Nyarugenge: Abanyamadini bahuriye mu masengesho bamagana ibiyobyabwenge

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 3 Gashyantare 2013 saa 05:09
Yasuwe :
0 0

Amadini n’amatorero atandukanye akorera mu karere ka Nyarugenge kuri iki cyumweru bahuriye kuri sitadei Nyasmirambo mu masengesho yo kwamagana ibiyobyabwenge.
Bishop Nzeyimana Innocent, uhagarariye ihuriro ry’amadini akorera muri Nyarugenge, avuga ko mu butumwa bw’ijambo ry’Imana baha abayoboke babo, babibutsa ko roho nzima itarangwa no kunywa ibiyobyabwenge. Akaba ariyo mpamvu abakirisitu banyuranye biyemeje gutanga ubutumwa ku baturanyi babo harimo n’urubyiruko mu kubakangurira kubyirinda. (...)

Amadini n’amatorero atandukanye akorera mu karere ka Nyarugenge kuri iki cyumweru bahuriye kuri sitadei Nyasmirambo mu masengesho yo kwamagana ibiyobyabwenge.

Bishop Nzeyimana Innocent, uhagarariye ihuriro ry’amadini akorera muri Nyarugenge, avuga ko mu butumwa bw’ijambo ry’Imana baha abayoboke babo, babibutsa ko roho nzima itarangwa no kunywa ibiyobyabwenge. Akaba ariyo mpamvu abakirisitu banyuranye biyemeje gutanga ubutumwa ku baturanyi babo harimo n’urubyiruko mu kubakangurira kubyirinda.

Bishop Nzeyimana ati “ Gahunda dufite ni ukurwanya ibiyobyabwenge tubirandura burundu, kugira ngo abafata ku ngufu n’abica abandi babitewe n’ibiyobyabwenge bacike mu gihugu, kuko byagaragaye ko ababikora baba bafashe ibiyobyabwenge.”

Nzenyimana avuga ko amafaranga atangwa ku rubyiruko rujyanwa Iwawa mu mu kubagorora, yagakwiriye kujya mu bindi, habayeho ijisho rya buri muntu mu kurwanya ibiyobyabwenge.

Bishop Nzeyimana Innocent uhagarariye amadini n'amatorero akorera mu karere ka Nyarugenge

Mu karere ka Nyarugenge, abafatiwe mu biyobyabwenge umwaka wa 2012, mu mirenge 10 ikagize bagera kuri 276.

Nk’uko bitangazwa na Karisa Pierre Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyarugenge ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko umurenge wa Kimisagara abafatanywe ibiyobyabwenge umwaka ushize baza ku isonga kurusha indi mirenge, kuko ababifatiwemo bagera kuri 56, Rwezamenyo bakaba 41, Mu mirenge yose bakaba 276.

Abitabiriye amasengesho n'ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge bari buzuye sitade y'i Nyamirambo

Karisa avuga ko bifuje gufatanya n’amadini mu guhindura imyumvire yabagikoresha ibiyobyabwenge, kuko aribo bahura n’abantu benshi kandi byoroshye mu kubaha ubutumwa kuko ari abayoboke babo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza