Ni iki amadini yagezeho nyuma yo kwinenga intege nke zashoye abayoboke bayo muri Jenoside?

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 18 Kanama 2017 saa 11:18
Yasuwe :
0 0

Imyaka itatu irashize amadini n’amatorero ya gikirisitu mu Rwanda yemeye ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi biturutse ku ntege nke zayo mu guhindura abantu abayoboke kuruta kuba abakirisitu bazima.

Mu itangazo abayobozi b’amadini n’amatorero yibumbiye muri Peace Plan bashyize ahagaragara nyuma y’umwiherero bagiriye i Musanze muri Kamena 2014, bagaragaje ko atitaye ku nyigisho zihindura abantu, akagwiza abakirisitu b’izina, ntiyamagane ikibi n’imibanire yuje ivangura ndetse bamwe mu bayoboke n’abayobozi bayo bakagira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Byatumye batura basaba imbabazi ku kuba baratatiye umuhamagaro w’itorero no ku bindi byaha byakozwe n’abayobozi n’abayoboke b’amadini haba mbere na nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi, bagira n’ibyo biyemeza gukora.

Abayobozi b’amadini n’amatorero biyemeje guhinduka bahereye ku muntu ku giti cye idini cyangwa itorero ayoboye, kubaka ubumwe bw’itorero n’abakirisitu baryo, gutegura inyigisho zubaka ubukirisitu bukenewe mu Rwanda, kurwanya ivangura ry’amoko n’ibindi.

Mu nama yahuje abayobozi b’amadini n’amatorero yibumbiye muri Peace Plan ayabereye i Kigali kuva ku wa 16 kugeza ku wa 17Kanama 2017, hasuzumwa uko ibyemezo byafatiwe i Musanze byashyizwe mu bikorwa.

Aya matorero aturuka mu miryango ine ari yo Inama Nkuru y’Abaporotesitanti mu Rwanda (CPR), Province y’Itorero Angilikani mu Rwanda (PEAR), Amatorero y’Ivugabutumwa(Alliance Evangelique au Rwanda)n’Amatorero y’Abavutse ubwa kabiri mu Rwanda (FOBACOR, Forum of Born Again churches and Organisations of Rwanda).

Umuyobozi wa Peace Plan, Bishop Alexis Birindabagabo yavuze ko hari ibyagezweho bihereye ku bayobozi b’amadini n’amatorero ubwayo.

Yagize ati “Nta wutanga icyo adafite. Twagombaga kubanza kubaka ubumwe hagati yacu. Iyo turi kumwe mbona ari igitangaza, nta kindi gihugu ushobora gufata Abangilikani n’Abapentekote n’aya matorero yose bakajya mu cyumba kimwe nta polisi ihari bigakunda. Hari byinshi byagezweho nk’igikorwa cyo gushimira Imana hamwe, gusengera amatora y’umukuru w’igihugu no kugira amatorero ahindutse agahindura n’aho ari.”

Haracyari intege nke mu nyigisho zihindura abakirisitu

Bishop Birindabagabo yavuze ko mu mitegurire n’imitangirwe y’inyigisho zhindura abayoboke abakirisitu bashyitse hakiri intege nke.

Yagize ati “Ahari intege nke ni mu nzira zo gutegura abahindutse bikajya mu bikorwa bya buri munsi. Iyo ujya kumva ngo abantu bariye amafaranga ya leta, bakoze ibi n’ibi ugasanga basengera mu matorero tuyobora bidutera isoni tukavuga tuti ese hakorwa iki ngo aba bantu bahinduke. Inyigisho twaraziteguye ariko kuzishyira mu bikorwa haracyarimo ikibazo.”

Kugeza ubu haracyari abitwa abashumba b’amatorero kandi ubwabo bagikeneye kwigishwa bikaba bigoye ko bagira aho bageza abo bayobora nk’uko byagarutsweho na Canon Gasana Emmanuel, EAR Diyoseze ya Shyogwe.

Ati “Icyagaragajwe ni uko kwigisha ari urugendo atari ikintu cyo gukorwa umunsi umwe gusa kandi ko kuzura urusengero atari ikimenyetso cy’ubukirisitu; n’iyo wagira bake bakaba bake beza. Ingorane zagaragaye ku wakwitwa umushumba na we ataragera ku rugero rwo kurera abandi. Hasabwe kwisuzuma mu buryo bwo gushyiraho abashumba.”

Ubuyobozi mu madini n’amatorero ntibukwiye kuba akazu

Muri iyi nama kandi hagarutswe ku ngingo yo guhererekanya ubuyobozi nta makimbirane ndetse no mu gihe abaye akagemurwa mu mahoro.

Ni mu gihe usangahari abafite amatorero bishingiye bo n’imiryango yabo ku buryo gusimburana ku buyobozi bishobora kugorana ariko Canon Gasana Emmanuel avuga ko amatorero yose akwiye gushyiraho uburyo inzego zubatse atari ukuvuga ngo ni akazu k’urugo rw’umugabo, umugore we n’abana be.

Bishop Birindabagabo yavuze ko umuntu wese ugiye ku buyobozi akwiye gutangira gutegura uzamusimbura ahereye ku munsi yabugiriyeho. Ati “Ni nko kuvuga ngo ejo nshobora gupfa, ndamutse mpfuye nasimburwa gute? Ibyo rero iyo byatekerejweho neza hari ibibazo byinshi bigenda bikemura.”

Ubuyobozi bwa Peace Plan bwatangaje ko bwishimira imikoranire myiza na RGB nk’urwego rufite mu nshingano amadini n’amatorero no kuba amatora y’umukuru w’igihugu yaragenze neza nta nduru yumvikanye mu gihugu.

Abayobozi b'amadini n'amatorero ya gikirisitu basanga hari intambwe imaze guterwa mu kubaka ubumwe bwabo
Abayobozi b'amadini n'amatorero ya gikirisitu yibumbiye muri Peace Plan mu biganiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza