Itorero Glory to God Temple ryimitse abashumba bashya

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 23 Ukuboza 2012 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Itorero Glory to God Temple (GGT) riherereye mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gatenga, ryimitse umushumba Sendahangarwa Gatarayiha Jean n’umufasha we Pasiteri Kayitesi Thacy nk’abashumba baryo ku wa 22 Ukuboza.
Mu ndahiro yarahijwe n’Intumwa Gitwaza Paul, Pasiteri Sendahangarwa yinjijwe mu rwego rushya. Indahiro imusaba kutaba ukomeye ahubwo akarangwa n’ubwiyoroshye akaba umugaragu w’abo ayobora.
Mu buhamya bwe umushumba Sendahangarwa avuga ko yavuye kure, akaba nawe yemeza ko yanze (...)

Itorero Glory to God Temple (GGT) riherereye mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gatenga, ryimitse umushumba Sendahangarwa Gatarayiha Jean n’umufasha we Pasiteri Kayitesi Thacy nk’abashumba baryo ku wa 22 Ukuboza.

Pasiteri Sendahangarwa Gatarayiha Jean n’umufasha we Pasiteri Kayitesi Thacy bahawe kuyobora itorero

Mu ndahiro yarahijwe n’Intumwa Gitwaza Paul, Pasiteri Sendahangarwa yinjijwe mu rwego rushya. Indahiro imusaba kutaba ukomeye ahubwo akarangwa n’ubwiyoroshye akaba umugaragu w’abo ayobora.

Intumwa Gitwaza yambika abashumba b'itorero imisaraba

Mu buhamya bwe umushumba Sendahangarwa avuga ko yavuye kure, akaba nawe yemeza ko yanze kubatirizwa muri Piscine agasaba kubatirizwa mu kivu kuko yiyumvagamo ibyaha byinshi kandi ngo byinshi akaba yarabikoreye i Bukavu akaba yarifuzaga ko bisigarayo akaza ari mushya.

Pasiteri Kayitesi Thacy nawe yarahiye nk’umushumba wungirije mu itorero GGT, aho mu mpanuro yahawe n’Intumwa Gitwaza, yibukijwe kugira umutima woroshye kuko iyo umuntu ari umuyobozi wungirije, ashobora gutanga igitekerezo nticyemerwe n’uwo yungirije bityo asabwa kwihangana mu bihe nk’ibyo.

Abashumba bimitswe kandi basabwa gusoma no gusobanukirwa ibyanditswe ngo bagire akamero nk’aka Kirisitu, kugira ubugiraneza no kurinda ibyanditswe byera.

Mu muhango wo kumwimika, Pasiteri Sendahangarwa akaba yanagabiwe inka na Bishop Vuningoma Dieudonné wabaye inshuti y’uyu muryango wimitswe.

Ibi birori byitabiriwe n’abayobozi mu karere ka Kicukiro, ndetse n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidel Ndayisaba.

Ndayisaba yasabye abitabiriye uyu muhango gushyigikira abashumba babo. Yongeraho kandi ko nka leta bashima uruhare rw’amatorero mu mibereho myiza y’abaturage.

Uyu muhango wo kwimika umushumba mushya n’umwungirije, wabaye n’umwanya mwiza wo gufungura ku mugaragaro, itorero Glory to God Temple ryashinzwe n’uyu muryango wahawe inkoni z’ubushumba.

Nk’uko byatangajwe n’umushumba mushya, ngo intego y’itorero ni ukuvuga ubutumwa bwa Yesu mu Rwanda no mu mahanga, gushyigikira imiryango y’ivugabutumwa isanzwe, gufasha leta mu iterambere binyuze mu kubaka amashuri atandukanye harimo n’ishuri rya bibiliya, no kubana n’andi matorero.

Abashyitsi bakuru batambuka kuri tapi itukura

Itorero Glory to God Temple riherereye mu murenge wa Gatenga, akarere ka Kicukiro, mu mujyi wa Kigali, ryatangiye mu mwaka wa 2011 ubu rikaba rifite ishami mu karere ka Muhanga, no mu mujyi wa Kigali rwagati n’abakirisitu 500 aho rikorera hose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza