00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intumwa Gitwaza i Yeruzalemu, aragenzura ikirere n’irangira ry’Isi

Yanditswe na

Rwego Claude

Kuya 1 October 2015 saa 09:53
Yasuwe :

Icyumweru kirihiritse Intumwa y’Imana Dr. Paul Muhirwa Gitwaza akomeje urugendo rwe i Yeruzalemu mu gihugu cya Israel cyiswe icy’isezerano, aho yagiye nyuma y’igihe gito atangaje ko azajyayo gutangiza ibikorwa byo kugenzura ikirere no gukurikirana imperuka y’Isi yamaganywe na benshi.

Umwe mu Banyarwanda bavuzweho cyane kandi bakagarukwaho kenshi mu mezi abiri ashize, ni Dr Paul Gitwaza, Umushumba wa Zion Temple ku Isi yose. Ibi byatewe no kuba yaravuze ko ukwezi kwa Nzeli 2015 kuzagaragaramo ikimenyetso cya kane cy’imperuka.

Ubu buhanuzi bwashyizwe ahagaragara na Dr. Paul Gitwaza muri Gicurasi 2015, ubwo yigishaga Abanyarwanda n’Abarundi mu gihugu cya Canada.Yavuze ko mu mpera z’ukwezi kwa cyenda (25/09/2015), Izuba rizahinduka umwijima n’Ukwezi kugahinduka amaraso, kandi ko ibyo bizaba ari ikimenyetso cy’imperuka y’Isi nk’uko ngo byahanuwe na Yoweli, Yesu na Petero.

Intumwa Dr. Paul Gitwaza yashimangiye ko kuba ikimenyetso kigomba kugaragara mu mpera za Nzeli biterwa no kuba ari cyo gihe Imana yaje gutura mu bantu, ubwo Yesu yavukiraga ku Isi.

Aha Dr Paul Muhirwa Gitwaza yavuze ikintu benshi bari bumvise bwa mbere, ko Yezu yasamwe kuwa 25 Ukuboza, akavuka mu mpera za Nzeli ku itariki ya Mbere Ukwakira.

"Urugendo rwa Dr Gitwaza i Yeruzalemu nko guhamya kugaruka kwa Yesu"

Kujya gukorera muri Israel, Dr Gitwaza avuga ko Israel isomwamo ibimenyetso by’ibihe, kuko ngo Israel ari ikimenyetso cy’imperuka, kuko ari igihugu kigaragaza aho igihe kigeze.

Nk’uko Intumwa Gitwaza abyivugira, Zion Temple nka Minisiteri itegura umugeni wa Kristo, bazimurira ibikorwa byabo i Yeruzalemu, kugenzura ikirere no guhamya ikimenyetso cy’imperuka.

Dr Paul Gitwaza, mu magambo ye bwite agira ati: "Tuzaba tugiyeyo guhamya kugaruka kwa Yesu […] ikindi tuzakora, tuzagerayo dutangiza biro (Office) ya Minisitere de la Parole Authentique tugiye gufunguza ku mugaragaro, … kugira ngo tugenzure ikirere, turebe igihe turimo"

’Abantu bariho nibo gisekuru cya nyuma cyo kubaho kwa muntu’

Ku bijyanye n’ikiremwamuntu n’ubuzima ku Isi, Dr Gitwaza avuga ko Isi iri mu bihe bya nyuma, kuko ngo igisekuru cya muntu kiyiriho, aricyo giheruka ibindi.

Dr Gitwaza ashingira no kuba ikigo cy’abahanga mu by’ubumenyi bw’Ikirere cy’Abanyamerika ‘NASA’ basanze iki kimenyetso kizaba kibayeho bwa nyuma, ntikizagaruka ukundi.

Akigera i Yerusalemu, Intumwa Dr Paul Gitwaza ntiyabyihereranye

Ibi byose Gitwaza yagiye ahanura mu minsi ishize benshi babyamaganiye kure abandi bamwita umuhanuzi w’ibinyoma kuko nta cyo yahanuye cyigeze gisohora.

Abo mu Minembwe baracyategereje ibyo Dr Gitwaza yabahanuriye, amaso yahezeyo

Muri Nyakanga 2014, Intumwa y’Imana Dr Paul Muhirwa Gitwaza yahanuriye abo mu Minembwe, ku Ndondo, Mibunda na Bibogobogo, ko indege zizajya ziva mu Bwongereza, mu Buyapani, muri Amerika zigere iwabo zitarinze kunyura i Kinshasa cyangwa i Kavumu.

Yakomeje ababwira ko mu Minembwe hazubakwa amahoteli yo ku rwego rwa Hilton, Sheraton na Méridien.

Na n’ubu ibi yabahanuriye baracyabitegereje, ariko nta n’akanunu ko gusiza ikibanza, dore ko n’imihanda ihagera itisukirwa n’imodoka zibonetse zose.

Icyo gihe Gitwaza yakomeje agira ati : « Si mu Minembwe honyine ngo Imana ifitiye imigambi myiza, no mu misozi yo mu Rurambo hazavumbuka ibitoro, mw’irango ryo kuri Kirumba hazubakwa umunara wa Televiziyo ndetse no mu Mibunda hazubakwa ikibuga mpuzamahanga cy’indege."

Yongeyeho ko mu Minembwe hazubakwa ibitaro bivura indwara ya kanseri, aho abantu batuye mu bindi bihugu ariho bazaza baza kwivuriza iyo ndwara.

Yanabahanuriye ko mu Minembwe hazavumbuka igihingwa (atavuze izina) kizajya kigemurwa muri Amerika no mu Bushinwa.

Ubuhanuzi bwa Gitwaza bwashyize benshi mu rujijo

Kuwa 18 Nzeli 2015 i Kigali hagaragaye izuba rikikijwe n’umukororombya, bamwe bagira impungenge bagakeka ko ibimenyetso by’imperuka byatangiye kugaragara. Abashinzwe ubumenyi bw’ikirere basobanuye ko ari ibintu bisanzwe bibaho kenshi.

Mu ijoro ryo kuwa 27 rishyira 28 Nzeli, hari abaraye bategereje kubona ukwezi guhinduka amaraso, ngo babihuze n’ikimenyetso cyahanuwe n’Intumwa Gitwaza, bucya nta kidasanzwe babonye.

Mu kujijwa kwa benshi barimo n’abari bategereje imperuka yahanuwe na Gitwaza, hari abakibaza niba koko ibyo avuga ari ubuhanuzi, niba se ari isesengura, cyangwa niba ari uburyo bwo gucamutsa rubanda aryoshyaryoshya inyigisho ze, bimwe abaganirira mu kabari bita ’Kuryoshya inzoga’.

Twibukiranye:

Ubuhanuzi bwa Gitwaza bukimara gusohoka, benshi baraburwanyije, bagaragaza uburyo hari n’abandi benshi bahanuye ibisa nabyo mu myaka amagana ishize, bikamera nka ka kamuri kazimiriye mu kabindi.

Ibi byatumye abakozi ba Gitwaza bahanagura vuba na bwangu Video irambuye y’ubu buhanuzi barai barashyize ku rubuga rwa Youtube, ngo badakomeza kumuha amenyo y’abasetsi.

Tega amatwi bimwe mu byahanuwe na Dr Paul Gitwaza

Mu mafoto : Urugendo rw’Intumwa Gitwaza muri Israel, agenzura ikirere n’ibihe

Intumwa Gitwaza yabatirije muri Yorodani Yesu yabatirijwemo
Bakoze urugendo rurerure cyane ngo babatirizwe aho Yesu nawe yabatirijwe
Ku kibumbano cyashyizwe aho Umuhabnuza Eliya yiciye abahanuzi ba Baal
Dr Gitwaza yigishije abantu mbere yo kubabatiza
Dr Paul Gitwaza mu kirorero kivukamo Mariya Madalena
Mu bwato mu nyanja ya Galileya
Imbere y'umusozi Yesu yageragerajweho, aho yamaze iminsi 40 atarya , atanywa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages