Nyuma ya Bishop Sibomana, Rwagasana na Musabyemariya n’abandi bafunguwe by’agateganyo

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 21 Ukwakira 2017 saa 10:31
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo kuri uyu wa Gatanu rwafunguye by’agateganyo abakozi ba ADEPR bari basigaye muri gereza nyuma y’uko n’abandi bari abayobozi bakuru b’iri torero bagiye hanze.

Abaraye bafunguwe ni Sebagabo Leonard wari Umunyamabanga wa ADEPR; Pasiteri Niyitanga Salton wari Umunyamabanga wihariye wa Bishop Tom Rwagasana, enjeniyeri Sindayigaya hamwe na Gasana Valens wari umucungamutungo w’itorero.

Abayobozi n’abakoreraga ADEPR bashinjwa icyaha cyo kunyereza umutungo w’itorero ugera muri miliyari zisaga ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Ku ikubitiro muri Kanama 2017nibwo Urukiko Rukuru rwemereye Bishop Tom Rwagasana [wari Umuvugizi wungirije wa ADEPR] gufungurwa by’agateganyo kubera impamvu z’uburwayi; ategekwa kujya yitaba ubushinjacyaha buri cyumweru, gutanga pasiporo ye n’ibindi.

Yakurikiwe na Bishop Sibomana Jean, wari Umuvugizi wa ADEPR, wafunguwe by’agateganyo tariki ya 22 Nzeri 2017, kubera impamvu z’uburwayi.

Bigeze kuwa 29 Nzeri 2017, Mutuyemariya Christine wari ushinzwe ubutegetsi n’imari nawe yarafunguwe, Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rumutegeka kujya yitaba inshuro ebyiri mu kwezi.

Nyuma y’abo, n’abandi bari muri dosiye y’inyerezwa ry’umutungo wa ADEPR, bageze mu rugo kuri uyu wa Gatanu.

Gatete Garcan, Umuvandimwe wa Pasiteri Niyitanga Salton wafunguwe by’agateganyo yabwiye IGIHE ati “Nibyo baraye babafunguye, ubu bari mu rugo.Urukiko rwababwiye ko ruzabamenyesha igihe bazaburanira mu mizi.”

Abahoze bayoboye ADEPR baregwa kuba hagati ya 2015 na 2016 baranyereje miliyari 2,530, 395, 614 Frw akomoka ku misanzu abakirisitu batanze ngo hishyurwe umwenda wa BRD urenga miliyari eshatu watanzwe ngo hubakwe Dove Hotel ya ADEPR. Abaregwa bose baburanye bahakana ibyo bashinjwa.

Muri Gicurasi 2017 nibwo abo batawe muri yombi, ku wa 30 Gicurasi 2017 bahita basimburwa mu myanya.

Muri uku kwezzi turimo, abayobozi babasimbuye bafashe icyemezo cyo kubambura inshingano z’ubupasiteri hagendewe ku mahame ngengamyitwarire y’iri dini ariko abazambuwe barimo Bishop Tom Rwagasana basaba ko byasubirwamo.

Pasiteri Niyitanga Salton wari Umunyamabanga wihariye wa Bishop Tom Rwagasana na Sebagabo Leonard wari Umunyamabanga wa ADEPR bafunguwe by'agateganyo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza