Impinduka mu buyobozi bukuru bwa Zion Temple Gisozi

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 14 Kanama 2017 saa 02:00
Yasuwe :
0 0

Mu Itorero Zion Temple Celebration Center, Paruwasi ya Gisozi habaye impinduka mu buyobozi bwayo bukuru nyuma yuko Pasiteri Mukeza Cameron wariyoboraga ahawe izindi nshingano, agahita asimbuzwa Nzabakira Floribert usanzwe ari Umuvugizi w’iri torero mu Rwanda.

Pasiteri Mukeza Cameron yari yarahawe kuyobora Ishami rya Zion Temple ku Gisozi muri Gicurasi; asimbuye umugore we Pasiteri Fifi Cameron wasezeye Dr Paul Gitwaza uyobora Zion Temple ku isi, akajya gushinga irye torero.

Ku Cyumweru, tariki ya 13 Kanama 2017 nibwo byatangajwe ko Nzabakira Floribert ariwe uzasimbura Pasiteri Mukeza wahawe izindi nshingano zo kwigisha muri Kaminuza ya Zion Temple igiye gufungura imiryango.

Nzabakira Floribert yatangarije IGIHE ko yishimiye imirimo mishya yahawe ndetse ko yiteguye kuyoborwa n’Imana muri yo.

Yagize ati “Nibyo banyohereje kuyobora Zion Temple ku Gisozi nyuma y’uko umushumba waryo yahawe izindi nshingano zo kwigisha muri Kaminuza ya Tewolojiya Zion Temple igiye gutangiza. We nk’inararibonye, yize ibijyanye na Tewolojiya akaba n’umushumba ubimazemo iminsi azaba ari umwe mu barimu bazafasha mu kuyitangiza no guhugura abandi bakozi b’Imana. Ku bw’izo nshingano yimuwe akaba atagikorera Zion Temple Gisozi.”

Pasiteri Fifi Cameron wasezeye muri Zion Temple n'umugabo we Mukeza Cameron wari wamusimbuye

Pasiteri Mukeza uri mu bashumba bimitswe bwa mbere muri Zion Temple, yatangiye ahagana mu 1990, nyuma y’iyerekwa ryagizwe n’itsinda ry’abanyeshuri basengeraga mu Mujyi wa Kisangani muri DRC ryari riyobowe na Gitwaza.

Mu Nzeri uyu mwaka nibwo Zion Temple izatangira Kaminuza ya Authentic Kingdom izigisha Tewolojiya izaba ifite icyicaro mu Karere ka Kicukiro.

Ibisigisigi bya Pasiteri Fifi Cameron wasezeye muri Zion Temple nta mpungenge biteye ubuyobozi bushya

Pasiteri Fifi Cameron wasezeye kuri Dr Paul Gitwaza nk’uko yabinyujije mu ibaruwa yanditse ku ya 13 Gicurasi 2017, yasohotse mu itorero ajya gushinga irye aho binavugwa ko yakurikiwe n’umubare wa bamwemu bakirisitu yari ayoboye.
Iri torero rya Gisozi ryahise rihabwa Mukeza Cameron wari umaze amezi atatu ariyobora.

Yakomeje agira ati “Nibyo koko Pasiteri Fifi yatangije itorero ariko mu by’ukuri ntabwo byahungabanyije Zion Temple; ari umugabo we yakoze umurimo n’ishyaka kandi n’abakirisitu bahari barashikamye kandi bafite imbaraga. Kuvuga ngo bizantwara imbaraga kuhakorera umurimo nibyo kuko niko bimera mu murimo w’Imana. Turizera ko hamwe n’abandi, gusenga no gukora inshingano nk’uko Kirisitu yabidusabye no gukurikiza iyerekwa ry’Imana rya Authentic World Ministries Imana yahaye Dr Paul Gitwaza byose bizagenda neza.”

Nzabakira Floribert yahawe kuyobora Ishami rya Zion Temple Gisozi

Nzabakira yatangaje ko inshingano nshya yahawe azakomeza kuzifatanya n’umwanya w’ubuvugizi bw’itorero. Ati “Imirimo yose ndacyayirimo gusa ikiriho ni uko njyanywe no gushyigikira umurimo mu itorero. Ibijyanye no kugabanyirizwa inshingano nari nsanzwe mfite byagenwa na Dr Paul Gitwaza.”

Ku bijyanye no gusengerwa, Nzabakira, yatangaje ko nta cyo yabivugaho kuko hari amatorero yandi ayoborwa n’abashumba bakamara igihe batarasengerwa.

Yagize ati “Icya mbere muri Zion Temple, impano y’Imana n’umuhamagaro nibyo bibanza gukora hanyuma gusengerwa bikaba nyuma. Hari abagiye gusengerwa mu minsi ya vuba bari bamaze igihe kirekire bakora.”

Zion Temple nta gihe ntarengwa ishyiraho kigena uko abapasiteri bahawe inshingano z’ubushumba barambikwaho ibiganza.

Nzabakira Floribert asanzwe ari Umuvugizi wa Zion Temple mu Rwanda
Pasiteri Mukeza Cameron wayoboraga Zion Temple Gisozi agiye kwigisha muri Kaminuza nshya ya Zion Temple
Floribert Nzabakira n'umuryango we bari kumwe na Dr Paul Gitwaza umubereye umubyeyi mu by'umwuka, ubwo bitabiraga Africa Youth Arise ya 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza