Inshingano Musenyeri Ntihinyurwa azasigarana nyuma yo gutanga intebe y’ubushumba

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 25 Mutarama 2019 saa 05:40
Yasuwe :
0 0

Harabura amasaha abarirwa ku ntoki, Musenyeri Thadée Ntihinyurwa, wari umaze imyaka 21 ari umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali, agashyikiriza intebe y’ubushumba Musenyeri Kambanda Antoine, agakomereza aho yari agejeje.

Mu Ugushyingo 2018 nibwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yemereye Musenyeri Thadée Ntihinyurwa, kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, amusimbuza Musenyeri Kambanda Antoine, wayoboraga Diyosezi ya Kibungo kuva muri Werurwe 2013.

Ni ku nshuro ya mbere mu Rwanda, Arkiyepiskopi ucyuye igihe agiye gushyikiriza intebe umusimbuye akajya mu kiruhuko cy’izabukuru. Ibi birori bya mbere bizabera kuri Stade Amahoro, ku cyumweru tariki 27 Mutarama 2019, bikazabimburirwa n’igitambo cy’Ukaristiya kizatangira Saa Tanu.

Ubundi Umwepiskopi kubera impamvu z’uburwayi cyangwa iyo ageze ku myaka 75 asaba ikiruhuko cy’izabukuru. Musenyeri Ntihinyurwa yujuje imyaka 75 mu 2017.

Kiliziya Gatolika ivuga ko Musenyeri ucyuye igihe akomeza gutanga umusanzu mu buzima bwa Kiliziya harimo kuyisengera, yemerewe kandi kujya mu nama zihuza ba Musenyeri nubwo adashobora gutora cyangwa gufata ibyemezo.

Mu kiganiro na Isango Star, Umuyobozi wa Seminari nto ya Ndera, Padiri Pascal Tuyisenge, yasobanuye ko kuba Musenyeri Ntihinyurwa, ahawe umusimbura bitavuze ko ubutumwa bwe muri Kiliziya Gatolika burangiye.

Yagize ati “Kuba ahawe umusimbura ntabwo bikuraho ubutumwa yari afite 100%, ahubwo ni ubutumwa bukomeza ariko we iyo amaze kumuha intebe aramubererekera.”

Padiri Tuyisenge akomeza avuga ko Kiliziya igenera umushumba ucyuye igihe aho agomba gutura, uburyo agomba kubaho kandi butunganiye umuntu.

Ati “Muri Kiliziya akomeza ubutumwa. Ubutumwa bwa mbere icyo gihe aba abaye umujyanama w’abandi. Akomeza gukora ubutumwa atariwe ubwihaye ahubwo ashobora gutumwa n’Umwepiskopi uwo ariwe wese.”

“Ashobora kujya gutanga ubupadiri, kujya gukomeza no gutanga andi masakaramentu, gusoma misa n’ibindi.”

Afite kandi n’inshingano zo gufasha umusimbuye n’abandi basenyeri batandukanye bashobora gukenera ubujyanama bwe.

Byinshi kuri Musenyeri Ntihinyurwa

Musenyeri Ntihinyurwa yavukiye i Kibeho tariki ya 25 Nzeri 1942, ahiga amashuri abanza, akomereza mu iseminari nto ya Kabgayi ayirangiriza i Kansi. Iseminari nkuru yayize i Nyakibanda ahabwa ubusaseridoti kuwa 11 Nyakanga 1971.

Nyuma yohereje kwiga muri Kaminuza mu Bubiligi (i Louvain-la-Neuve) ahavana impamyabumenyi ihanitse muri Tewolojiya, ishami rya Misiyoloji [ibijyanye n’ubutumwa]. Akiva i Burayi mu 1975 yahise aba igisonga cya Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Batisita Gahamanyi wari Umushumba wa Diyosezi ya Butare amaze imyaka ine gusa ari Padiri.

Mu 1981 yagizwe Umwepiskopi wa mbere wa Diyosezi ya Cyangugu yari imaze gushingwa na Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo wa II. Yahawe inkoni y’ubushumba tariki ya 24 Mutarama 1982.

Ku itariki ya 3 Ukuboza 1994, yagizwe umuyobozi wa gishumba w’Arkidiyosezi ya Kigali, yari imaze amezi atandatu ibuze umwepiskopi wayo, Musenyeri Visenti Nsengiyumva. Kuva kuwa 25 Werurwe 1996, yagizwe Arkiyepiskopi wa Kigali, akaba amaze imyaka 23 ayiyobora.

Amaze kugera i Kigali, yakomeje kuyobora Diyosezi ya Cyangugu yari itegereje Umushumba wayo kugeza igihe Nyiricyubahiro Yohani Damaseni Bimenyimana atorewe mu 1997, yihanganira ingendo ndende yagombaga gukora.

Yitaye kuri Diyosezi ya Kabgayi ubwo yari itegereje ishyirwaho rya Musenyeri Smaragde Mbonyintege. Yongera no gushingwa Diyosezi ya Kibungo mbere y’uko iyoborwa na Musenyeri Antoine Kambanda.

Afite umwihariko kandi wo kuba mu basaseridoti yayoboraga batatu barabaye abepisikopi. Abo ni; Musenyeri Antoine Kambanda, Musenyeri Célestin Hakizimana na Musenyeri Anaclet Mwumvaneza.

Ubwo Musenyeri Ntihinyurwa yizihizaga Yubile y’imyaka 75, hari 109 babaye abapadiri ba diyosezi i Kigali abaramburiyeho ibiganza.

Musenyeri Ntihinyurwa ayobora Diyosezi ya Cyangugu hari Paruwasi zashinzwe na 12 zashinzwe ayobora i Kigali. Izo ni Kabuga, Cyahafi, Kacyiru, Kigarama, Muhondo, Remera, Karenge, Munyana, Nkanga, Butamwa, Rutonde na Mbogo.

Indi nkuru wasoma: Ibyo wamenya kuri Musenyeri Thadée Ntihinyurwa wizihiza isabukuru y’imyaka 75

Musenyeri Ntihinyurwa Thaddée azakomeza kugira uruhare mu buzima bwa Kiliziya Gatolika
Musenyeri Kambanda Antoine aherutse kugirwa Umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza