Umunyamakuru Cleophas Barore yimitswe kuba Pasitori

Yanditswe na
Kuya 1 Mata 2012 saa 01:10
Yasuwe :
0 0

Ni umwe mu banyamakuru bakunzwe kubera ijwi rye rinogera amatwi ya benshi; uretse kuba akoresha iri jwi mu makuru no mi biganiro bitandukanye; agiye no kurushaho kurikoresha abwiriza intama z’Imana zo muri Paroisse ya Remera mu Itorero rya ADEPR.
Uyu ni Umunyamakuru wa Radio Rwanda, Cleophas Barore uherutse kwimikwa kuba Pasitori mu Itorero rya ADEPER mu mihango yabaye kuwa 24 Werurwe 2012.
Uyu muhango wabereye i Remera kuri Petit Stade ubwo himikwaga abashumba bane bari bamaze igihe (...)

Ni umwe mu banyamakuru bakunzwe kubera ijwi rye rinogera amatwi ya benshi; uretse kuba akoresha iri jwi mu makuru no mi biganiro bitandukanye; agiye no kurushaho kurikoresha abwiriza intama z’Imana zo muri Paroisse ya Remera mu Itorero rya ADEPR.

Uyu ni Umunyamakuru wa Radio Rwanda, Cleophas Barore uherutse kwimikwa kuba Pasitori mu Itorero rya ADEPER mu mihango yabaye kuwa 24 Werurwe 2012.

Uyu muhango wabereye i Remera kuri Petit Stade ubwo himikwaga abashumba bane bari bamaze igihe kitari gito ari abavugabutumwa barimo n’uy munyamakuru uzwi cyane kuri Radio Rwanda by’umwihariko mu kiganiro "Amakuru ki mu binyamakuru?".

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’abanyamakuru, umuvugizi w’amatorero ya Pentecote mu Rwanda Rev. Past. Usabwimana Samuel yatangaje ko kugeza ubu itorero rya ADEPR rimaze kugira abakristo bagera kuri 800,000 mu Rwanda hose.

Usabwimana avuga ko bikwiye ko intama zigira abashumba bakijijwe kandi bafite umutwaro ndetse n’imyitwarire myiza. Yibukije abahawe inshingano ko mu gihe bazaba batubahirije ibyo bashinzwe, bazahagarikwa ku mirimo yabo nk’uko hari abaherutse guhagarikwa kubera impamvu zo kwitwara nabi mu murimo.

Naho Pastor Barore Cleophas abajijwe niba inshingano zo kuyobora umukumbi ahawe azabasha kuzihuza n’izo kuba ari umunyamakuru, yavuze ko byose azabiha umwanya mu gihe biri ngombwa ku buryo nta kibangamira ikindi.

Umunyamakuru yabajije Pastor Barore uherutse gutorerwa kuba Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda ati: “Baguhitishijemo hagati n’Ubunyamakuru n’umurimo w’ubushumba wahitamo iki?” mu gusubiza Barore yagize ati” “Ijambo ry’Imana rivugako ibya Kayizari bihabwa Kayizari, n’iby’Imana bigahabwa Imana”.

Kanda hano urebe amafoto agaragara ku rubuga rwa Isange.com dukesha iyi nkuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza