Pasiteri Sibomana Jean yatorewe kuba Umuvugizi wa ADEPR

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 15 Werurwe 2013 saa 01:03
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’amatorero ya Pantekote mu Rwanda (ADEPR) ryabayemo amakimbirane bikageza aho abari abayobozi baryo beguzwa hagashyirwaho Komite y’agateganyo, kuri uyu wa Gatanu mu nteko rusange idasanzwe hatowe abayobozi baryo bemewe n’amategeko.
Mu nama y’inteko rusange idasanzwe ya ADEPR yateraniye i Muhanga kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Werurwe 2013, Pasitori Sibomana Jean ni we watorewe kuba umuyobozi akaba n’Umuvugizi wa ADEPR.
Pasitori Rwagasana Tom yatorewe kuba Umuvugizi Wungirije (...)

Ishyirahamwe ry’amatorero ya Pantekote mu Rwanda (ADEPR) ryabayemo amakimbirane bikageza aho abari abayobozi baryo beguzwa hagashyirwaho Komite y’agateganyo, kuri uyu wa Gatanu mu nteko rusange idasanzwe hatowe abayobozi baryo bemewe n’amategeko.

Mu nama y’inteko rusange idasanzwe ya ADEPR yateraniye i Muhanga kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Werurwe 2013, Pasitori Sibomana Jean ni we watorewe kuba umuyobozi akaba n’Umuvugizi wa ADEPR.

Pasitori Rwagasana Tom yatorewe kuba Umuvugizi Wungirije akaba ashinzwe ubuzima bw’itorero, Umunyamabanga Mukuru hatowe Pasitori Mutaganzwa Viateur, Umujyanama ushinzwe ubukungu n’imari aba Mutuyemariya Christine na ho Umujyanama ushinzwe imari n’ubuyobozi aba Nkuranga Aimable.

Aba bose batowe uko ari batanu bari basanzwe muri Komite Nyobozi y’agateganyo yayoboraga ADEPR kuva tariki ya 17 Nzeri 2012 mu nshingano bari bahawe harimo no gutegura amatora amatora ya Komite Nyobozi y’itorero. Mu bari muri Komite Nyobozi y’agateganyo utasubiyemo ni Pasitori Ntibarikure Jean wari Umujyanama w’agateganyo ushinzwe ubuzima bw’itorero na ho abandi bagumye mu myanya bari bahawe.

Amatora yahagarariwe na Dr Habyarimana Jean Baptiste Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza