Musanze: Ituro rya Noheli ryahariwe gufasha abangavu batewe inda

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 25 Ukuboza 2018 saa 04:32
Yasuwe :
0 0

Abakirisitu basengera muri Cathédral Notre Dame de Fatima ya Ruhengeri, batanze ituro rigenewe kugoboka abangavu batewe inda bikabaviramo guta ishuri, bisabwe n’abana baheruka gukorera urugendo nyobokamana i Kibeho.

Ni mu gitambo cya Misa ya Noheli kuri uyu wa Kabiri, aho abakirisitu bashishikarijwe kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije abangavu babyaye.

Padiri Mukuru wa Paruwasi Katedarali ya Ruhengeri, Ndagijimana Emmanuel, mu gihe cyo gutura yavuze ko kuri Noheli ya 2018 bifuje kuzirikana abana b’abakobwa babyariye iwabo.

Ati “Muri Paroisse Cathedrale yacu ya Ruhengeri, twifuje kugira ngo tuyizirikane, tuyihimbaze, tuzirikana abana b’abakobwa babyariye iwabo bakiri bato, bakaba bari mu miryango itishoboye.”

Yavuze ko icyo gitekerezo cyatanzwe n’abana b’abakirisitu baheruka gukorera urugendo nyobokamana i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, mu ntangiriro za adiventi.

Yakomeje abwira abakirisitu ati “Mugiye kubona abana bato bagiye kuza imbere yanyu bafashe uduseke, kugira ngo bakire ituro cyangwa imfashanyo buri wese yumva yagena kugira ngo rizafashe mu gutabara bariya bana b’abakobwa babyariye iwabo, bamwe muri bo barabyaye maze bahagarika amashuri yabo.”

“Iyi Noheli rero tubisabwe n’abana bacu bakoze urugendo nyobokamana i Kibeho, twifuje kugira ngo muri iyi Noheli dukusanye icyo buri mukristu abonye, umutimanama we umubwirije, tuzagihurize hamwe tugifashishe abo bakobwa babyaye ari batoya, bari mu miryango itishoboye, tube twafasha bamwe muri bo, gusubira mu mashuri yabo.”

Yavuze ko ubushize bafashije abana bavukanye ubumuga bo mu miryango itishoboye, aho hakusanyijwe miliyoni 1.7 Frw.

Akarere ka Musanze kaza mu myanya ya mbere mu tugize Intara y’Amajyaruguru, dufite abana benshi babyariye iwabo bari munsi y’imyaka 18 kuko imibare ya 2017 igaragaza ko barengaga 760 mu gihe Intara yose habarurwa abarenga 2773.

Misa yabereye muri Paruwasi Katederali ya Ruhengeri yitabiriwe ku bwinshi, inatambuka kuri Televiziyo Rwanda irimo kuba

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza