Papa Benedigito XVI yarekuye burundu inkoni y’ubushumba bwa Kiliziya Gatolika

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 28 Gashyantare 2013 saa 10:20
Yasuwe :
0 0

Nk’uko yari yabitangaje ko ku itariki ya 28 Gashyantare 2012 azegura ku mugaragaro, Papa Benedigito wa 16 yasezeye burundu ku mugaragaro ku mirimo ya Papa, ahita ava mu nzu yabagamo nka Papa.
Inzu Papa Benedigito wa 16 yabagamo, Castel Gandolfo, indege ya kajugujugu yahamukuye imwerekeza ku nzu azabamo hafi y’aho Papa mushya azaba akorera.
Kajugujugu ikimara guhaguruka imbere ya Bazilika Nkuru yitiriwe Mutagatifu Petero inzogera n’urufaya rw’amashyi byamuherekeje.
Nk’uko byagaragraga (...)

Nk’uko byagaragraga kuri zimwe muri televiziyo zanyuzagaho imihango y’isezera rya Papa Benedigito wa 16, abarinda umutekano wa Papa, les Gardes suisses”, bafunze urugi rwa metero esheshatu rwa Castel Gandolfo saa moya ku bihe ngengamasaha GMT (saa moya zo mu Rwanda).

Mbere y’uko agenda, yabanje gusezera ku bakaridinali, bakajya bamunyura imbere basoma impeta.

Benedigito XVI yabasezeranyije kutazabatererana, ko azaba asenga mu gihe bazaba bateranye bashaka umusimbura, abasaba kuzashyira kugira ubumwe.

Kiliziya Gatorika ku itariki ya 11 Gashyantare 2013 yatunguwe no kumva inkuru y’iyegura rya Benedigito wa 16, mu mateka ya Kiliziya byaherukaga mu myaka 600 ishize kumva inkuru nk’iyo.

Kiliziya yatangaje ko Papa Benedigito wa 16 yeguye kubera intege nke z’ubusaza yiyumvamo ku myaka 85 y’amavuko afite.

Joseph Ratzinger azakomeza kwitwa Papa ariko hiyongereho “ Emeritus”, bishatse kuvuga “Papa ucyuye igihe”. Ikindi kandi izina ry’icyubahiro rihabwa Papa, Nyirubutungane, naryo azarigumana.

Mu gihe hataratorwa Papa mushya, imirimo ya Kiliziya Gatorika izajya icungwa umunsi ku munsi na Karidinali wo mu Butaliyani, Tarcisio Bertone.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza