Ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere (RGB) cyandikiye idini rya EPMR (Eglise de Pentecote Emmanuel au Rwanda) ryashinzwe n’abiyomoye kuri ADEPR ibaruwa irihakanira guhabwa icyangombwa cy’agateganyo.
Ibaruwa RGB yandikiye EPMR igaragaza ko nyuma y’ibaruwa iri dini ryanditse kuwa 13 Kamena 2014 risaba icyemezo cy’agateganyo cy’iyandikwa, hari ibyo ryasabwe gukosora ariko ntiryabikora.
Umuyobozi wa RGB, Prof Shyaka Anastase, yanditse avuga ko ashingiye ku ngingo ya 19 n’ iya 27 by’itegeko rigenga imitunganyirize n’imikorere y’imiryango ishingiye ku idini, Ikigo gishinzwe imiyoborere myiza cyasanze EPEMR itujuje ibiteganywa n’ amategeko, afata umwanzuro wo kutayiha icyemezo cy’agateganyo cy’iyandikwa yasabye.
Mu gushaka kumenya byimbitse impamvu ubusabe bw’iritorero rishya butemewe, Jean Baptiste Hategekimana ushinzwe ihererekanyamakuru muri RGB yatangarije IGIHE ko impamvu nyamukuru ari ebyiri: Kuba hari ibyo basabwe gukosora ntibabikore, kandi bamwe mu bayobozi basabiwe kuriyobora bakaba bafite imiziro.
Twifuje kumenya byinshi ku miziro bafite n’ibyo batabashije kuzuza, Hategekimana atubwira ko bene byo babizi neza, ariko bo ntitwabasha kuvugana nabo.
EPEMR yatangiye gukora iri mu mutaka w’Ihuriro ry’Amatorero ya Gikirisitu avuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kirisitu mu Rwanda (MPCR).
Muri mpera za Mata uyu mwaka, Umuyobozi wa MPCR, Ndayisenga Eraste, yasobauye ko bafashije EPMR gutangira gukora nk’uko byemewe n’amategeko ashyiraho iri huriro. Mu gutangira kwigenga, EPMR isabwa kubanza kuzuza ibyangombwa bya RGB.
Nubwo uko amadini avuka umunsi ku wundi aba agaragaza ko ari ukwagura “umurimo w’Imana”, ntihabura kuvugwamo amatiku.
Mu Ntangiriro z’uku kwezi, bamwe mu bari bashinzwe imirimo y’ubuyobozi muri EPMR batangaje ko bitandukanyije n’iryo dini barishinja ibyaha bikomeye birimo ivanguramoko, ubuhanuzi butiza umwanzi umurindi n’ibindi. Ibyo byaha ariko Pasiteri Gasarasi Samson washinze iri dini abitera utwatsi. Iryo tangazo ryari ryasinywe n’abantu umunani, ariko batatu baza kuvuga ko imikono atari yabo.
Mu iturufu EPEMR yazanye, ntiyemera imyenda yambika abantu ubusa ariko ikemerera igistinagore kunyereza imisantsi ku babishaka, kandi abagore bashobora kuba Abapasiteri.



















TANGA IGITEKEREZO