Bwa mbere Papa yavuze amasengesho mu Cyarabu


Yanditswe kuya 10-10-2012 - Saa 15:02' na Noel Turikumwe

Bwa mbere mu mateka ya Kiliziya Gatolika, Papa Benedicto XVI yavuze amasengesho mu rurimi rw’Icyarabu, bikaba bibaye intangiriro y’uko inyigisho za Papa za buri wa Gatatu w’icyumweru zizajya ziba muri urwo rurimi mu rwego rwo gusengera Abakirisitu bavuga Icyarabu.

Gusoma misa mu Cyarabu bije nk’inkunga y’amasengesho ku Bakirisitu bo mu Burasirazuba bwo hagati cyane cyane abavuga Icyarabu. Ngo bitewe ahanini n’ikibazo cy’imyiryane n’amahoro make gikomeje kwiyongera muri aka karere.

Ngo iyi myivumbagatanyo yatumye Abakirisitu banganaga na 20% by’abatuye mu gace k’u Burasirazuba bwo hagati bahunga. Mu kinyejana kimwe hasigaye abatarenga 5%.

Buri wa Gatatu, Papa asanzwe agira ibiganiro bikwirakwizwa ku Isi na radiyo na televiziyo.

Ku nshuro ya mbere, imbere y’imbaga y’abizera, muri Bazilika ya Mutagatifu Petero, umupadiri yasomye inyandiko ituruka kwa Papa mu Cyarabu, ivugwa no mu Gitaliyani, ihindurwa mu Gifaransa, mu Cyongereza, mu Kidage, mu Cyesipanyoro, mu Giporutigare, mu Gislovakiya, no mu zindi ndimi.

Nyuma y’ibyo Papa Benedicto XVI mu rurimi rw’Icyarabu, yagize ati “Papa arasengera abaturage bose bavuga ururimi rw’Icyarabu, Imana ibarinde mwese !”

Iki gitekerezo cyo kwinjiza ururimi rw’Icyarabu mu ndimi Papa asanzwe atangamo inyigisho za buri cyumweru, ngo kije nyuma y’uruzinduko Papa Benedicto XVI aherutse kugirira mu gihugu cya Libani tariki ya 14 kugeza 16 Nzeri 2012.

IBITEKEREZO
Ku rugamba intwaro ikomeye ni isengesho kandi iyo usenze ujye usabira bose (ababanyi,abavukanyi,ndetse n'abansi ntukabareke ujye ubasengera) Kuri uyu munsi w'abatagatifu bose buri wese mu kwemera kwe aharanire Kwitagatifuza kandi isengesho no kwizera Imana mubigire nyambere aho guhora tureba amadini n'amatorero tumenye Christ kandi twizere inkuru nziza y'umukiro tugezwaho n'abakozi b'Imana bakorera mu matorero no mu madini atandukanye n'ubwo tudahuje ukwemera ariko Umuyobozi ni YESU OU YEZU CHRIST KU BAMWEMERA....Imana ibahezagire Allen
Musubize1er.11.2012 saa 09:21
allen
NSHIME BAMWE, NGAYE N'ABANDI BAVUGA IBITAJYANYE KU NTUMWA Y'IMANA ! NIBA UTAZI UBUTUMWA BWA PAPA KURI IYI SI NDETSE N'UBWA KILIZIYA, SIMVUZE N'UBUNDI BW'ABEMERA KRISTU NDETSE N'ABO DUFATANIJE KWEMERA IMANA, NTUKWIYE GUHINYUZA CG NGO UVUGE IBITAJYANYE KURI UWO MUSHUMBA CYANE UMUHUZA N'IBIHE ISI IRI KUJYAMO NGO ANTICHRIST N'IBINDI BYAJE, NAGUSABA KWITEKEREZAHO KANDI UKIGARURA IGIHE KIRAHARI RWOSE. NAHO KUVUGA MU CYARABU NI NTIBITANGAJE KUKO MISA ZISOMWA MU CYARABU MU BIHUGU BITUYE ABAKRISTU B'ABABRABU, GUSAAKO NI AGAKORYO ABANYAMAKURU BABA BAMARITSE NGO ABANTU BAKUMVE, ARIKO BIRATANAGANJE KUBONA HARI ABAZAMUKIRAHO BAAKVUGA IBINTU BITAJYANYE NONEHO BAGASA NABAHARABIKA. SINZI IYO TWABA TUGANA DUKOMEJE DUTYO, GUSA BYAKABAYE BYIZA UDAFITE N'AHO USENGERA, KUKO NIBWO BYAKOROHA KWIHANA UKAMENYA UKURI. NAHO UFITE AHO USENGERA UKAVUGA UTYO SINZI UMUCO BABA BAKWIGISHA. GUSA IMANA IMBABARIRE CYANE KUKO WENDA HARI UWO MBABAJE, BAMWE BADUTERA GUCUMURA, ARIKO KANDI HANO IBICUMURO NI IBYANGE NIBA HARI UWO NATATSE DA ! IMANA IBAHE UMUGISHA.
Musubize12.10.2012 saa 05:25
peter
Ahaa njye ndumva harimo ukuri kwihishe( cyangwa intego itagaragara ) ariko mube maso, tugeze mubihe byanyuma naho ibyogusenga mucyarabu niyo asenga mucyongereza Imana yarikubyumva. kdi icyangombwa si uko abantu bumva icyangombwa ni uko Imana yumva
Musubize12.10.2012 saa 02:24
Desire
Dusenge dushikamye ni ubutumwa twarazwe na Yezu Kristu"Musabe muzahabwa,mukomange muzakingurirwa,"Umubyeyi Bikira Mariya atube hafi muri uku kwezi kwa Rozari Ntagatifu,uko yadusuye i Kibeho ,natahe no mu mutima wa buri wese,ku isi hose !! Gilles
Musubize11.10.2012 saa 16:38
gilles
Yesu ati : mw'isi muzababazwa aliko muhumure nanesheje isi ; kandi ati :mbasigiye amahoro yanjye adatangwa n'ab' isi ;Arongera ati :hahirwa urengwanywa kubera azina ryanjye kuko uwo azabaho n'ubwo yakwicwa.!!Ni byiza ko Papa yanabwira abayoboke be ko ataliwe bakwiye guhanga amaso ko aho bakwiye gushyira ibyilingiro byabo ali muli Yesu klistu uje vuba kubatabara !!!! Amen
Musubize11.10.2012 saa 07:03
samynseni
Ntabwo uzi Papa uwo ari we n'ubutumwa afite ubwo ari bwo se ? Umusimbura wa Petero n'umuhuzabikorwa w'izindi ntumwa. Yezu ati "Uri urutare kandi kuri urwo rutare ni ho nzubaka Kiliziya", "Nguhaye imfunguzo z'ijuru, icyo uzaboha mu nsi no mu ijuru kizabohwa, icyo uzaba wabohoye mu nsi no mu ijuru kizabohorwa" ; (Mt 16,18-19) "Ubumvise ni jye aba yumvise, ubahinyuye ni njye aba ahinyuye kandi umpinyuye akaba ahinyuye Uwantumye" (Lc 10,16). Usibye ibikururwa n'impaka zisanzwe z'abiyitira ukwemera, naho ubundi ushaka kumenya ukuri byose birasobanutse kandi amarembo arafunguye. Ushaka guhakana no guhangana nawe ntabura impamvu ariko bijye byumvikana ko ari impamvu bwite ntabwo ari impamvu z'ukwemera cyangwa z'ibyanditswe.
12.10.2012 saa 16:17
Nirere
Imana ikomeze kumuha imbaraga zo gusengera isi ndetse nabavuga icyarabu dore ko bimwe na bimwe byibasiwe ni intambara,uwo mubyeyi nakomere kumasengesho.Imana imuhe umugisha.Amen
Musubize11.10.2012 saa 06:34
Marcel
Immana nikujye imbere wowe uhagarariye Umushumba Mwiza. Nukuri Uwo wemeye nakore igitangaza amaraso y'inzirakarengane arekere aho mubarabu. Wowe urasenga ibindi siwowe ubikora. Hakwiye amsengesho menshi akunganira amnywa n'ijoro ndetse no kwiyiriza ubusa, isi ikaronka amahoro aturutse kurukundo rwa mugenzi wacu.
Musubize11.10.2012 saa 05:22
Bebe
Urahirwa Bebe, ibyo uvuze bikugirirweho muvandimwe. Kandi koko ntabwo uri kure y'ingoma y'Imana. Turi kumwe mu isengesho !
12.10.2012 saa 01:45
Karima
Bakubonye ntibyababuza kukwirenza ! Kuki se asengera abarabu b'abakristu gusa ? Gusenga ni ugusengera abantu bose. Ni ukwitonda ndabona intagondwa mu bintu byose zigenda ziha rugari. Maybe there is no social justice enough.
Musubize11.10.2012 saa 04:53
citoyen
Tu es vraiment nul Citoyen ! Arasengera abakristu kuko abashinzwe, iryo ntabwo ari ikosa. Mu isengesho rimwe ntabwo ushobora kubona igihe cyo kuvuga mu mazina abantu bose, abo yavuze mu izina ni abo igisabisho nyirizina cyari kigenewe. Wumvise ko bari n'andi masengesho yavuzwe mu zindi ndimi, aba ari ayo gusabira abantu bose. Gusabira abantu kandi ntibikorwa gusa mu magambo, keretse kuri bene nkamwe munavuga mbere yo gutekereza, n'iyo muvuze mukavuga ubusa. I'm sorry for that, ni uko ibyo wavuze hano biteye umujinya !
12.10.2012 saa 01:41
Nirere
ni uko bizajya biza ngo ni iterambere . Mwirinde mtagwa mu moshya.Mube menge musenge
Musubize11.10.2012 saa 01:16
aaaaaa
ni byiza rwose, inkuru nziza igere kuri bose
Musubize11.10.2012 saa 01:04
wells
New World Order igeze mu bantu mwitegure ari nako Antichrist ahabwa intebe. Imana ibane natwe twese mwizina rya Christ Yahushua.
Musubize10.10.2012 saa 21:15
keza
Ibyiza ni ukuguma kubyo wemera ariko ntucira urubanza abo mudahuje Dear !
11.10.2012 saa 01:22
Kan
Imana iguhe kumva ibyo uvuga
11.10.2012 saa 02:09
cousin

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!