“Umukirisitu mwiza ni upiganwa mu rukundo rw’Imana agapiganwa no mu bikorwa bimuranga”. Ubu ni bumwe mu butumwa bwatangiwe mu birori byo kwizihiza Yubile y’imyaka 50 Diyosezi Gatolika ya Butare imaze itangiye umurimo w’iyogezabutumwa byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 8 Nzeri 2012.
Muri uyu muhango, iyi Diyosezi yishimiye ibikorwa yagezeho byo guteza imbere Abakirisitu, inasaba imbaraga zo gukomeza kwamamaza inkuru nziza mu Bakirisitu.
Igitambo cya misa cyaturiwe kuri Paruwasi Cathedale ya Butare, nicyo cyabimburiye ibirori byo kwizihiza yubile y’imyaka 50 Diyosezi ya Butare imaze yamamaza inkuru nziza ya Yezu Kirisitu.
Ku ikubitiro mu 1961, Diyosezi ya butare yatangiye ifite paruwasi 17 ubu ibarirwamo paruwasi 25.
Amakuru dukesha ORINFOR avuga ko binyuze mu bikorwa bya Kiliziya Gatolika, Diyosezi ya Butare yageze kuri byinshi mu myaka 50. Uretse umurimo wo kogeza Ivanjili mu Bakirisitu, Diyosezi ntiyatanzwe no kubaka ibikorwa biteze imbere abaturage. Muri byo harimo uburere n’uburezi kuva ku mashuri y’inshuke kugeza kuri za kaminuza, kuzamura imibereho y’Abakirisitu, kurengera ababana n’ubumuga no gusana imitima y’Abanyarwanda yashegehwe n’amahano yo mu 1994 ndetse n’ibindi.
Umushumba wa Diyosezi ya Butare, Munsenyeri Philippe rukamba, yasabye Abakiriristu ko bagomba gukomeza gushimangira urukundo rw’Imana.
Muri uyu muhango, abitangiye Diyosezi ngo igere kubyo yagezeho, bahawe ishimwe, CYANE cyane imiryango mpuzamahanga y’abihayimana yatangije iyogezabutummwa mu Rwanda. Muri diyosezi ya Butare kuri ubu harashyizweho Paruwasi nshya ya Kirarambogo iri mu Karere ka Gisagara.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Pasiteri Munyamasoko yatorewe kuyobora AEBR ku rwego rw’igihugu
16.05.2013 |
|
Abagera kuri 800 bagizwe abatagatifu
13.05.2013 |
|
Papa Francis yashyizeho umusenyeri mushya mu Rwanda
7.05.2013 |
|
Kiliziya Gatolika n’andi madini baramagana ubutinganyi bivuye inyuma
4.05.2013 |
|
Ishyamba si ryeru muri Diyosezi ya Kabgayi
4.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |