Eid al-Fitr : Mufti w’u Rwanda yahamagariye Abayisilamu kurwanya ibiyobyabwenge

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 15 Kamena 2018 saa 12:29
Yasuwe :
0 0

Ku munsi Mukuru wa Eid al-Fitr, Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, yahamagariye abayoboke b’iri dini mu Rwanda kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge biri mu bibazo bihangayishikije urubyiruko.

Abayisilamu bo mu Rwanda bifatanyije n’abandi ku Isi mu kwizihiza Umunsi Mukuru wa Eid al-Fitr usoza igisibo gitagatifu cya Ramadhan baba bamazemo ukwezi; abo mu Mujyi wa Kigali bazindukiye mu isengesho rusange kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, banahahererwa ubutumwa na Mufti w’u Rwanda bwagarutse ku kurwanya ibiyobyabwenge.

Mufti w’u Rwanda yasabye abayisilamu kurwanya ibiyobyabwenge, bakanatungira agatoki inzego zishinzwe umutekano ababicuruza kuko byamaze kugaragara ko biri kwangiza urubyiruko rwinshi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Mufti w’u Rwanda yasobanuye ko byari ngombwa cyane no kuri uyu munsi hatangwa ubwo butumwa.

Yagize ati “Impamvu twagarutse ku [kibazo cy’] biyobyabwenge ni uko nk’abanyamadini n’inzego bwite za leta twagihagurukiye kugira ngo tukirwanye kandi ni ngombwa ko abayoborwa bamenya iyo gahunda kugira ngo icyo gikorwa kigere ku ntego yacyo.”

Yakomeje gusaba abayisilamu gukomeza kugandukira Imana nk’uko babikoraga muri Ramadhan bakirinda gusubira mu byaha.

Minisiteri y’Ubuzima iheruka gutangaza ko mu bushakashatsi buheruka bwerekanye ko nibura urubyiruko ruri hagati yimyaka 14 na 35 (rungana na 52.4% ), bakoresheje rimwe cyangwa kenshi ibiyobyabwenge. Muri bo 7.46 % babaswe n’inzoga, 4.8% babaswe n’itabi.

Ibiyobyabwenge bitera indwara zirimo iz’umwijima, umutima, ubwonko, imyakura n’ubumuga bushobora kubikomokaho, ubw’urwungano ngogozi, ubuhumekero, kanseri, gutakaza ubudahangara bw’umubiri mu kurwanya indwara, Sida n’izindi.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe bya Ndera, hakiriwe abarwayi 994 mu 2010; mu 2015 hakirwa 1,432 ; mu 2016 hakirwa 2804 naho mu 2017 hakirwa 1960.

Mu 2017, Ikigo Ngororamuco cya Huye cyakiriye abagera kuri 209 bafite ibibazo bituruka ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge naho mu bitaro by’uturere hakirwa abagera kuri 448.

Ubutumwa bwa Mufti w’u Rwanda bwamagana ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge buje mu gihe n’izindi nzego by’umwihariko Polisi y’u Rwanda, zimaze iminsi hirya no hino mu gihugu mu bukangurambaga bwo kubirwanya.

Asoza inama ya 15 y’Umushyikirano, Perezida Kagame yasabye inzego zitandukanye kumva ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge cyahagurukirwa bikomeye kuko aho kigeze giteye ubwoba kurusha uko abantu bagifata.

Igisibo ni rimwe mahame atanu y’iri dini, risaba abayoboke baryo kwigomwa amafunguro, ibinyobwa mu bihe bisanzwe n’ibindi bibashimisha bakarangamira Imana. Gusa bemerewe gufata ifunguro izuba rirenze no mu rukerera.

Eid al-Fitr , ni umunsi uba ari ikiruhuko ku bakozi bose mu Rwanda, inshuti n’abavandimwe bakajya kwishimana n’abayisilamu kuri uwo munsi mukuru.

I Nyamirambo rwari urwererane rw’amakanzu, ubona Abayisilamu bose bafite akanyamuneza ku maso, basuhuzanya ubutitsa indamukanyo yifurizanya Eid al-Fitr nziza bagira bati “Eid Mubarak”.

Imbaga y'Abayisilamu yazindukiye mu isengesho rusange kuri Stade ya Kigali
Abayisilamu bishimiye gusoza neza igisibo gitagatifu cya Ramadhan
Abayisilamu bari benshi mu isengesho ry'umunsi mukuru wa Eid - El- Fitr
Mufti w'u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, mu kiganiro n'itangazamakuru
Malik Pilot, umwe mu bayisilamu benshi bari bishimiye kwitabira Eid al-Fitr

Amafoto: Serge Muhizi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza