Umumisiyoneri wo muri Espagne yaguye mu Rwanda nyuma y’imyaka 40 ahakorera

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 5 Nzeri 2017 saa 03:30
Yasuwe :
2 0

Rosa Dilmé Brugada, Umumisiyoneri ukomoka muri Espagne wari umaze imyaka 43 akora ibikorwa by’urukundo i Ruli mu Karere ka Gakenke yitabye Imana azize uburwayi.

Rosa Dilmé Brugada wavutse ku wa 15 Gicurasi 1933, yitabye Imana ku wa 30 Kanama 2017.

Kuri uyu wa Mbere Impuzamiryango y’abamisiyoneri boherejwe na Papa (Pontifical Mission Societies, PMO) yatangaje ko uyu mumisiyoneri wari uzwi ku kazina ka Mama Rosa yakoraga ibikorwa byo kwita ku batagira kivugira.

Urubuga Lavanguardia rwanditse ko uwo mubyeyi yaharaniraga ko imishinga y’abatishoboye ihera ku batagira kivugira. Kubera uko kwita ku batishoboye, umwaka ushize yabiherewe igihembo kizwi nka Banyoli de l’Any ku nshuro yacyo ya munani.

Umuryango PMO watangaje ko ubwo intumwa zawo ziheruka mu Rwanda muri Gicurasi uyu mwaka, zagize amahirwe yo kuganira na Brugada.

Bagize bati “Yari umuntu udasanzwe, umunyamurava kandi ufasha abandi.Nyuma gato y’uruzinduko rwacu, twumvise ko yarwaye cyane.”

Uwo muryango washimye akazi keza Brugada yakoze mu butumwa yari amazemo igihe mu Rwanda ndetse unihanganisha umuryango we.

Rosa Dilmé Brugada, Umumisiyoneri ukomoka muri Espagne wari umaze imyaka 43 akora ibikorwa by’urukundo mu Rwanda
Rosa Dilmé Brugada yitabye Imana afite imyaka 84 y'amavuko
Kiliziya Gatolika mu Rwanda yasezeye mu cyubahiro Rosa Dilmé Brugada

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza