Umunyamabanga mushya w’Umuryango w’Abayisilamu yasabwe guhangana n’ibibazo birimo n’ubuhezanguni

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 8 Gashyantare 2017 saa 12:09
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya w’Umuryango w’abayisilamu mu Rwanda (RMC), Cyimana Sudi, yasabwe gukoresha imbaraga ze zose mu gukemure ibibazo bitandukanye byagiye bigaragara muri iri dini, birimo n’ubuhezanguni.

Mu muhango w’ihererekanya bubasha wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Gashyantare 2017, nibwo Mufti w’u Rwanda wungirije Sheikh Nshimiyimana Saleh yeretse Cyimana watsinze ipiganwa ryo kuyobora RMC ko afite inshingano zo guhangana n’ibibazo bikomeye muri Islam.

Bimwe mu bibazo uyu muyobozi yasabwe guhangana nabyo birimo ibitekerezo by’ubuhezanguni, gukorera mu kajagari, kwikubira imitungo, kudatanga raporo z’ibyakozwe n’ibindi byagiye biranga abayoboke ba Islam mu Rwanda.

Sheikh Nshimiyimana Saleh yagize ati “Turamusaba gukorana umurava, kureba kure, gukoresha imbaraga ze zose no kubahiriza amategeko kuko muri iki gihe amategeko mashya dufite agaragaza ko inshingano z’Umunyamabanga Nshingwabikorwa zihambaye kugira ngo tuzahure uyu muryango wacu.”

Yakomeje agaragaza ko uyu muyobozi agomba gukoresha imbaraga zirenze kugira ngo akemure ibibazo byaranze abayisilamu mu minsi ishize cyane ko ari we mbaraga z’uyu muryago.

Cyimana Sudi wahawe inshingano nshya, yabwiye IGIHE ko kubahiriza amategeko ari cyo kintu cya mbere azabanza gukora.

Yagize ati “ Ingamba ya mbere ni uko ngomba kubahiriza amategeko y’umuryango kubera ko akenshi wagiye urangwa no kutayubahiriza kuko uyu muryango wakunze kurangwa no kutubahiriza amategeko.”

Yongeyeho ko azakomeza gushyira imbaraga mu kurwanya ibitekerezo by’ubutagondwa n’ubuhezanguni byagiye bigaragara mu rubyiruko kugira ngo biranduke burundu mu bitekerezo by’abayisilamu.

Muri uyu muhango, uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC, Sheikh Mbarushimana Sulaimani, yashyikirije mugenzi we umusimbuye, bimwe mu bikoresho nk’imfunguzo z’ibiro bikuru bya RMC, amategeko mashya arimo Itegeko Nshinga n’amategeko ngengamikorere agenga umuryango n’ibindi.

Mu minsi ishize hagiye humvikana abayisilamu bafashwe bakurikiranweho ibikorwa by’iterabwoba rishingiye ku buhezanguni, bajyanwa mu nkiko.

Umuyobozi mushya(ibumoso) n'ucyuye igihe bashyira umukono ku ihererekanyabubasha bari bamaze gukora
Cyimana Sudi yashyikirijwe bimwe mu bikoresho byo mu bunyamabanga bwa RMC
Cyimana Sudi yiyemeje guhangana n'ibibazo byari bisanzwe mu muryango w'Abayisilamu mu Rwanda
Sheikh Nshimiyimana Saleh yasabye Umunyamabanga mushya guhangana n'ibibazo birimo n'icy'ubuhezanguni mu bayoboke

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza