Papa Francis yemeje Mama Tereza nk’umutagatifu imbere y’imbaga y’abakirisitu

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 4 Nzeri 2016 saa 12:50
Yasuwe :
0 0

« Nyuma y’igenzura n’isengesho risaba imbaraga zo mu ijuru, no kugisha inama benshi mu bavandimwe banjye b’abashumba, dutangaje ko Umuhire Tereza w’i Calicutta abaye Umutagatifu, kandi tumushyize ku rutonde rw’abandi batagatifu, tunemeza ko agomba kubyubahirwa na Kiliziya yose.’’

Ayo ni amagambo bwite Papa Francis ,Umushumba wa Kiliziya yakoresheje yemeza ko Mama Tereza, uzwi na benshi nka Mama Tereza w’i Calcutta ashyizwe mu rwego rw’abatagatifu, mu misa yo kumushyira muri urwo rwego yabereye ku rubuga rwa Mutagatifu Petero i Vatikani, ku cyumweru tariki ya 4 Nyakanga 2016.

Imbere y’abakuru b’ibihugu na guverinoma 13, Abakaridinali basaga 70, abasenyeri 400 n’abapadiri 1700 n’imbaga y’abakirisitu basaga ibihumbi 100 bari muri iyo Misa, Karidinali Angelo Amato yateruye abanza kuvuga ibigwi bya Mama Tereza, nyuma asaba Papa kumwimika nk’umutagatifu mu izina rya Kiliziya y’Isi yose,aribwo yahitaga amusubiza kuriya.

Mu rwego rwo kwibuka ibikorwa by’ubugiraneza byaranze Mama Tereza birimo kwita ku babembe mu Buhinde, abakene n’iimfubyi, abakene bagera ku 1500 barimo abatagira aho baba mu Butaliyani bari bazanwe kuri uru rubuga rwa Mutagatifu Petero mu modoka nziza ndetse bahabwa imyanya y’icyubahiro muri icyo gitambo cya Misa.

Nyuma Papa Francis yagiye gusangira nabo.

Televiziyo za rutura zari zashyizwe ahari ibigo by’Abamisiyoneri b’Urukundo(Inshuti z’urukundo) i Calcutta, bashinzwe na Mama Tereza ngo bakurikirane uwo muhango.

Ubutumwa bwa Papa

Mu butumwa bwa Papa Francis yatanze yavuze ko Tereza yitaye ku buzima bw’abantu bose uhereye ku bataravuka ukagera ku batareranwa, abageze mu za bukuru n’abandi bahuye n’izindi ngorane z’ubuzima, aho ntawe ubitaho. Muri rusange ngo mu buzima bwe bwose yabaye umugabuzi w’impuhwe z’Imana.

Mu buzima bwe ku Isi ngo yabonaga muri wese umwimerere w’agaciro k’ubuzima nk’uko butangwa n’Imana.

Papa Francis yavuze ko ko n’uyu munsi Mama Tereza akomeje kugenda ahamiriza abantu ko Imana iri hafi y’abari mu kaga, binyuze mu bikorwa by’umuryango yashinze biri hirya no hino ku Isi.

Yamurase ubwitange bwamuranze mu buzima bwe bwatumye mu buzima bwe yuyumvisha ko hari imipaka yamubuza gufasha abari mu kaga, kabone n’ubwo yaba atavuga ururimi bavuga. Abo yitagaho yabasabaga guseka, ati nibura nimuseke ndagira ibyishimo nanjye mbashe kubisangiza abandi mu nseko. »

Umushumba wa Kiliziya Gatorika yahamagariye abari aho bose no ku Isi hose muri rusange kwigira kuri Mutagatifu Tereza w’i Calcutta , bagatera ikirenge mu cye, we wafashaga abakene abigiriye ko Nyagasani yamwitayeho igihe cyose yahuraga n’ibimugora.

Ati « Gufasha abandi ni yo nzira Mutagatifu Tereza yanyuragamo yitura Nyagasani ineza yamugiriye kuko yemeraga ko mu bari mu kaga bose harimo Yezu. Kubafasha kuri we, byari ugufasha Yezu ubwe. »

Mama Tereza yavutse mu 1910 mu muryango w’abanya-Albanie muri Macédoine, agace kari mu maboko y’ubwami bwa Ottoman. Yagiye mu Buhinde ajyanwe no kwiha Imana afite imyaka 18, yinjira mu muryango w’ababikira bitiriwe umubyeyi w’i Lorette.

Nyuma yaje guhabwa ubwenegihugu bw’u Buhinde butuma benshi bamwita Umuhinde, ndetse bigashimangirwa n’uko ariho yahamaze igice kinini cy’ubuzima bwe.

Yitabye Imana mu 1997 ageze kumyaka 87, mu 2003 agirwa umuhire nk’ikiciro kibanziriza kugirwa umutagatifu.

Ni umubikira washinze ibitaro bitandukanye mu bice binyuranye by’Isi, ndetse mu 2002, Vatikani yemeje ko umugore umwe wari wugarijwe n’umugera wagombaga kuvamo kanseri, ariko aza gukira nyuma y’amasengesho ya Mama Tereza.

Mu 1950 yashinzwe umuryango w’Abamisiyoneri b’Impuhwe cyangwa Inshuti z’urukundo, umuryango umaze kugera ku babikira 4,500 ku Isi hose.

Mama Tereza azwi mu bice byinshi by’Isi aho yagiye asura harimo no mu Rwanda yasuye mu 1995, ku buryo we na Papa Jean Paul II wahaje mu 1990, aribo batagatifu bazwi bakandagiye mu Rwanda, bakaganira n’abaho.

Mu Rwanda bahashinze ibigo bifasha abakene , Papa ashinga ikigo i Mbare mu karere ka Muhanga cyita ku bana b’abakene yise Umurwa w’urubyiruko , Nazareth y’i Mbaare, naho Tereza w’i Calicutta yashinze ikigo cy’Ababikira b’Inshuti z’abakene hafi ya Kiliziya yitiriwe Umuryango Mutagatifu (Ste Famille).

Misa yo kwifatanya na Mutagatifu Tereza iteganyijwe no kubera mu Rwanda, ku wa Mbere tariki ya 5 Nzeri 2016 saa kumi n’imwe z’umugoroba kuri Sainte Famille
Bijya bifata imyaka myinshi ngo abantu bagirwe abatagatifu, ariko iki gikorwa kuri Mama Tereza cyihutishijwe na Papa Yohani Paul II, ndetse Papa Francis wamusimbuye yiyemeza gusoza urwo rugendo mu mwaka w’imbabazi uzasozwa mu Ugushyingo 2016.

Hari kandi abandi Bahire bane nabo bashyizwe mu rwego rw’abatagatifu na Papa Francis barimo Umuhire Stanisłaus wa Yezu na Mariya ukomoka muri Pologne, Umuhire Maria Elizabeth Hesselblad ukomoka muri Suède, Umuhire José Gabriel del Rosario ukomoka muri Argentine naJosé Luis Sánchez del Río ukomoka muri Mexique.

Inkuru wasoma:

Mama Tereza wasuye u Rwanda rukamuzimanira agiye kugirwa Umutagatifu:

Tereza washinze umuryango w’aba-Calicutta azagirwa umutagatifu mu minsi ibarirwa ku ntoki:

I Calcutta haracyari ababikira mu muryango Mama Tereza yashinze
Ku rubuga rwa Mutagatifu Petero abakirisitu bari benshi
Mama Tereza ashyinguye i Calcutta aho benshi basura imva ye
Mu ngoro yamwitiriwe mu Buhinde bari bakurikiye ibibera i Vatican
Papa Francis ni we wayoboye umuhango wo kwimika Mama Tereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza