Zion Temple yahakanye kwirukana abavugwaho gushaka guhirika Apotre Gitwaza

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 6 Gashyantare 2017 saa 01:13
Yasuwe :
2 0

Itorero Zion Temple ntiryemeranya n’abavuga ko hari ibyegera bya Apotree Gitwaza byirukanwe bishaka kumuhirika ku buyobozi bwaryo.

Mu ntangiriro za 2017 humvikanye inkuru ivuga ko hari abashumba bo muri Zion Temple bashaka gukura ku buyobozi Apotre Paul Gitwaza uyobora iri torero ku Isi.

Umwe mu bakirisitu basengera muri iri torero utifuje ko umwirondoro we watangazwa, yabwiye IGIHE ati “Hari bamwe mu byegera bya Apotre Gitwaza bashatse kumuhirika mu minsi ishize harimo aba Apotre, abandi ni abapasiteri. Umugambi bari bafite ntiwabahiriye kuko batahuwe batarawushyira mu bikorwa none birukanwe mu buyobozi bwa Zion Temple."

Bishop Dieudonne Vuningoma (bivugwa ko yari n’inshuti magara ya Gitwaza), akaba umwe mu bashyirwaga mu majwi ko yari mu bashaka kumuhirika, aganira na IGIHE yirinze kwemeza cyangwa ngo ahakane iby’ayo makuru.

Yagize ati “Ibyo bintu ntacyo ndi kubivugaho ubungubu kubera ko turacyari mu biganiro. Muzampamagare ku wa Mbere w’icyumweru gitaha nzabaha amakuru.”

Umuvugizi w’Itorero ‘Zion Temple Celebration Center ‘ mu Rwanda, Nzabakira Floribert, we yatangarije IGIHE ko amakuru y’uko hari abashatse guhirika Apotre Gitwaza atayazi, ashimangira ko ari ibihuha.

Yagize ati "Ibyo bintu ntabwo aribyo kandi muri Zion temple ntabwo twigeze twumva iryo jambo ryitwa guhirika Apotre."

Yakomeje avuga ko abavuga ko hari ababa barirukanwe kubera uwo mugambi na byo ngo ari ukubeshya nta mushumba bigeze birukana.

Ati "Ibyo bintu ni ibinyoma tutazi icyo bigamije. Nta mushumba wigeze wirukanwa, icyabayeho ni uko mu minsi ishize habaye amatora ya komite nyobozi y’Itorero abari bayirimo bagasimburwa n’abandi kandi abasimbuwe na n’ubu ni abashumba mu Itorero barakora kandi barahembwa nk’uko byari bisanzwe nta wigeze yirukanwa."

Nzabakira akomeza avuga ko abavuga ko Bishop Vuningoma hamwe n’abandi bashumba birukanwe ari ibinyoma.

Ati "Vuningoma niba atagaragara muri Zion Temple mu Gatenga aba yagiye ahandi kuko dufite Paruwasi zitandukanye mu Rwanda. Claude Djessa yakuwe muri komite ariko amaze iminsi mu rugendo rw’ivugabutumwa mu Bubiligi na Suede, Bishop Kaberuka Pierre yari Umunyamabanga mukuru ashinzwe itorero rya zion Temple Kabuga, ubu ni naho akiri niho akorera umurimo."

« Uzabishaka azashinge irye torero » -Gitwaza

Apotre Paul Gitwaza, Umuyobozi wa Zion Temple ku isi

Kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Gashyantare 2017, Apotre Paul Gitwaza ubwo yatangazaga abagize Komite Nyobozi y’Itorero, yavuze ko uzabishaka mu batakiri muri Komite yashinga irye torero, imvugo bamwe bafashe nk’ihamya iyirukanwa ry’abashumba bivugwa ko bashatse kumuhirika.

Umuvugizi wa Zion Temple yavuze ko iyi mvugo ya Gitwaza itagamije kumvikanisha ko hari abirukanwe.

Ati "Nibyo yarabivuze ko uzashaka azashinga irye torero ariko ntibivuze ko birukanwe muri Zion Temple. Dufite abashumba benshi bagiye bagisha inama abayobozi ba Zion Temple bakajya gushinga andi matorero ariko bakaguma mu muryango mugari wa Authentic world ministries."

Nzabakira akomeza avuga ko atumva impamvu abantu bavuga ngo mu Itorero Zion Temple harimo bomborimbori, hari abashaka guhirika Apotre Gitwaza n’ibindi.

Ati "Guhindura komite nyobozi ni gute bishobora kwitwa bombori bombori, ikindi amakuru yose avugwa muri Zion temple ujya kumva ukumva ngo byacitse ukumva ngo karabaye."

Itorero Zion Temple rifite Paruwasi 47 mu Rwanda, Ku Isi rikagira izigera ku 130.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza