I Burasirazuba: Insengero 470 zimaze gufungurwa mu zirenga 1800 zafunzwe

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 16 Kamena 2018 saa 11:48
Yasuwe :
1 0

Mu Ntara y’Iburasirazuba hamaze gufungurwa insengero zibarirwa muri 470 mu 1847 zari zarafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa.

Raporo yatangiwe mu nama yahuje abahagarariye amadini n’amatorero muri iyi ntara, ku wa 14 Kamena 2018, yagaragaje ko ubugenzuzi bwakozwe bwagaragaje ko habarirwa insengero 3893, muri zo 1847 zarafunzwe ariko 470 zafunguwe zimaze kuzuza ibisabwa.

Iyi nama yigaga ku suku ku nyubako basengeramo, uburyo amadini yafatanya na Leta mu mibereho myiza y’abaturage, yatumye Guverineri w’Intara y’Iburasizrazuba, Mufulukye Fred, yibutsa abanyamadini ko Leta idafunga insengero zabo igambiriye kubababangamira mu gusenga.

Yagize ati “Izi nsengero dufunga, ntabwo tuba twanze ko musenga, ahubwo tuba dushaka ngo musenge ariko musengere ahantu heza ku buryo uhageze ahabona isuku.”

Mu bugenzuzi bwakozwe muri Werurwe na Mata uyu mwaka, harebwaga niba insengero zifite isuku, ubwiherero ndetse niba urusengero rukwiye gukorerwamo.

Umuyobozi w’Itorero rya Methodiste Libre Gatsibo, Nkurunziza Jean Baptiste, yavuze ko we abona Leta yaragize iyerekwa mu gufunga insengero kuko zari zirimo akajagari.

Yagize ati “Njye mbona abayobozi bacu baragize iyerekwa, kuko urebye neza insengero nyinshi zari zifite akajagari, ntibyari byoroshye gutandukanya insengero n’inzu y’umuturage, gusa ubu ndashimira Leta kuko yabikoze neza.”

Mu nsengero zafunzwe hagaragaramo cyane iza ADEPR (209); iz’Abadivantisite (185); iz’Abangilikani (179) , iza Kiliziy Gatolika (89) n’imisigiti 35 ya Islam.

Uretse ibyerekeye insengero, abanyamadini banemeranyije na Leta ko bagiye kujya bakora ibiterane bikangurira abakirisitu gutanga mituweli, kwirinda ibiyobyabwenge ndetse no kwirinda inda zitateguwe ku bakobwa b’abangavu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza