U Bwongereza: Kiliziya yemereye ababana bahuje ibitsina kuba Abasenyeri

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 5 Mutarama 2013 saa 12:06
Yasuwe :
0 0

Mu gihugu cy’u Bwongereza, Kiliziya [itorero ry’Abangilikani] yavanye akato ku bihaye Imana bakundana n’abo bahuje ibitsina; bemererwa kuba abasenyeri ariko bakaguma kuba ingaragu.
“Itorero ryemeje ko abihaye Imana bakundana n’abo bahuje ibitsina bashobora gusaba kuba Abasenyeri.” Uku ni ko Musenyeri Graham James wa Norwich yasobanuye iki cyemezo cyari cyarafashwe mu Kuboza umwaka ushize ariko kikabanza gukorwaho ubushishozi mbere yo kwemezwa ku mugaragaro n’itorero nk’uko ikbitangazwa na (...)

Mu gihugu cy’u Bwongereza, Kiliziya [itorero ry’Abangilikani] yavanye akato ku bihaye Imana bakundana n’abo bahuje ibitsina; bemererwa kuba abasenyeri ariko bakaguma kuba ingaragu.

“Itorero ryemeje ko abihaye Imana bakundana n’abo bahuje ibitsina bashobora gusaba kuba Abasenyeri.” Uku ni ko Musenyeri Graham James wa Norwich yasobanuye iki cyemezo cyari cyarafashwe mu Kuboza umwaka ushize ariko kikabanza gukorwaho ubushishozi mbere yo kwemezwa ku mugaragaro n’itorero nk’uko ikbitangazwa na televiziyo Al Jazeera.

Uyu musenyeri yongeyeho ko icyemezo cyo kubuza abantu bagirana umubano n’ababana bahuje ibitsina kuba abasenyeri bitari bishingiye ku kuri, kuko ngo ntaho biba bihuriye n’imyitwarire ku giti cy’umuntu mu myitwarire ngengabupfura.

Ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina ku bafite ibitsina biteye kimwe byatandukanyije Itorero ry’Abangilikani muri Afurika n’iryo mu bihugu by’u Burayi na Amerika, kuva aho imwe mu madiyoseze yo mu gihugu cya Canada mu mwaka w’2002 yemereye abahuje ibitsina kubana; ndetse mu mwaka w’2003 Abangilikani muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakemerera ku mugaragaro umugabo ukora imibonano mpuzabitsina n’undi mugabo kuba umusenyeri.

Basabye kenshi kwemerwa muri Kiliziya

Kiliziya yo mu Bwongereza igaragaza ko ishaka kugendana n’ibigezweho bishingiye ku ndangagaciro za kimuntu, icyakora muri iyi minsi iragenda itakaza umubare munini w’abayoke kuva ubwo mu Kuboza 2012 yashimangiraga ko nta mugore ukwiye kuba umusenyeri.

Abangilikani bari abayoboke ba Kiliziya gatolika bo mu Bwongereza bitandukanyije na yo bashaka ko abihaye Imana bajya bashaka abagore.

N’ubwo iyi kiliziya ifashe icyemezo ko umuntu ufite inshuti bahuje igitsina yaba umusenyeri, yigisha ko abantu bakora imibonano mpuzabitsina gusa ari uko bashyingiranywe kandi gushyingirwa bikaba hagati y’umugore n’umugabo.

U Bwongereza bwemeye ko abahuje ibitsina bashobora gushyingiranwa mu mwaka w’2005, kiliziya na yo isabwa kureba uko ikemura ikibazo cy’abihaye Imana babana bahuje ibitsina.

Kiliziya yemera ko kuba uwihaye Imana agirana umubano n’abakora imibonano mpuzabitsina bafite ibitsina bisa ntacyo bitwaye, ariko ikabasaba kudakorana imibonano mpuzabitsina.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza