Uwa Gatanu Mutagatifu: Imbaga y’abakirisitu Gatolika yazirikanye ububabare bwa Yezu (Amafoto)

Yanditswe na Ndayishimye Jean Claude
Kuya 30 Werurwe 2018 saa 08:47
Yasuwe :
0 0

Uwa Gatanu Mutagatifu ni umunsi abakiristu ku isi hose bazirikana ububabare bwa Yezu Kiristu, aho baba banibuka uburyo yagambaniwe, agacibwa urubanza, akabambwa ku musaraba, agapfa, agahambwa.

Ni umunsi wo gusiba muri Kiliziya yose ariko nta gitambo cya Misa giturwa.
Mu Rwanda nk’ahandi hose uyu munsi abakirisitu bawuzirikanye cyane, aho muri za paruwasi zitandukanye bakoze umutambagiro wo kuzirikana inzira y’umusaraba Yezu yanyuzemo.

Inzira y’umusaraba ikorwa n’Abakiristu Gatolika igizwe n’intera 15 zihera aho Yezu acirwa urubanza rwo gupfa, ahetse umusaraba ari na wo yaje kubambwaho, akagwa inshuro eshatu, imbere y’abamushinyagurira.

Mu masaha ya saa saba z’amanywa zibura iminota mike, ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga kuri Paruwasi ya Mutagatifu Karoli Lwanga i Nyamirambo yasanze abakirisitu babukereye ku bwinshi biteguguye iyi nzira y’umusaraba, aho wagombaga kwerekeza kuri Mont Kigali.

Saa saba zuzuye ni bwo Padiri Mukuru w’iyi paruwasi, Nshangayimana Gerard yatangije uyu mutambagiro, waranzwe n’amasengesho, indirimbo zivuga ku bubabare Yezu yagize kugeza ubwo abambwe ku musaraba.

Muri iyi nzira y’umusaraba buri ntera muri 15 yari yashyizweho ikimenyetso, aho abakirisitu bahagarara gato bakavuga amasengesho, hashira akanya bagakomeza urugendo.

Ijambo ry’Imana ryibanze ku kwerekana ko Kirisitu wemeye kubabara ndetse akabambwa ku musaraba, ari we wari warahanuwe kuva kera nk’umugaragu w’Imana wemera kumvira, agacishwa bugufi bitavugwa, agashinyagurirwa, akanicwa. Ibi ariko yabyemeye kugira ngo acungure isi yose.

Imbere y’abo bakirisitu hari abatwaye umusaraba munini, kugera kuri Mont Kigali bakaba bagiye bakuranwa kuwutwara bitewe n’ibyiciro barimo; urubyiruko, abana, abihayimana, abapadiri, abagabo, abagore n’abandi.

Inzira yose aba bakiristu banyuzemo wabonaga hari abantu batandukanye batunguwe no kubona icyo gikorwa, aho byasaga nk’aho kidasanzwe.

Mukangango Annonciata umwe mu bakirisitu wari witabiriye uyu muhango yavuze ko umunsi wa Gatanu Mutagatifu kuri we umuha kwitekerezaho no kwicuza ibyo adakora neza.

Yagize ati “Uyu munsi utuma nisuzuma nkazirikana urukundo Yezu yadukunze kugeza igihe atubambiwe ku musaraba. Ibi bituma mparanira kwitandukanya n’igishobora kuba cyantandukanya na we.”

Saa cyenda n’iminota 15, ni bwo aba bakirisitu bageze kuri Mont Kigali ahantu hari ikibuga kinini, hafi y’ahazwi ku izina rya Meraneza, hakaba hari hateraniye abakirisitu batandukanye baturutse muri za Santarali zitandukanye zigize Paruwasi ya Mutagatifu Karoli Lwanga.

Aha ni ho habereye umuhimbazo hasomwa ivanjiri ivuga uburyo Yezu yafashwe ari kumwe n’intumwa ze, akajya gucibwa urubanza na Pilato, akabambwa ku musaraba, agapfa, agahambwa.

Abakirisitu basabwe guhora bazirikana urwo rukundo rw’Imana kandi bagaharanira gukora ibinogeye Nyagasani birinda kwishora mu byaha.

Abakiristu bagiye guhaguruka kuri Paruwasi ya Mutagatifu Karoli Lwanga Nyamirambo
Babanje kuzirikana uburyo Yezu Kirisitu yaciriwe urubanza rwo gupfa na Pilato
Aha abakiristu basohokaga muri Paruwasi Mutagatifu Karoli Lwanga
Bahagurutse ari benshi mu buryo bugaragarira amaso
Hari abakirisitu bemeraga bagapfukama mu muhanda
Hari aho bageraga bagahagarara bagasenga
Hari abibazaga ibyabaye
Hari aho bageraga umusaraba bakawushinga barangiza bagasenga
Imbere y'abakisitu hari ababaga bahetse umusaraba
Urubyiruko na rwo ntirwari rwatanzwe
Umusaraba bakuranwaga kuwuheka, aba ni abana b'abakobwa
Aba bo bisunze igipangu kugira ngo babirebe neza
Ababikira na bo bahawe umwanya baheka umusaraba bibuka inzira Yezu yanyuzemo
Abihayimana bashinga umusaraba
Aha abari bavuye mu muhanda wa kaburimbo bageze mu w'igitaka
Ahantu hose hari handitse nimero bagombaga kuhahagarara
Uzamuka impinga ya Mont Kigali abagabo bahawe umwanya baheka umusaraba
Abantu bari benshi cyane mu ishyamba rya Mont Kigali
Abakiristu bageze ku kibuga kiri kuri Mont Kigali
Iki kibuga kiri kuri Mont Kigali cyari cyuzuye abakirisitu baturutse muri za santarali zinyuranye
Abapadiri baje mu muhimbazo
Mbere gato y'umuhimbazo, abapadiri babanje kuryama bunamira Nyagasani
Abana bato na bo bemeye bakora urugendo rurerure barahagera
Korali yaririmbye mu muhimbazo
Mu ivanjiri bageze aho Yezu yapfiriye ku musaraba abakiristu bose barapfukama

Kanda hano urebe andi mafoto menshi

[email protected]

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza