Papa Francis atangiranye udushya


Yanditswe kuya 15-03-2013 - Saa 13:42' na Marie Chantal Nyirabera

Papa François muri iyi minsi aratungura abantu akora udushya, ku munsi w’ejo hashize yagiye muri Hoteli aho yari acumbitse igihe cy’amatora, yishyura akoresheje umufuka we nyuma y’uko atorwa kandi yitwaza ibintu bye ashimira abakozi baho umwe ku wundi. Kuri uyu wa Gatandatu biteganyijwe ko azagirana n’abanyamakuru n’abashinzwe itangazamakuru.

Papa mushya ku munsi w’ejo yari yahuye n’abakaridinali abasomera igitambo cya Misa kibegereza Kirisitu, bakarushaho kumwubaha no kwitagatifuza, batagatifuza na Kiliziya. Iyo Misa yabere muri shapele ya Sixtine. Agira ati "Imana Ishobora byose ibabarire ku byo mwakoze byose bitayishimishije."

Uyu Papa muri gahunda ye, ku cyumweru azasoma igitambo cya Misa, ku wa mbere azahura n’abahagarariye andi madini bazaba baje mu birori byo kumwimika biteganyijwe kuzaba ku wa kabiri w’icyumweru gitaha.

Nk’uko tubikesha imbuga zitandukanye, Papa Francis afite imiterere idasanzwe. Mu myaka ine gusa, Karidinali Jorge Mario Bergoglio, ubwo yari umushumba wa Kiliziya Gatolika ya Buenos Aires muri Argentine yakundaga gutega imodoka zisanzwe, agakora ku birenge by’ababana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA, agasengera abakora umwuga w’uburaya kandi ntakunde ibintu by’iraha.

Papa Francis akimara gutorwa, ku wa kane yabyutse mu gitondo agenda muri imwe mu modoka zisanze z’i Vatican, ntiyakoresha imugenewe nka Papa.

IBITEKEREZO
Imana ishimwe kandi ikomeze umushumba wa wacu.Hahirwa abicisha bugufi kuko bazakuzwa.
Musubize20.03.2013 saa 14:48
Viateur
Imana ishimwe, ko iduhaye umushumba kandi ninginze Imana kumushoboza muri byose , ayobore Intama ze ayobowe na Kristu wazutse. Nziko Imana ishobora byose kandi ntacyabasha kurogoya imigambi yayo. Uwiteka aduhire.
Musubize20.03.2013 saa 01:44
vivi
shimirwa nyagasani uduhaye umshumba mugihe gikwiye koko ntakinanira Imana.
Musubize16.03.2013 saa 02:42
claire
NZI NEZA KO URUMURI RWA KRISTU RWAMUGARAGAJE KUGIRANGO ABERE URUMURI ABAKIRI MU MWIJIMA KUMBARAGA Z' UMUBIRI NA ROHO AZABISHOBORA DUSHIMIRIMANA RERO DUFATANYIJE NABO IMANA YAHAYE KUREBA HIRYA Y' ISI ibikorwa bihoraho Merci
Musubize15.03.2013 saa 14:43
NDAGIJIMANA
IMANA IKUNDA ABICISHA BUGUFI KUKO ARIBO BAZAKUZWA. Imana igufashe mu mirimo yawe mishya
Musubize15.03.2013 saa 09:28
Lissouba
Uwicisha bugufi Imana izamushyira hejuru Vive le pape !!!!
Musubize15.03.2013 saa 09:16
TT
Jye ibyo ndabimukundiye
Musubize15.03.2013 saa 08:49
Nziza
PAPA NKUWO niwe abantu bo muri iyi si ya none dukeneye ,kuko agera no ku mbabare, ahari wenda azahindura byinshi !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Musubize15.03.2013 saa 08:36
eugene
Great man, continue that humility.............God will reward you...........Those the people Christ needs who don't love money, religious and the praise of people
Musubize15.03.2013 saa 08:26
TM
Ntangiye kubona ko Imana ikomeje kwigaragaza kuko uyu mupapa benshi bari batangiye kumuvugiraho utuntu twinshi ko ariwe uzatangirana utuntu tudasobanutse tunyuranyije n ;amahame ya Eglise Catholique ngo ko ariwe uzazana ibintu byinshi bidasobanutse voir ishira rya Kilizia ariko arimo gutungurana cyane kandi muzabibona ko kwiyoroshya kwa Kristu wazutse azabigira intego ,ndamunezerewe cyane kandi nshimye Imana kuko yumvise amasengesho yacu ;Yezu amube hafi
Musubize15.03.2013 saa 08:20
agaciro
Uyu Mushumba rero biragaragara ko atera ikirenge mucya Krisito. Imana imihe imbaraga n´imigisha mu kazi ke.
Musubize15.03.2013 saa 07:59
masudina
Nizere ko atazashotora abasilamu ! Cg BOSENIBAMWE ?
Musubize15.03.2013 saa 07:58
Abdullah
sawa ! Ni nkuwo dukeneye. Imana imufashe kuyobora Kiliziya neza.
Musubize15.03.2013 saa 07:35
Bobo
vrai serviteur de Dieu !
Musubize15.03.2013 saa 07:25
peter
Ndamukunze trop.... Soso.
Musubize15.03.2013 saa 07:20
Soso
ni amavamuhira sha
Musubize15.03.2013 saa 07:16
dinah

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!