Islam mu Rwanda yiteguye gutangaho igitambo inka 800 n’ihene 2000

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 30 Kanama 2017 saa 07:44
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) ufatanyije n’abafatanyabikorwa bawo watangaje ko uzatanga ibitambo by’inka 800 n’ihene ibihumbi bibiri ku munsi mukuru wa Eid al Adha.

Ibi RMC yabitangarije IGIHE, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 30 Kanama 2017 mu gihe hasigaye iminsi ibiri kugira ngo Abayisilamu bizihize umunsi mukuru wa Eid al Adha.

Umunsi mukuru wa Eid al Adha Abayisilamu bawukora hashize iminsi ibiri umutambagiro mutagatifu ubera i Maka buri mwaka utangiye. Batanga ibitambo bagendeye kuri Aburahamu wari ugiye gutanga umwana we Ismail ho igitambo, Imana ikamushumbusha intama.

Umunsi wa Eid al Adha utandukanye n’uwa Eid al-Fitr uba nyuma y’igisibo cya Ramadhan kimara iminsi 29 cyangwa mirongo itatu.

Mufti w’u Rwanda, Salim Hitimana, yavuze ko kuri uyu munsi mukuru w’igitambo inka n’ihene bizatangwaho igitambo bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 70.

Yagize ati “Umuryango ufite bitambo uzatamba kuri uyu munsi ufatanyije n’abafatanyabikorwa bayo birimo inka 800 n’ihene ibihumbi bibiri, byose bifite agaciro ka miliyoni 70 n’imisago. Ikindi kandi ibi byose bizagera mu bice by’igihugu hose mu minsi itatu kuko ilaidi imara iminsi itatu.”

Yongeyeho ko buri muyisilamu wese ufite ubushobozi ategetswe gutanga igitambo kuri uyu munsi mukuru wa Eid Al Adha kuko ari itegeko.

Mufti w’u Rwanda yibukije ko kuri Eid al Adha umuyisilamu wese aba asabwa mbere na mbere gusenga isengesho ryo kuri uyu munsi no kumva inyigisho zitangwa ndetse no gutanga igitambo ku bafite ubushobozi.

Mufti w’u Rwanda, Salim Hitimana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza