Abatangabuhamya 49 muri 80 bahesha Rugamba Sipiriyani n’umugore we kuba abatagatifu bamaze kubazwa

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 23 Kanama 2017 saa 06:19
Yasuwe :
0 0

Ibikorwa byo gusuzuma niba Rugamba Cyprien wari Umuhanzi akaba n’Umwanditsi w’ibitabo ufite ibigwi bihambaye mu mateka y’u Rwanda hamwe n’umugore we Mukansanga Daphrose, bashyirwa ku rutonde rw’abahire n’abatagatifu ba Kiliziya Gatolika birakomeje, aho byitezwe ko mu 2018 hagati bishobora kuzaba bigeze ku musozo.

Umwaka ugiye gushira kuva hatangiye kumvwa abatangabuhamya ku bikorwa byo gushyira aba bombi kuri uru rutonde biturutse ku busabe bw’abantu batandukanye barimo na Padiri Rutinduka Laurent wakoze ubushakashatsi ku buzima bwa Rugamba Cyprien, akanamwandikaho igitabo.

Ubu busabe babushingira ku bikorwa bavuga ko Rugamba yakoze bidakwiye kurenzwa ingohe.

Uretse ibikorwa byo kwita ku bana batagira kivurira bakoze kugera n’aho bashinga umuryango ubitaho ‘FidesCo Rwanda’ (Cyprien and Daphrose Rugamba’s project for street Children) mu 1992, Rugamba Cyprien yakoze uko ashoboye ngo yubake umuryango Nyarwanda, abinyujije mu butumwa bwuzuyemo urukundo hagati y’abantu, kurwanya ivangura, gukunda igihugu n’ibindi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru gitegura Yubile y’Imyaka 25 ishize Rugamba n’umugore we batangije uyu muryango witwa ku bana, Umuyobozi wa ‘Communauté de l’Emmanuel’, akaba n’umwe mu bashinzwe gusaba ko Rugamba n’umugore we bashyirwa mu rwego rw’abatagatifu n’abahire, Ngarambe François Xavier, yavuze ko urukiko rushinzwe kubisuzuma rumaze kumva abatangabuhamya 49 muri 80 ruzakira.

Yagize ati “Ni njyewe ugerageza gutanga ibimenyetso nkoresheje abatangabuhamya. Ubu urukiko rubishinzwe rumaze kwakira abatangabuhamya 49 n’abandi baracyaza. Turatekereza ko imirimo igenze neza, urukiko rwarangiza neza hagati ya 2018. Bizaba bimaze imyaka ibiri n’igice. Niko nteganya ariko bishobora no kuba mbere.”

Yongeyeho ko hari n’izindi komisiyo zishinzwe kugenzura ibindi biranga umuntu ushyirwa mu bahire n’abatagatifu ba Kiliziya Gatolika nazo ziri gukora ibizireba.

Yagize ati “Hari izindi komisiyo zinyuranye, harimo iy’amateka igendera ku buhamya abantu bavuze mu magambo ariko noneho bagashaka ibintu bifatika. Niba bavuga ngo yize ku ishuri runaka cyangwa yashyingiriwe aha, hakerekanwa ibibyemeza [….]. hari indi y’ubumenyamana, ireba ibyanditswe byasohotse. Rugamba niwe wanditse, bivuze ko ariwe ireba gusa. Bagasoma ibitabo bye byose, niba umurongo w’imigenzo ireba umuntu itavuguruzwa, amahame y’ukwemera atavuguruzwa.”

Ngarambe yavuze ko mu by’ukuri abatangabuhamya bafite ubuhamya bwiza bugaragaza ko ibikorwa bye ari indashyikirwa ndetse ko agenda abona n’abandi bafite ubuhamya bukomeye bibaye ngombwa ko bongerwa batabura.

Ngarambe avuga ko urugendo batangije rwo gusaba ko bashyirwa mu bahire n’abatagatifu ba Kiliziya Gatolika biri kugenda neza, kandi biri gukoranwa ubushishozi kandi ko bafatanya n’umuryango we.

Rugamba yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi tariki ya 7 Mata 1994, hamwe n’umugore we n’abana batandatu bari bafitanye.

Umuyobozi wa ‘Communauté de l’Emmanuel’, Ngarambe François Xavier
Rugamba Sipiriyani n’umugore we Mukansanga Daforoza
Kuwa 18 Nzeri 2015 i Kigali ubwo Kiliziya Gatolika yatangizaga urubanza rwo kugira Rugamba Sipiriyani n’umugore we Abahire

Indi nkuru wasoma:Kiliziya Gatulika yatangije urubanza rwo kugira Rugamba Sipiriyani n’umugore we Abahire


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza