo, umwanda aho zubatse nko kutagira ubwiherero, kuba zisakuriza abaturage begeranye nazo n’ibindi.

Guverineri w’iyi Ntara, Gatabazi Jean Marie Vianney, yabasabye kuzuza ibisabwa kugira ngo bafungurirwe kuko icyo leta n’amadini bahuriyeho ni uguteza imbere umuturage banamurindira umutekano.

Yagize ati “Ntabwo twakwemera ko insengero zitujuje ibisabwa zakomeza gukora kuko harimo n’izishaje zenda kugwa, turamutse tubirebereye bishobora kuzahitana ubuzima bwa benshi.”

Bamwe mu bafite insengero zafunzwe bemeza ko harimo ikibazo ariko bagasaba guhabwa igihe cyo gukomeza gukora ari nako buzuza ibisabwa.

Umushumba wa Diyosezi ya Shyira, Musenyeri Mugisha Samuel yagize ati “Aho mwafunze niho duhurira n’abaturage tukabigisha gukaraba no kujyana abana ku ishuli. Icyo dusaba mureke dusubire inyuma turebe igikwiye gukorwa ariko ahari mu manegeka ho nanjye ndemera ko zafungwa.”

Umuyobozi wa Zion Temple mu Majyaruguru, Muhirwa Jérôme , nawe yavuze ko hakenewe ko insengero zivugururwa, ntizibe ari zo zisa nabi mu nzu zose zihaboneka.

Yakomeje agira ati “Aho nakuriye mu cyaro inzu nziza wasangaga ari urusengero kuko twabaga muri nyakatsi, wabonaga amabati ukumva ko ari urusengero, ntabwo Imana yacu ariyo yaba ahantu habi! Icyo twabasaba nimudufashe muduhe igihe dukosore ibitameze neza duhereye ku byari bimeze neza”

Guverineri w’Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney yagiranye inama n'abanyamadini
Abanyamadini bemeranyije na leta ko insengero zitujuje ibisabwa zigomba kubyuzuza, izafunzwe zigafungurwa
Hagaragahwe ko insengero 775 zitujuje ibisabwa zafunzwe mu Ntara y'Amajyaruguru
Abanyamadini basabye leta ko yabadohorera insengero zafunzwe zigafungurwa ariko zigahabwa igihe cyo kuba zujuje ibyo zibura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza