Bishop Rugagi yacunaguje abayoboke be bananiwe kwishyura ubukode bw’urusengero muri Serena

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 27 Ugushyingo 2018 saa 04:05
Yasuwe :
0 0

Umushumba Mukuru w’Amatorero y’Abacunguwe mu Rwanda, Bishop Rugagi Innocent, yacunaguje abayoboke be babuze amafaranga yo kwishyura ubukode bw’urusengero akayaboherereza ari mu ivugabutumwa ku mugabane w’i Burayi.

Mu materaniro yo ku cyumweru tariki ya 25 Ugushyingo 2018, Bishop Rugagi ukubutse mu ivugabutumwa ku mugabane w’i Burayi, yashidikanyije ku rukundo abayoboke b’Itorero rye bakunda umurimo w’Imana kubera ko bananiwe kwishyura amafaranga y’ubukode bw’icyumba basengeramo muri Serena Hotel i Kigali.

Yarababajije ati “Ni bande bakunda umurimo w’Imana mu Rwanda? (abatari bacye bazamuye amaboko) nibyo koko murakomeje muravugisha ukuri ? mwaba mukunda uyu murimo koko tukabura n’amafaranga yo kwishyura hano? tuvugishe ukuri, waba ukunda uyu murimo pasiteri akampamagara ndi gukorera umurimo hanze akambwira ko amafaranga atuzuye nkayohereza ndi hanze, n’ubundi se nagumyeyo ngakomeza nkayaboherereza?’’.

Yahise ahagurutsa umwe mu bapasiteri amubariza imbere y’abakirisitu ati “Ntayo naboherereje? Nutwo nkorera ko ntuboherereza n’ubundi nakomeje nkadukorera hariya nkakomeza nkaboherereza ko bajya bambwira ngo ndya amaturo yanyu. Hariya ndayakorera nkohereza hano”.

Imvugo ya Rugagi yari itandukanye n’iyo asanzwe amenyerewemo yo kwizeza abantu ibitangaza kuko yari yuzuyemo gucyurira no gucunaguza abayoboke b’idini rye. Yakomeje aca amarenga ko ashobora kwimurira itorero rye ku mugabane w’i Burayi ngo kuko yamaze kubona ibyangombwa byo kuhakorera.

Ati “Nari ndindiriye ibyangombwa by’itorero kugira ngo twemererwe gukorera i Burayi none namaze kubibona, ubu noneho nukuvuga ngo bidakunze hano nzaguruka njye ahandi.”

Ubwo inkundura yo gufunga insengero zitujuje ibisabwa na Leta yatangiraga muri Gashyantare 2018, urw’aho Rugagi yakodeshaga mu Karere ka Nyarugenge, ruri mu zafunzwe ku ikubitiro.

Bidateye kabiri na we yaje gufungwa, Polisi ivuga ko hamwe n’abandi bapasiteri bari bashatse kunaniza iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza agendanye n’amadini n’amatorero.

Bishop Rugagi yabajije abayoboke be uko baba bakunda umurimo w'Imana hanyuma bakabura amafaranga yo gukodesha urusengero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza