00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Seminari Nto ya Kabgayi yageze kuri Yubile y’imyaka 100

Yanditswe na

Mwizerwa H.Gilbert na Deus Ntakirutimana

Kuya 5 Ukwakira 2013 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Imyaka 100 irashize Seminari Nto ya Kabgayi yitiriwe Mutagatifu Lewo ishinzwe. Iri ku isonga mu mashuri yisumbuye mu Rwanda ryagiye rwigwamo n’abayobozi batandukanye. Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo iyo yubile y’ikinyejana gishize ishinzwe yizihizwa.
Iyi seminari yashinzwe kuwa 4 Ukwakira 1913, ni imfura mu mashuri yisumbuye mu Rwanda,. Hari umubare munini w’abayizemo babaye abapadiri n’abasenyeri, cyane ko mu ishingwa ryayo hari hagamije kuba pipinyeri y’abihayimana.
Nubwo hari hagamijwe kurera (...)

Imyaka 100 irashize Seminari Nto ya Kabgayi yitiriwe Mutagatifu Lewo ishinzwe. Iri ku isonga mu mashuri yisumbuye mu Rwanda ryagiye rwigwamo n’abayobozi batandukanye. Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo iyo yubile y’ikinyejana gishize ishinzwe yizihizwa.

Iyi seminari yashinzwe kuwa 4 Ukwakira 1913, ni imfura mu mashuri yisumbuye mu Rwanda,. Hari umubare munini w’abayizemo babaye abapadiri n’abasenyeri, cyane ko mu ishingwa ryayo hari hagamije kuba pipinyeri y’abihayimana.

Nubwo hari hagamijwe kurera abazaba abapadiri, hari na bamwe mu bahize bagiye baba abayobozi bakomeye mu gihugu muri politiki. Muri aba bayobozi barimo abaperezida, abaminisitiri n’abandi, harimo kandi n’abandi bagiye bagira amateka atandukanye mu Rwanda yibukwa na benshi.

Mu baperezida nk’uko urutonde rw’abizemo rubyerekana, Habyarimana Juvenal na Kayibanda Gregoire barugaragaraho. Si aba bahize gusa, kuko na bamwe mu bayobozi bariho ubu barimo Senateri Makuza Bernard wigeze kuba Minisitiri w’Intebe mu Rwanda na Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’uburezi nabo bahize.

Mu bandi bakomeye bahize harimo Musenyeri Kagame Alexis wabaye umwanditsi w’ibitabo byinshi byafashije benshi mu kumenya amateka y’ibintu bimwe na bimwe mu Rwanda.

Muri aba bayobozi hariho abakiriho bari no mu buyobozi bw’u Rwanda. Aba Umuyobozi wa Seminari Nto ya Kabgayi, Padiri Gatete Theotime, abasaba ko baba hafi ubuyobozi bw’iyi seminari mu kuyifasha mu kurera abarimo kuhiga ubu bagamije kugera ikirenge mu cyabo.

Aganira na IGIHE, Padiri Gatete yagize ati “Abize muri uru rugo turabasaba ko bajya batuba hafi bakadufasha mu kuduha ibitekerezo byatuma dukomeza kunoza inshingano zacu zo kurerera u Rwanda na Kiliziya uko bisabwa.”

Padiri Gatete yakomeje avuga ko uretse kandi kubungura ibitekerezo muri iri shuri higa n’abakene kuko nubwo ari ishuri ryigenga, hari abaza kuhiga batsinze ikizamini nyamara ari abakene ku buryo bajya babura amikoro, yavuze ko uwahize agize igitekerezo cyo kubagenera inkunga yabona iyo ari yo yose nta kibazo.

Yakomeje avuga ko ari byiza ko bibuka aho bavanye ubumenyi bakomeje kugenderaho bukabageza aho bageze aha.

Seminari ya Kabgayi yizemo umukobwa

Bamwe bavuga ko muri iyi seminari hize umukobwa umwe mu mateka yayo, aya makuru wayumvana abahize batandukanye. Icyo bahuriraho ngo ni uko hafi umudogoteri wahigishaga akajya azana uyu mukobwa kwiga, kandi n’ubuyobozi bw’iyi Seminari ntibubihakana.

Yubile y’imyaka 100 yahuje yitezweho guhuza benshi

Mu Rwanda nta rindi shuri ryari ryizihiza yubile y’imyaka 100. Usibye n’amshuri nta miryango igejeje kuri iyo myaka ikora. Kiliziya Gaturika niyo usanga yarabimburiye imiryango itandukanye mu kwizihiza yubile y’imyaka 100 mu 2000.

Padiri Gatete yavuze ko nabo bagerageje kwizihiza iyi yubile mu buryo budasanzwe. Bimwe mu byakozwe harimo gutegura imurikabikorwa ry’ibyaranze seminari, ibikoresho by’icyo gihe, urutonde rw’abanyeshuri bahize n’ibindi.

Nyamara ngo mu gusurutsa abantu kurushaho hateguwe no gutumira amatorero atandukanye nka za orchestra Irangira n’izindi. Haniyongeraho kandi n’ibitaramo bikorwa n’abanyeshuri bahiga, aho bataramira abasura iri shuri.

Kugeza ubu abize muri iyi seminari nk’uko bigaragazwa n’urutonde uhereye ku winjiye muri iyi seminari bwa mbere ni Ahorihise Abraham wahize guhera mu 1913 mu gihe uru rutonde rugarazaga ko uwahize bwa nyuma ari Byiringiro Karangwa Hyacinthe Trésor wo muri Paruwasi ya Nyamirambo.

Ni nde wemerewe kwiga mu iseminari

Iseminari ifatwa nka pipiniyeri irererwamo abazaba abasaseridoti cyane ko abenshi baba bifuza kugana muri iyo nzira, nubwo usanga abenshi bizemo bataba abapadiri.

Ubusanzwe uwiga muri iri shuri agomba kuba ari umukirisitu Gaturika, avuka mu muryango usabwa kumutoza imigenzo n’imico y’iri dini. Asabwa gutanga amanota yagize mu ishuri uhereye mu mwaka wa kane w’amashuri abanza hagasuzumwa niba koko akwiye kwigamo hagendewe ku mabwiriza agenderwaho.

Amwe muri yo ni uko uyu munyeshuri agomba kuba ari umuhanga, hiyongereyeho n’ibyavuzwe haruguru, hamwe na hamwe muri za Paruwasi hari naho babanza gukora ibizamini bagaheraho bagena abazajya gukora ikimwemerera kwinjira mu iseminari.

Abenshi mu batsinda icyo kizamini baba baranatsinze n’icya leta cy’abarangiza amashuri abanza. Mu masomo yigwa mu yandi mashuri mu Rwanda ho hiyongeramo ikilatini, ururimi rwa kiliziya Gaturika.

Kugera ku Bupadiri ni inzira ndende isaba umuhamagaro nyawo, kuko usanga urangije iseminari nto akomeza mu ya Rutongo iherereye mu mujyi wa Kigali, uharangije akomeza i Kabgayi mu Iseminari Nkuru ahatangirwa amasomo ya filozofiya, uharangaije agakomeza mu iseminari Nkuru ya Nyakibanda ahatangirwa amasomo y’iyobokamana, arimo no kwimenyereza umwuga.

Seminari iba mu nshingano z’umushumba wa Diyoseze irimo, uyigamo aba avuka muri paruwasi zo muri iyo diyoseze nubwo hari igihe n’abakomoka mu zindi Paruwasi zo mu yandi madiyoseze bashobora kwiga mu yo mu yindi Diyoseze. Ikindi ni uko bitemewe ko umuntu ava mu ishuri runaka ryaba irya leta cyangwa iryigenga ngo ajye kwiga mu iseminari nto. Gusa uwiga mu iseminari runaka ashobora kujya mu yindi.

Kubera gufata abahanga, muri iri shuri usanga abanyeshuri bahiga habonekamo abaza mu myanya ya mbere batsinze neza ibizamini bitandukanye bikorwa byaba ibya leta n’ibindi.

Ubuzima bwo mu iseminari

Mu iseminari hakorwa imirimo itandukanye, imwe muri yo y’ingenzi harimo kwiga, gusenga, kuririmba no kurya. Amafunguro yo muri iri shuri yiyongeraho ikigage gitangwa rimwe na rimwe ku cyumweru kizwi ku izina ry’irofu.

Mu buzima bwabo usanga kuruhuka bigorana kuko bahora biga, aha usanga nk’abantu bamenyeranye umwe yiga ngo kanaka atazamubana uwa mbere. Mu gihe cy’akaruhuko ka saa yine usanga bari mu dutsiko tw’impaka akenshi zungukirwamo inama.

Muri Shapeli uwabuze bamumenya, buri wese aba afite umwanya we

Buri munyeshuri wese usanga afite izina bamuhimbye bahereye ku yo baba bakoresheje mu kilatini, mu gifaransa bize no mu bindi.

Mu gitondo amasomo abanzirizwa na misa, mu ijoro mbere yo kuryama bagakoresha amasengesho abihayimana ku isi hose bifashisha.

Seminari ya Kabgayi iri ku muhanda Muhanga-Huye hafi ya paruwasi katederali ya Kabgayi. Ku kibuga cyayo cy’umupira w’amaguru niho Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaherewe ikarita ya batisimu na Musenyeri Mbonyintege Smaragde[ubwo yimikwaga kuba umushumba wa Kabgayi], ayimuha nk’umukirisitu wabatirijwe muri Kabgayi.

Mu kwizihiza iyi yubike y’imyaka 100 seminari ya Kabgayi imaze kuri uyu wa Gatandatu, muri hatumiwemo abayobozi bakuru b’igihugu guhera kuri Perezida wa Repuburika.

Abahize bamwe bari kumwe na Dr Padiri Kagabo Vincent, Uyobora Ishuri Rikuru Gatorika rya Kabgayi(ICK)

Bamwe mu bize mu iseminari nto y’i Kabgayi babaye abasenyeri ba kiliziya mu Rwanda

Musenyiri Aloys Bigirumwami nawe yize i Kabgayi, arazwi cyane mu mateka ya Kiliziya kuko niwe mwirabura wa mbere wabaye musenyeri

1. Musenyiri Aloys Bigirumwami (yaratabarutse)

Wabaye umwepisikopi wa mbere w’Umwirabura mu cyo bitaga Afurika Mbiligi ( Yavutse ku ya 22 ukuboza 1904 yinjira muri iyi seminari mu 1921, ahabwa ubupadiri kuwa 26 Gicurasi 1929 ndetse Ku italiki ya 14 Mutarama 1952 Papa Piyo wa XII amugira umwepiskopi ubwo yahabwa inkoni y’ubushumba aho yayoboye diyoseze ya Nyundo.

2. Musenyiri Bernardo Manyurane (yaratabarutse)

Yabaye umwepisikopi wa mbere wa Diyoseze ya Ruhengeri waje gupfiriye i Roma mbere ko yimikwa kuwa 8 Gicurasi 1961.

3. Musenyeri Joseph Sibomana (yaratabarutse)

Yabaye umwepisikopi wa Diyoseze ya Ruhengeri yatorewe kuyobora Diyoseze ya Ruhengeri ; Ku italiki ya 21 Kanama 1961 ahabwa inkoni y’ubushumba na Mgr Perrelli MOJAISKY kuwa 3 Ukuboza 1961, aza no gushingwa ku italiki ya 5 Nzeli 1968 kuyobora Diyoseze nshya ya Kibungo. Yahawe ubusaseridoti kuwa 25 Nyakanga 1940 atabaruka kuwa 9 Ugushyingo 1999 ku myaka 84.

4. Musenyeri Jean Baptiste Gahamanyi (yaratabarutse)

Yabaye umwepisikopi wa mbere wa Diyoseze ya Butare ubwo ku italiki ya 11 Nzeli 1961 hashingwaga iyi diyoseze (Astrida,) kuwa 5 Mutarama 1962 ihabwa nk’umushumba wa mbere wayo.

5. Musenyeri Phocas Nikwigize (yaratabarutse)

Yabaye umwepisikopi wa Diyoseze ya Ruhengeri, yavutse ku wa 23 Kanama 1919 ahabwa isakaramentu ry’ubusaseridoti kuwa 25 Nyakanga 1948, kandi ahabwa inkoni ya gishumba ku wa 30 ugushyingo 1968. Yatavarutse 5 Mutarama 1996

6. Musenyeri Wenceslas Karibushi(yaratabarutse)

Yabaye umwepisikopi wa Diyoseze ya Nyundo. Yavutse kuwa 29 Kamena 1919mu Byimana , ahabwa ubupadiri ku wa 25 Nyakanga 1947. Naho kuwa 9 Ukuboza 1976 agirwa umwepiskopi ubwo yahabwaga inkoni y’ubushumba kuwa 27 Werurwe 1977.
Musenyeri Kalibushi azwiho kandi kuba atarariye iminwa mu gihe leta ya Habyarimana yageragezaga jenoside nkaho ku wa 28 ukuboza 1993 yanditse ibaruwa inenga ibyo bakoraga rwihishwa bica abaturage badasize intama z’Imana cyane mu bice Kibuye na Gisenyi ndetse anihanangiriza bamwe mu bihaye Imana babyijandikagamo.

7. Musenyeri Frederic Rubejanga

Kimwe n’abamubanjirije Musenyeri Rubwejanga yabaye umushuba wa kabiri wa Kibungo. Yahawe inkoni y’ubushumba ku taliki 5 Nyakanga 1992 na kalidinali Jozef TOMKO i Kibungo. Gusa kuri ubu ari mu kiruhuko cy’izabukuru.

8. Musenyeri Alexis Habiyambere

Kimwe n’abamubanjirije Musenyeri Habiyambere yabaye umwepisikopi kuaa kuwa 22 Werurwe1997 mu gihe ari umukambwe uyingayinga imyaka 74 akaba yaravukiye i save, aza guhabwa ubupadiri ku ya 1 Kanama 1976.

9. Musenyeri Thaddée NTIHINYURWA

Musenyeri Ntihinyurwa, kuri ubu ni Akiyepiskopi wa Kigali, yavutse ku wa 25 Nzeli 1942, ahabwa ubusaseridoti kuwa 7 Ugushyingo 1971. Yabanjye kuyobora Diyoseze ya Cyangungu. Yahawe inkoni y’ubushumba ku wa 24 Mutarama 1982.

10. Musenyeri Philippe Rukamba

Musenyeri Rukamba yavutse ku wa 26 Gicurasi 1948 ahabwa ubusaseridoti kuwa 25 Nyakanga 1974, aza gusimbura Musenyeri Gahamanyi ku bushumba bwa Diyoseze ya Butare 12 Mata 1997, ndetse kuri ubu abifatanya no kuyobora Diyoseze ya Gikongoro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .