Bishop Rugagi yasobanuye ibyo kuzura abapfuye, ubutekamutwe no gupfumbatisha abantu amafaranga

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 11 Ugushyingo 2017 saa 03:38
Yasuwe :
0 0

Umushumba Mukuru w’Amatorero y’Abacunguwe mu Rwanda, Bishop Rugagi Innocent, yagarutse ku bintu bitandukanye byagiye bimuvugwaho birimo umugambi we wo kuzura abapfuye, guha abantu amafaranga mu buryo butandukanye, inkomoko y’imbaraga akoresha ibitangaza, kugura indege n’ibindi.

Hari mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2017 muri Kigali Marriott Hotel.

Muri iki kiganiro Intego hagarutswe ku giterane cy’amasengesho y’iminsi 120 Itorero ry’Abacunguwe rigiye gusoza hakazanatangizwa ku mugaragaro televiziyo ya Gikristo y’iri torero, yitwa TV7.

Mu gihe hagiye humvikana abashyira mu majwi Bishop Rugagi bavuga ko imbaraga akoresha azikomora muri Nigeria, Uganda n’ahandi, we ubwe yabihakanye agaruka no ku bindi bimuvugwaho.

Iki kibazo yagisubije aseka ati "Pasiporo yanjye ntirajyamo viza ya Nigeria n’umunsi n’umwe. Hari n’abavuga ko imbaraga nazikuye muri Uganda; ibyo na byo sibyo kuko Uganda uretse kuba mfiteyo inshuti tuvugana ku mbuga nkoranyambaga nta bindi."

Yakomeje avuga ko imbaraga akoresha ibitangaza birimo gukiza abarwayi, gusengera ingumba zikabyara, abikora mu kwizera yishingikirije ijambo ry’Imana.

Abanyamakuru bakomeje bamubaza no ku byo yigeze kuvugira mu giterane cy’amasengesho ko agiye kujya azura abapfuye.

Asubiza yagize ati “Nta kibazo kirimo ahubwo cyaba ari igisubizo. Akenshi ngendera mu byanditswe keretse utizera icyo ijambo ry’Imana rivuga. Muri Matayo 10:1-8, ijambo ry’Imana rivuga ngo mugende mukize abarwayi muzure n’abapfuye. Niba ijambo rinyemerera kuzura abapfuye nkabivuga, mbivuze nk’uko ijambo rivuga, ntawe ukumiriwe kubivuga.”

Yakomeje avuga ko Imana ishobora kumukoresha agasengera umuntu wapfuye akazuka. Ati “Imana yabikora kimwe nuko itabikora. Musengeye akazuka icyubahiro ni icy’Imana. Atanazutse kandi ntabwo arinjye wamwishe[…]njyewe ndi intumwa cyangwa ndi umuhanuzi, icyo nkwiriye gukora ngomba kugikora kugira ngo izina ry’Imana rihabwe icyubahiro.”

Rugagi nta wuramuzanira umurambo ngo awusengere

Nubwo Bishop Rugagi avuga ibi ariko yatangaje ko batazamuzanira umurambo ngo awusengere. Ati “Kugeza uyu munsi ntibaranzanira uwapfuye ngo musengere yange kuzuka cyangwa se azuke ahagarare. Icyakora barahari abo baterura bakaza bameze nk’abapfuye Imana ikongera ikabasubiza mu buzima bwabo.”

Bishop Rugagi Innocent asobanura bimwe mu bibazo yabajijwe n'abanyamakuru

Yakomeje avuga ko Imana nimubwira ngo ajye gusengera abapfuye bari mu buruhukiro azajyayo, kandi ngo naramuka agiye ntawe azahamagara ngo aze afate amashusho, ariko Imana nimubwira kubimenyesha abanyamakuru ngo azabibabwira.

Bishop Rugagi afite inzozi ko mu minsi iri imbere azagura indege

Uyu mukozi w’Imana umaze kuba ikimenyabose yahamije ko nta wukumiriwe kugura indege, bityo ko igihe nikigera azayigura.

Ati “Indege ni byo nzayigura, niba nzayigura abantu bose barakize simbizi, niba nzayigura hakiriho abakene simbizi, gusa icyo nzi ni uko tuzarinda tuva mu isi abarira barira, abaseka baseka.”

Abarwayi bareke kujya kwivuza ku baganga bajye kwa Rugagi abasengere?

Uyu mushumba avuga ko iyo amaze gusengera abarwayi bagakira, abasaba kujya kwa muganga kugira ngo babasuzume abe ari bo bameza ko bakize koko.

Yasobanuye ko asengera abarwaye indwara zitandukanye zirimo kanseri, Sida, diyabete, inda zahirimye, abagore batwite igihe kirekire n’ibindi.

Muri Gicurasi 2017, hari umusaza wo mu Ntara y’Iburasirazuba wavuze ko ari se wa Bishop Rugagi, agashimangira ko umuhungu we yihangiye umurimo kubera Itorero yashize kandi ko abayeho neza mu gihe we abayeho nabi.

Avuga kuri uyu wiyita Se yagize ati “Data yapfuye tariki 12 z’ukwezi kwa karindwi mu 1987 tumushyingura muri Congo. Yari amaze iminsi avuye ku Kibuye, aje afatwa n’uburwayi mu minsi ibiri yari apfuye. Uwaje akavuga ibyo ko ari we data... kuva navuka sinigeze mbona data arya bombo, nabonye umusaza arya bombo y’agati nabibonye kuri ‘youtube’ avuga ngo hari na karumuna kanjye kari mu myitozo.”

Bamwe mu bayoboke ba Rugagi bari bamuherekeje mu kiganiro n'abanyamakuru

Akomeza avuga ko uwavuze ko ari Se ari umushinyaguzi. Ati “Nabyita ko ari nko gusebya cyangwa se gutesha agaciro ubuzima bw’umuntu. Harimo gushinyagura.”

Rugagi yavuze no ku by’impeta byavugwaga ko yari irimo imbaraga zituma akora ibitangaza, kuri ubu akaba atakiyambara. Yabwiye abanyamakuru ko iyi mpeta yari iy’umurimbo nta zindi mbaraga zari ziyirimo, kuri ubu akaba yarayitanze ubwo hatangwaga ituro ryo gufasha umugore wari ufite umwenda wa banki. Ku bamwita umutekamutwe ngo si igitangaza kuko na Yesu yiswe umutekamutwe kandi ari umwana w’Imana.

Abanyamakuru batandukanye bitabiriye ikiganiro bagiranye na Bishop Rugagi Innocent

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza