Ku cyumweru taliki ya 15 Nyakanga 2012 mu Karere ka Musanze mu kagari ka Bumara,umurenge wa Rwaza, hatashywe Paruwasi Bumara izafasha mu kuvugurura ibyumba by’amashuri.
Umusaza wavutse 1913 hashize imyaka 3 Santarari ya Bumara ishinzwe, yavuze ko iyo Paruwasi ifitiye abaturage akamaro mu kubagezaho serivisi zitandukanye, zirimo amashuri n’ibindi.
Mpembyemungu Winniflide, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yatangaje ko bafatanyije na Paruwasi ya Bumara bazavugurura ibyumba by’amashuri bishaje, bakazabisakaza amabati kuko byari bisanzwe bisakaje amategura.
Padiri Bazamanza Jean Népomuscène waragijwe Paruwasi Bumara yatangaje ko bafite byinshi bashaka kugeraho birimo umuryango remezo uzafasha Abakirisitu kwigira hamwe ibibazo byabo no kurebera hamwe icyabateza imbere.
Musenyeri wa Diyosezi ya Ruhengeri Harorimana Vincent yavuze ko bafite gahunda yo gushinga paruwasi hirya no hino, mu rwego rwo kwegera abakirisitu babagezaho ivanjiri badakoze ingendo zivunanye cyane.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime yavuze ko Intara y’Amajyaruguru igiye kureba uburyo yafatanya na Diyosezi muri gahunda yayo y’umuryango remezo aho usanga abakirisitu bahura bakigira hamwe ijambo ry’Imana. Yagize ati : ”Leta ifite imishinga iteza imbere abaturage bakava mu bukene bityo ugasanga ari naho umuryango remezo uganisha”.
Paruwasi Bumara yabyawe na Paruwasi Rwaza yashinzwe mbere mu rwanda. Ni Paruwasi usanga zitanga serIvisi zifitiye abaturage akamaro mu mashuri n’amavuriro.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Pasiteri Munyamasoko yatorewe kuyobora AEBR ku rwego rw’igihugu
16.05.2013 |
|
Abagera kuri 800 bagizwe abatagatifu
13.05.2013 |
|
Papa Francis yashyizeho umusenyeri mushya mu Rwanda
7.05.2013 |
|
Kiliziya Gatolika n’andi madini baramagana ubutinganyi bivuye inyuma
4.05.2013 |
|
Ishyamba si ryeru muri Diyosezi ya Kabgayi
4.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |