Papa Francis akoze izi mpinduka, mu gihe Kiliziya Gatolika iri gusoza Umwaka wa Yubile y’Impuhwe z’Imana.
Nk’uko Reuters yabitangaje, mu ibaruwa Papa Francis yanditse, yasobanuye ko yashakaga “gushimangira mu buryo bwose bushoboka ko gukuramo inda ari icyaha gikomeye kuko cyica ubuzima bw’inzirakarengane ariko ko nta cyaha na kimwe kitarebwa n’impuhwe z’Imana ngo zigihanagure, mu gihe kiri ku mutima wicuza kandi ukeneye kongera kwiyunga n’Imana.”
Papa Francis yaherukaga guha abapadiri ubwo bubasha by’igihe gito muri uyu Umwaka Mutagatifu, kuva kuwa 8 Ukuboza 2015 kugeza kuwa 20 Ugushyingo, ariko ijambo rye kuri uyu wa Mbere rirerekana ko ari igikorwa gishobora kubaho igihe cyose azaba akiri Papa.
Ati "Ku bw’ibyo mpaye abapadiri bose, mu nshingano bafite, ububasha bwo kubabarira abakoze icyaha cyo gukuramo inda ku bushake. Igihe nari nagennye cyarebaga n’Umwaka Mutagatifu Udasanzwe kirongerewe…”
Muri Kiliziya Gatolika, gukuramo inda ku bushake ni icyaha ndengakamere cyashoboraga gutuma umuntu wagikoze cyangwa akagikorera undi ahita ahezwa muri kiliziya.
Mu gihe gishize, musenyeri wenyine cyangwa undi muntu wahawe inshingano na Kiliziya, niwe wari ufite ububasha bwo gutanga imbabazi ku cyaha cyo gukuramo inda, akaba yanakuraho igihano cyo guhezwa muri kiliziya.
Gusa izi nshingano hari bimwe mu bihugu byateye imbere byari byaramaze kuziha abapadiri muri paruwasi zitandukanye nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza, ariko imigirire rusange yari uko ari ububasha bwa Musenyeri.
TANGA IGITEKEREZO