Idini rya Baha’i rifite umwihariko utangaje mu akorera mu Rwanda

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 23 Ukwakira 2017 saa 07:24
Yasuwe :
0 0

Baha’i ni idini ryazanwe n’intumwa Bahawula (Baha’u’llah) rimaze imyaka 200 rigeze ku Isi ndetse ryabonye ubuzima gatozi bwo gukorera mu Rwanda mu 1973.

Abayoboke b’uyu Bahawula uvuka muri Iran bemera igitabo cyitwa Kitab - Aqdas mu giheburayi bisobanura igitabo gitagatifu.

Iri dini ryemera Baha’u’llah nk’intumwa y’Imana yoherejwe nyuma ya Yesu/Yezu [wemerwa n’abakirisitu] na Muhamadi w’Abayisilamu.

Baha’u’llah, uwaherutse muri izo ntumwa bavuga ko yazanye inyigisho nshya z’ubutungane n’imibanire y’abantu zijyanye n’iki gihe. Izina Baha’u’llah rigasobanura “Ikuzo ry’Imana”.

Aba Baha’i bagira indangaminsi itandukanye n’iy’andi madini kubera ko iyabo igira amezi 19.

Iyo uganiriye n’aba -Baha’i cyangwa se abayobotse Bahawula nk’uko biyita bakakubwira iby’idini ryabo usanga biteye amatsiko.

Bavuga ko intego yabo ari uguhindura Isi n’abantu bayituyemo bakareka ibibi bagakora ibyiza n’iterambere ry’ubwenge n’irya roho.

Mu yandi madini n’amatorero usanga bagira abantu bayobora isengesho nka ba Pasiteri, Padiri cyangwa Sheikh ariko mu ba - Baha’i ho nta muntu bagira uriyobora. Iyo bari kumwe bakurikira uri gusenga bacecetse, yarangiza bakabona gukurikira undi gutyo gutyo.

Ubwo kuwa 22 Ukwakira 2-017 hizihizwaga isaburuku y’imyaka 200 intumwa Bahawula atangije Baha’i, Uhagarariye iri dini mu Rwanda, Nyirabagesera Lea, yabwiye IGIHE , ati “Kwemera Bahawula, kutagira umupasiteri, padiri ,umubikira cyangwa se sheikh na musenyeri n’ indangabihe y’umwaka itandukanye n’iy’ayandi madini ni bimwe mu byo Baha’i itandukaniraho cyane n’andi matorero cyangwa se amadini.”

Nyirabagesera avuga ko batagira abayobozi mu idini kuko ngo badasenga ibyifuzo by’abantu ahubwo ngo bafite amasengesho yanditse intumwa bahawula yabasigiye.

Yongeyeho ko iri dini rifite amoko atatu y’amasengesho ategetswe gusenga arimo, isengesho rigufi umuntu asenga hagati ya saa sita na saa kumi n’ebyiri izuba rirenze n’iriringaniye risengwa gatatu ku munsi ndetse n’isengesho rirerire umuntu asenga rimwe ku munsi mbere y’uko izuba rirenga. Ako ari atatu umuyoboke ni we wihitiramo iryo ari bukoreshe ku munsi.

Mu nzego z’imitegekerezi z’iri dini bagira Perezida, Visi Perezida n’Umunyamabanga.

Nyirabagesera anashimangira ko impamvu abantu benshi usanga batazi iri dini biterwa n’uko abayoboke baryo badashishikazwa no gukora bareshya abandi.

Ati “Ntabwo tuvuga ngo turafasha abantu cyangwa ngo turakora ibi n’ibi kugira ngo tubone abayoboke nk’uko andi madini abikora kuko mu myemerere yacu gusabiriza birabujijwe ku buryo ari byo bituma usanga benshi mu banyarwanda batatuzi."

Uyu muyobozi yirinze kugaragaza umubare w’abayoboke ba Bahawula mu Rwanda.

Abayoboke ba Bahawula mu isabukuru y'imyaka 200 y'idini yabo
Uhagarariye Baha’i mu Rwanda, Nyirabagesera Lea

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza