Perezida Kagame yifurije Abayisilamu bose Eid al-Fitr nziza

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 15 Kamena 2018 saa 04:50
Yasuwe :
1 0

Perezida Paul Kagame yifurije Abayisilamu bose umunsi mwiza wa Eid al-Fitr , bizihije hirya no hino ku Isi ku wa 15 Kamena 2018.

Umukuru w’Igihugu yanyujije ubutumwa bwe kuri Twitter, agira ati “Umunsi mwiza wa Eid al-Fitr ku bayisilamu bose bo mu Rwanda, muri Afurika no ku Isi. Ubabere umunsi w’ibyishimo n’imiryango yanyu! Eid Mubarak.”

Abayisilamu bo mu Rwanda nabo bifatanyije n’abandi ku Isi mu kwizihiza Umunsi Mukuru wa Eid al-Fitr usoza igisibo gitagatifu cya Ramadhan baba bamazemo ukwezi; abo mu Mujyi wa Kigali bazindukiye mu isengesho rusange kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ariko no hirya no hino mu Ntara bakereye kuwizihiza.

Eid al-Fitr , ni umunsi uba ari ikiruhuko ku bakozi bose mu Rwanda, inshuti n’abavandimwe bakishimana n’abayisilamu kuri uwo munsi mukuru.

Imbaga y'Abayisilamu yazindukiye mu isengesho rusange kuri Stade ya Kigali
Abayisilamu bishimiye gusoza neza igisibo gitagatifu cya Ramadhan

Indi nkuru wasoma:Eid al-Fitr : Mufti w’u Rwanda yahamagariye Abayisilamu kurwanya ibiyobyabwenge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza