Isebanya ry’abapasiteri n’abavugabutumwa mu matorero atandukanye ryahagurukiwe

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 27 Ukuboza 2012 saa 05:28
Yasuwe :
0 0

Ku gitekerezo cy’urugo rwa Pasitori Karigwire Beatrice wo muri Minisiteri yo gukiza ya Patmos (Patmos Healing Ministries) n’umugabo we Dr.Hagengimana Athanase, bahurije abapasitori n’abavugabutumwa bo mu matorero arenga 50 mu mwiherero w’umunsi umwe ngo baganire ku birebana n’umurimo wabo bagahuza imbaraga aho gusenyana.
Nk’uko bitangazwa na Pasitori Karigwire Béatrice ukuriye Minisiteri yo gukiza ya Patmos, ngo batekereje iki gikorwa ngo bakure abakozi b’Imana mu bwigunge, basabane kandi (...)

Ku gitekerezo cy’urugo rwa Pasitori Karigwire Beatrice wo muri Minisiteri yo gukiza ya Patmos (Patmos Healing Ministries) n’umugabo we Dr.Hagengimana Athanase, bahurije abapasitori n’abavugabutumwa bo mu matorero arenga 50 mu mwiherero w’umunsi umwe ngo baganire ku birebana n’umurimo wabo bagahuza imbaraga aho gusenyana.

Nk’uko bitangazwa na Pasitori Karigwire Béatrice ukuriye Minisiteri yo gukiza ya Patmos, ngo batekereje iki gikorwa ngo bakure abakozi b’Imana mu bwigunge, basabane kandi baganire ku bibazo bajya bahura nabyo mu murimo wabo, bakareba ibyo bakora neza bakabikomeza, ibyo bakora nabi bakabishakira umuti. Mu matorero kandi hajya humvikana mu mwuka mubibi, bikanarenga itorero, abataririrmo bakabimenya.

Abavugabutumwa n'abapasiteri mu biganiro byo gusenyera umugozi umwe

Karigwire ati “Hari ibibazo dukunze guhura nabyo birimo kutagira aho gukorera umurimo, n’ubwumvikane buke hagati y’abakozi b’Imana, turashaka uburyo abakozi b’Imana barangwa n’urukundo bagahuza imbaraga aho gusenyana.”

Karigirwe yagaragaje ko mu bavugabutumwa n’abapasiteri, hariho igihe bigisha umwe asebya ibyo mugenzi we bakora umurimmo umwe yigishije.

Mu magambo yavugiwe muri uyu mwiherero harimo kwisuzuma no gukosora imyitwarire itari myiza y’abakozi b’Imana aho bivugwa ko basenyana hagati yabo. Nyamara guhindura abantu bisaba igihe kirekire, ku kibazo cy’uko uyu mwiherero wazongera kubaho.

Dr. Athanase Hagengimana n’umufasha we bavuga ko ari igikorwa kizajya kiba rimwe mu mezi atatu, kigakorerwa mu ntara zose.

Dr Athanase kandi avuga ko ashyigikiye iki gikorwa cy’umugore we, akavuga ko ari igikorwa cyiza kizazana ubumwe mu bakora umurimo w’Imana.

Nyamara n’ubwo bateganya gukomeza iki gikorwa, kugeza ubu iki ni igikorwa kiri mu maboko y’abantu babiri gusa. Ariko Dr. Athanase avuga ko bizeye kuzabona ubundi bufasha mu bikorwa by’imyiherero bitaha.

Abitabiriye uyu mwiherero babonye umwanya mwiza wo gusangira no kumenyana, kuruhuka no kwiyitaho.

Uyu mwiherero uje nyuma y’aho amadini n’amatorero ajya agaragaza kutumvikana mu bayobozi kugeza n’aho ubuyobozi bwa leta bushyiraho imbaraga zabwo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza