Niba ushaka kuba umuhutu cyangwa umututsi, ubanze ube Umunyarwanda - Rucyahana aburira ADEPR

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 22 Ugushyingo 2018 saa 06:36
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bishop John Rucyahana, yasabye abayobozi b’Itorero ADEPR kwimakaza gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’, bakareka amacakubiri ashingiye ku moko.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane ubwo abashumba b’Uturere, ab’Indembo n’abayobozi ba ADEPR ku rwego rw’Igihugu baganiraga na Bishop Rucyahana, nyuma yo kumutumira ngo baganire kuri raporo yagejeje kuri Sena ku wa 5 Ugushyingo 2018.

Iyo raporo yavugaga ko mu icukumbura ryakozwe na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu madini mu Rwanda, hari aho yasanze amacakubiri ashingiye ku moko nko muri ADEPR no mu Itorero ry’aba-Méthodiste.

Aba bapasiteri bavuze ko batayishimiye kuko ibivugwamo atari ukuri, kuko nta macakubiri ashingiye ku moko ari muri iri torero, ahubwo icyigeze kuba mu 2016 ubwo hakorwaga ubushakashatsi cyari ikibazo cy’imiyoborere.

Umuvugizi wa ADEPR Rev. Karuranga Ephrem yavuze ko iby’amacakubiri mu itorero babisomye mu binyamakuru bikabababaza.

Ati “Ibyasohotse mu binyamakuru byabaye ibintu biremereye cyane bigaragaza ko iwacu muri ADEPR haba harimo ibibazo by’amacakubiri […] ntabwo duhakana ibyatubayeho mu mateka, ariko icyabaye ni ukwitiranya ibintu nta macakubiri ahari.”

Umujyanama mu by’Ubutegetsi n’Imari, Pasiteri Ntaganda Jean Paul, yagaragaje ko raporo ya komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge igarukira mu mwaka wa 2016, mu gihe muri icyo gihe iri torero ryari rifite ibibazo bishingiye ku mutungo no ku cyenewabo.

Ati “Uko twabivuze siko byasohotse kuko twavugaga ko mu Itorero hari ikibazo cy’imicungire y’umutungo, ntabwo byari ibibazo bishingiye ku moko […]ku bwanjye ntabwo twafata ibintu byabaye mu mateka ngo tubihuze n’uyu munsi, njyewe ntabwo ibyo bintu mbibona neza.”

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bishop John Rucyahana, yavuze ko uretse kwigiza nkana, abayobozi ba ADEPR bazi neza ko ibivugwa muri raporo ari ukuri.

Yabahaye urugero ati “Wa mupasiteri wanyu bari baratemye n’umuhoro ku gikanu yitwa nde? Harya ni Gerard? Niba atari amoko byari bikwiriye ko Gerard aregwa gufata umugore ku ngufu baramutemye ku gikanu umutsi wajyaga mu bwonko udakora, bigatuma umubiri we wose udakora na muganga yaramuhaye icyemezo, barangije bakamuhagarika ngo yafashe umugore ku ngufu?”

“Ibyo ni iyicarubozo yakorewe nk’Umututsi warokotse jenoside, agahagarikwa ku kazi ngo yasambanye n’umugore kandi atagira ibyo asambanisha.’’

Rucyahana yakomeje abaza abayobozi ba ADEPR impamvu bashaka gutwikira amateka yabaye mu itorero ngo atavugwa.

Ati “Hari ibintu twari dukwiye gushyira hanze bikadutera ubutwari bwo kuvugurura n’ibishya […] Niba ushaka kuba umuhutu wiyumvemo ubuhutu bwawe ariko ubanze ube umunyarwanda, niba ushaka kuba umututsi, ubututsi bwawe bube umwihariko wawe ariko ubanze ube umunyarwanda. Namwe mwabyivugiye iyo mushaka kurwanira imyanya mukoresha amoko.”

Yakomeje ababwira ko raporo yakozwe yashingiye ku makuru yatanzwe na bamwe muri bo, ndetse mbere yo kuyigeza kuri Sena babanje kuyiganiraho bakemeza ko ibiyirimo ari ukuri.

Bishop Rucyahana yakomeje abashimira ko ubuyobozi ADEPR ifite uyu munsi bufite ubushake bwo guhindura amateka mabi yaranze iri torero.

Abapasiteri bagaragaje ko batishimiye ibyavuye mu bushakashatsi ku macakubiri yavuzwe mu madini
Abapasiteri bavuze ko ikibazo cyabaye ari imiyoborere, atari amacakubiri
Abashumba b'Indembo n'Uturere muri ADEPR bagaragaje ko batishimiye ibyasohotse muri raporo ya komisiyo y'ibihugu y'ubumwe b'ubwiyunge
Musenyeri Birindabagabo Alexis uyobora Peace Plan nawe yari yitabiriye iyi nama
Pasiteri Ntaganda Jean Paul yagaragaje ko iri torero ryabayemo ikibazo gishingiye ku mutungo ariko nta macakubiri yabayemo
Umuhoza Aurelie, ushinzwe imari n'umutungo muri ADEPR
Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga Ephrem yavuze ko ibyatangajwe kuri ADEPR byabababaje
Umuyobozi wa komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge yasabye abayobozi ba ADEPR kwirinda amacakubiri bagaharanira ko ubumwe n'ubwiyunge bw'abanyarwanda bugerwaho uko bikwiye
Uyu mupasiteri yahamyaga ko abavuga ko ADEPR ari torero ririmo amacakubiri ari abashaka ubuyobozi

Amafoto: Niyonzima Moïse

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza