Ubutumwa bwa Bikira Mariya bw’i Kibeho ntiburahinduka nyuma y’imyaka 36

Yanditswe na Nyishimire Euphrasie
Kuya 15 Kanama 2017 saa 06:55
Yasuwe :
0 0

Umunsi wa 15 Kanama, Kiliziya Gatolika ku isi hose yizihiza ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya Nyina wa Jambo (Assomption). Mu Rwanda by’umwihariko hakibukwa ibonekerwa rye ku banyeshurikazi ry’i Kibeho.

Mu butumwa bw’ishapure y’ububabare Bikira Mariya yahaye uwitwa Mukangango Marie Claire 1982, yamubwiraga ko u Rwanda rugeze ahakomeye bityo abantu bakaba bagomba gusenga cyane no guhinduka.

Padiri Simon Pierre Ruterana kimwe n’Umwizeramariya Niwemutoni Mariya Constantine babwiye IGIHE ko ubutumwa Bikira Mariya atanga ku Banyarwanda bukomeza kuba bumwe bwo guhinduka ndetse no kwegera Imana nubwo ibihe bibi Bikira Mariya yari yaraburiye Mukangango byahise bigasimburwa n’ishema ndetse n’icyizere gihoraho.

Abo bihaye Imana bagize bati “Icyo gihe ni uko umubyeyi yabonaga ibigiye kuba mu Rwanda akatuburira ati ‘ni muhinduke mube abakirisitu nimwemere ivanjiri’. Bingeraho ko iyo shapure y’ububabare nayo ifite agaciro kuyivuga no kuyizirikana kugira ngo isane inomore ibikomere.”

Ku munsi nk’uyu abakirisitu gatolika usanga bashishikariye kujya i Kibeho ari benshi bashimira Bikira Mariya ibyo yabakoreye. Benshi batangazwa n’umutuzo uba uharangwa mu gihe ubusanzwe aho abantu bateraniye ari benshi harangwa n’umuvundo.

Ibindi bitangaza bivugwa i Kibeho ni isoko y’amazi yavumbutse mu butaka bw’aho Bikira Mariya yiyerekaniye. Ikindi kiba gitegerejwe cyane ku munsi wa Assomption ni imvura igwa benshi bafata nk’ikimenyetso cy’umugisha Bikira Mariya aba yatanze.

Mukole Gathalina ni umukecuru usengera kuri St Famille, yavuze ko aya mazi bayabonamo ubuzima ndetse ko iyo ufite kwizera ubona igitangaza cyayo.

Ati “Ni amazi usanga afutse cyane, urizera akagukiza. Mu mazi harimo umugisha mwinshi cyane kandi arimo ubuzima bwacu twese abatuye isi, iyo tuyanyweye avuye ahantu hatagatifu agomba kudukiza.”

Ibonekerwa rya Bikira Mariya mu Rwanda ryemejwe na Papa Johani Pawulo wa II, bityo rikaba ryarasize ubutagatifu ubutaka bwa Kibeho. Kuva ubwo habaye akarere nyaburanga gahuruza abakirisitu b’isi yose. Byanatumye i Kibeho haba ahantu hakomeye, ndetse n’Akarere ka Nyaruguru karamenyekana.

Ku munsi wa Assomption hateranira abakirisitu basaga ibihumbi 30. Hubatswe ishusho ya mbere nini muri Afurika no ku isi yose ya Yezu, ifite uburebure bwa metero 6 n’ibiro 950.

Sr Niwemutoni Mariya Constantine na Padiri Simon Pierre Ruterana
Mukole Gathalina, Umukecuru usengera kuri St Famille mu Mujyi wa Kigali

Amafoto: Mfitumukiza Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza