Rev. Karuranga yatorewe kuyobora ADEPR isohotse mu nzibacyuho

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 17 Werurwe 2018 saa 11:50
Yasuwe :
4 3

Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR ryasohotse mu nzibacyuho, Rev. Karuranga Ephrem wari uyiyoboye atorerwa kuba Umuvugizi waryo mu gihe cy’imyaka itanu.

Kuri uyu wa 17 Werurwe 2018 nibwo kuri Dove Hotel habereye amatora y’abayobozi batanu bagize Biro Nyobozi igomba gusimbura iy’abamaze amezi icyenda bayobora mu nzibacyuho.

Biro Nyobozi yatowe ni Umuvugizi wa ADEPR, Karuranga Ephrem; Umwungirije Rev. Karangwa John; Umunyamabanga Mukuru, Pasiteri Gatemberezi Muzungu Paul; Ushinzwe Ubutegetsi n’Imari, Umuhoza Aurélie naho Pasiteri Ntaganda Jean Paul yatorewe kuba Umujyanama mu by’Imari n’Ubukungu.

Iyi nzibacyuho itorero ryayinjiyemo nyuma y’aho uwari Umuvugizi wa ADEPR, Bishop Sibomana Jean; Bishop Tom Rwagasana; Ushinzwe ubuzima bw’itorero rya ADEPR; Mutuyemariya Christine ushinzwe Ubutegetsi n’Imari; Sebagabo Léonard; Sindayigaya Théophile; Niyitanga Straton na Gasana Valens batawe muri yombi bashinjwa ibyaha by’imicungire mibi y’umutungo w’itorero.

Inzibacyuho yatowe ku wa 30 Gicurasi 2017 yari iyobowe na Rev. Karuranga Ephrem yatowe nk’Umuvugizi; Umwungirije aba Rev. Karangwa John; Umunyamabanga Mukuru, Pasiteri Ruzibiza Viateur; Umujyanama, Pasiteri Nsengiyumva Patrick n’Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Umuhoza Aulerie.

Muri icyo gihe, Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem, mu masaha ye ya nyuma mu nzibacyuho yabwiye IGIHE ko bakoze akazi gakomeye mu gushyira itorero ku murongo nyuma y’ibibazo biremereye byarivuzwemo.

Yagize ati “Twageze kuri byinshi mu byo twari twiyemeje. Twahumurije abakirisitu tubabwira ibibazo biri mu itorero; twasuye abakozi mu turere twose tw’u Rwanda. Undi murimo wari ukomeye ni ubukungu aho navuga ko nta bwari buhari kuko dukurikije imyenda yari iriho yaba iy’abantu n’amabanki. Hari abo twaganiriye nabo tugerageza no kugabanya ayo twari tubafitiye.”

Mu bindi byagezweho, yavuze ko ADEPR yagiye yishyura imyenda irimo ibirarane by’amezi atatu ku mwenda wa Dove Hotel wanganaga na miliyari ebyiri na miliyoni 300 Frw, buri kwezi bakaba bishyuraho miliyoni 40; n’ay’ideni ry’ibindi bigo n’abantu ku giti cyabo rigera kuri miliyoni 638 Frw, ryishyuwemo miliyoni 432 Frw.

Uhereye iburyo: Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem; Umwungirije Rev. Past Karangwa John; Umunyamabanga Mukuru, Pasiteri Gatemberezi Muzungu Paul; Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Umuhoza Aurélie na Pasiteri Ntaganda Jean Paul, Umujyanama mu by’Imari n’Ubukungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza