Ishyamba si ryeru mu Itorero Inkuru Nziza bapfa iby’umuterankunga

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 24 Ukwakira 2017 saa 11:29
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Itorero Inkuru Nziza buvuga ko bwandikiye Umwongereza Pete Andrews ibaruwa bumusaba kubaha raporo ku bikorwa akorera muri iryo torero n’impapuro zimwemerera kuba umumisiyoneri, bikurura umwuka mubi mu itorero.

Abapasiteri baganiriye na IGIHE bavuze ko Pete amaze imyaka irenga 15 akora umurimo wo gufasha abana b’imfubyi mu kubishyurira amafaranga y’ishuri no kubaha ibikoresho by’ishuri ndetse ngo hari n’abo yubakiye inzu zo kubamo n’ibindi.

Umwe mu bapasiteri bakorera ku cyicaro cy’Itorero Inkuru Nziza mu Mujyi wa Kigali wifuje ko amazina ye atashyirwa muri iyi nkuru yagize ati “Ni icyemezo cyafashwe na Représentant Legal (Umuvugizi w’Itorero), birashoboka ko hari ibibazo byihariye bafitanye. Ntitwigeze tugishwa inama kuri icyo cyemezo. Ni gute wabwira umuntu mumaze imyaka irenga 15 mukorana ngo naguhe raporo n’ibyangombwa bimwemerera gukora nkaho muri iyo myaka yose utamubonaga ? Ibyo Pete akora twese turabizi kandi turabibona, ikindi abo afasha nitwe tubamugezaho siwe ujya kubashaka. Numva rero raporo ari twe dukwiye kuyibazwa.”

Umuvugizi w’Itorero Inkuru nziza mu Rwanda, Pasiteri Ngaboyisonga Théoneste, yatangarije IGIHE ko abavuga ko Pete Andrews yirukanwe babeshya ahubwo ngo yasabwe raporo yibyo akora.

Yagize ati “Abavuga ko twamwirukanye bari kubikura he ? twe twamusabye raporo kuko ntiwakorana n’umuntu utakugaragariza ibyo akora mu nyandiko, ahubwo we yarivumbuye ariko nyuma yaje kudusaba imbabazi. Muri iyo myaka yose niba abayobozi bariho bataramusabye raporo simbizi kuko njye maze imyaka ibiri n’igice gusa kandi icyemezo sinjye wagifashe njyenyine cyafashwe na komite nyobozi y’Itorero.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ibyo uyu mwongereza yasabwe nabyubahiriza bazakomeza gukorana.

Ati “Urabona ko ababikuririza ari abari gukoreshwa n’amarangamutima bitewe wenda n’uburyo yabafashaga ku giti cyabo bitanyuze mu Itorero Inkurunziza. Icyo nakubwira ni uko nawe (Pete) yatwemereye ko azagaruka tariki ya 9 z’ukwezi kwa cumin a kumwe kandi naduha ibyo twamusabye tuzakomeza dukorane.”

Mu gihe hari abavuga ko icyemezo cyafatiwe umuterankunga batagishijwe inama, Umuvugizi w’iri torero avuga ko bitari ngombwa kuko kwaka raporo bitasaba kujya inama n’abakirisitu.

Ubwo inkuru yatambukaga twari turabasha kuvugana na Pete Andrews, nimero ya telefone ngendanwa yakoreshaga mu Rwanda ntiri ku murongo, amakuru akavuga ko yagiye iwabo mu Bwongereza ariko akazagaruka.

Umuterankunga w'Itorero Inkuru Nziza,Pete Andrews ari kumwe n'umugore we
Umuvugizi w’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, Pasiteri Ngaboyisonga Théoneste
Umuterankunga w’Itorero Inkuru Nziza, Pete Andrews ubwo ryizihizaga imyaka 20 rifasha abatishoboye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza