Kigali: Ubucuruzi bukorerwa mu nzu ifatanye n’Urusengero rw’Inkuru Nziza ntibuvugwaho rumwe

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 3 Ugushyingo 2017 saa 03:42
Yasuwe :
0 0

Mu gice kimwe cy’inyubako y’urusengero rw’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, mu Karere ka Nyarugenge hakorerwa ubucuruzi butandukanye bamwe bakavuga ko bitari bikwiye ngo kuko inzu y’Imana idakwiye gucururizwamo.

Ibice bikorerwamo ubucuruzi ni ibyahoze ari isomero n’ibindi byumba byakorerwamo ibijyanye n’ivugabutumwa.

Kayiranga Augustin yatangarije IGIHE ko amaze imyaka isaga 30 asengera mu Itorero Inkuru Nziza mu Mujyi wa Kigali, akaba atarashimishijwe n’ubucuruzi bukorerwa mu nzu ifatanye n’urusengero.

Yagize ati “Ni ibintu bitashimishije benshi mu banyetorero. Abantu basigaye baza gusenga bakayoberwa niba ari ku Nkuru Nziza bageze cyangwa mu isoko. Mbere hari ibyumba bikorerwamo ibijyanye n’ivugabutumwa ariko ubu usanga hari akajagari gateye ubwoba.”

Umwe mu bapasiteri bo muri iri Torero wifuje ko amazina ye atashyirwa muri iyi nkuru, yifashishije ijambo ry’Imana avuga ko batewe agahinda no kubona inzu y’Imana ihunduka iguriro ry’ibicuruzwa bitandukanye.

Ati “Yesu yinjira mu rusengero yirukanye abantu bose bacururizaga mu rusengero n’abaguriragamo, maze yubika ameza y’abavunjaga amafaranga n’intebe z’abagurishaga inuma. Nuko arababwira ati ‘handitswe ngo inzu yanjye izitwa inzu yo gusengeramo ariko mwe mwayihinduye indiri y’abambuzi.(Matayo 21:12, 13) Urusengero rwacu rusigaye rwarahindutse iguriro ry’ibintu bitandukanye yewe hari n’ahakorera abavunjayi. Ni ibintu bibabaje ariko ntacyo twabikoraho kuko nyirabayazana ni umuvugizi w’Itorero dufite uyu munsi.”

Nk’uko abo twaganiriye basengera muri iri Torero bakomeza babivuga, ngo bifuza ko ibyumba bifatanye n’urusengero bitakorerwamo ubucuruzi, ahubwo bigakorerwamo ibijyanye n’ivugabutumwa.

“Itorero nta handi rifite rikura amikoro”

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuvugizi w’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, Ngaboyisonga Théoneste yavuze ko gukodesha ibi byumba byakozwe mu rwego rwo gushakira itorero amikoro.

Yagize ati « Nta handi dufite dukura ubushobozi nta handi dufite dukura amikoro. Ibi twakoze ni mu rwego rwo kugirango tubone amafaranga yo gukoresha mu bindi bikorwa. Ikibazo dufite kidukomereye ni uko abaterankunga dufite uyu munsi usanga baha amafaranga abantu ku giti cyabo kandi mu ntoki. Bayazanye bakayaha itorero akajya mu bikorwa ? Gukodesha izi nzu si inyungu z’umuntu ku giti cye ni inyungu z’Itorero Inkuru Nziza ».

Pasiteri Ngaboyisonga yakomeje avuga no ku bivugwa ko abayobozi b’iri Torero barwanira imitungo. Ati «Numvise hari n’abavuga ngo twebwe turarwanira mu bintu, ndagira ngo ngire icyo mbivugaho. Abandi bararwanira mu byo bafite naho twe turarwanira mu byo tudafite. Ibyo twakagombye kugira binyura mu maboko y’abantu ku giti cyabo, nibyo dushaka kugira ngo tugarure tubishyire ku murongo, ahari bazatugaye ko turi kubirwaniramo twananiwe kubikoresha. Ariko ubu nta cyo dufite.”

Nk’uko akomeza abivuga ngo mu myaka isaga 50 iri Torero rimaze mu Rwanda, abaterankunga baryo bahaga abapasiteri imyenda yo kwambara n’amafaranga mu ntoki, kuri ubu bakaba bari kwishakamo ibibisubizo bahereye ku mutungo bafite.

Hari abatarishimiye ko inzu zifatanye n'Urusengero rw'Inkuru Nziza zikorerwamo ubucuruzi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza