Musenyeri Kambanda yizeye ko ubuhanuzi bwa Papa Yohani Paul II ku Rwanda buzasohora

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 7 Nzeri 2017 saa 07:22
Yasuwe :
0 0

Musenyeri wa Diyosezi ya Kibungo, Antoine Kambanda afite icyizere ko ubuhanuzi bwa Papa Yohani Paul II bw’uko u Rwanda ruzagira umutagatifu buzasohora.

Hashize imyaka 27 Papa Yohani Paul II asuye u Rwanda. Ni uruzinduko rwatangiye ku wa Gatanu tariki 7 , rurangira ku Cyumweru tariki ya 9 Nzeri 1990.

Tariki ya 8 Nzeri ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, Papa yahaye ubusaseridoti (ubupadiri) abanyarwanda 31 barimo na Kambanda ndetse na Musenyeri Vincent Harolimana usigaye ayobora Diyosezi ya Ruhengeri.

Ku mugoroba wo kuri uwo munsi, Papa Yohani Pawulo II yagiranye ikiganiro n’urubyiruko, rumubaza ibibazo bitandukanye birimo n’impamvu abatagatifu bose ari abazungu, nta birabura cyangwa abanyarwanda barimo.

Mu gusubiza yagize ati “Kugira abatagatifu ntawe byaremewe wenyine, [...] Umuvugizi wanyu yavuze kubyo kugira abatagatifu b’abanyarwanda, nanjye nicyo cyifuzo gikomeye, ndabyizeye.”

Aganira na IGIHE, Musenyeri Kambanda wahawe ubupadiri na Papa Yohani Pawulo II yavuze ko ubuhanuzi bwa Papa buzasohora ku Rwanda.

Kambanda yavuze ko Papa yabwiye abanyarwanda ko yifuza ko abatagatifu b’abanyarwanda baturuka mu muryango (couple).

Mu minsi ishize hari gahunda yatangijwe yo gukusanya ibimenyetso ku muhanzi Rugamba Cyprien n’umufasha we Mukansanga Daphrose ngo babe bashyirwa mu bahire, bazanagere ku rwego rw’abatagatifu.

Musenyeri Kambanda avuga ko ibyo bishimangira ko ubuhanuzi bwa Papa Yohani Pawulo II buzasohora.

Ati “Rugamba n’umugore we Mukansanga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu Kiliziya iri kwiga urugero n’umurage basize. Bigeze ku ntambwe ya mbere, bishobotse bashyirwa ku rwego rw’Abahire n’Abatagatifu, ibyo rero bijyana n’ubwo buhanuzi.”

Kambanda avuga ko ubutumwa Papa Yohani Pawulo II yasigiye abanyarwanda na n’ubu muri Kiliziya bukizirikanwa by’umwihariko tariki ya 22 Ukwakira umunsi Kiliziya yizihirizaho Mutagatifu Yohani Pawulo II.

Yakomeje avuga ko igishimishje cyane ku banyarwanda ari ukuba Papa yaragize umutagatifu, n’ubutumwa yahaye abanyarwanda bakaba babufata nk’ubwatanzwe n’umutagatifu.

Ati “Umutagatifu ni umutu twemera ko aba yagororewe ijuru, ari kumwe n’Imana, nk’umuntu wegereye Imana tumusaba ngo atuvuganire ku Mana kuko no kugirango abe umutagatifu ni uko abantu baba bamwiyambaje akabakorera ibitangaza.”

Kambanda avuga ko we yagize umugisha wo kongera guhura na Papa Yohani Pawulo II ubwo yari mu masomo i Roma.

Ati “Mbere y’uko ntaha mu 1999 mvuye mu masomo, nagize umugisha wo guhura na we.Yakiraga abantu bakeya misa ya mu gitondo irangiye…ndamusuhuza ampa umugisha no kunyifuriza ubutumwa bwiza, ntashye ampa ishapure.”

Mu bapadiri bahawe iryo sakaramentu na Papa mu Rwanda, Musenyeri Kambanda yabwiye IGIHE ko 10 muri bo batakiriho.

Abariho ngo bazirikana uwo munsi nubwo hari igihe bidashoboka ko bahurira hamwe, ngo buri wese awuzirikana aho ari.

Musenyeri Kambanda wahawe ubupadiri na Papa Yohani Pawulo II

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza