Alexis Dusabe na Patient mu batumiwe mu gitaramo kizakusanyirizwamo inkunga yo kuvuza Sheja

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 19 Nzeri 2017 saa 10:20
Yasuwe :
0 0

Abahanzi bakomeye mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda barimo Patient Bizimana, Alexis Dusabe, Tonzi na Serge Iyamuremye batumiwe mu mugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana uzakusanyirizwamo inkunga yo gufasha umwana witwa Sheja urwaye ikibyimba ku bwonko.

Gasana Sheja ni umuhungu w’imyaka itatu y’amavuko umaze imyaka ibiri afite uburwayi bw’ikibyimba ku bwonko. Uyu mwana wavukiye mu Karere ka Rwamagana, yavurijwe mu bitaro bitandukanye birananirana, abaganga bamusaba kujya kwivuriza mu mahanga aho akeneye ibihumbi 25 by’amadolari ya Amerika, akabakaba miliyoni 21 z’amafaranga y’u Rwanda ngo ajyanwe mu bitaro byo mu Buhinde.

Mu rwego rwo gukusanya inkunga yo kumufasha kubona ubuvuzi, hateguwe igikorwa cyiswe ‘ A Night for Sheja, Together for Sheja’ giteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 22 Nzeri 2017, kikazabera kuri Bethesda Holy Church mu Gakinjiro ka Gisozi kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Iki gitaramo gifite intego yo gukusanya inkunga yo gufasha Sheja kubona ubuvuzi cyatumiwemo amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana arimo Healing Worship Team, Alarm Ministries, abaririmbyi b’abagore bakunzwe mu ndirimbo zo guhimbaza Imana mu Rwanda ‘All in One’ na Korali Yesu Araje yo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi.

Aya azafatanya n’abahanzi batandukanye barimo Patient Bizimana, Tonzi, Serge Iyamuremye, Bigizi Gentil, Theo Bosebabireba, Alexis Dusabe, Albert Niyonsaba, Aline Gahongayire, René Patrick, umuramyi Pappy Clever, Umuraperikazi The Pink, Arsene Tuyi n’abandi.

Umwe mu bagize itsinda ryateguye igikorwa cyo gukusanya inkunga yo kuvuza Sheja, Uwagaba Caleb, yatangarije IGIHE ko iki gitaramo kigamije guhuriza hamwe ubushobozi bwo kugoboka ubuzima bwa Sheja.

Yagize ati "Iki ni kimwe mu bikorwa twateguye bigamije gukusanya inkunga yo gufasha Sheja ufite uburwayi bukomeye amaranye imyaka ibiri kandi akeneye ubutabazi bwihuse. Uyu mwana arwaye ikibyimba ku bwonko, abaganga bagerageje kumuvura biranga, ababyeyi be bashatse uburyo yajyanwa kuvurirwa mu Buhinde ariko nta bushobozi bafite. Uburwayi bwe burushaho gukomera kuko ibice bimwe byatangiye gufatwa n’amaso ntareba neza.”

Mu gihe ibyamamare bizwi mu Rwanda byamaze kugaragaza ko bizitabira iki gitaramo, abazacyitabira bafite umutima wo gufasha basabwe guharanira ko Sheja avuzwa.

Uwagaba yakomeje agira ati "Buri wese uzagera muri iki gitaramo nibura yakwitwaza inkunga yo gushyigikira Sheja ngo abashe kuvuzwa. Twagishyize ahantu abantu bose bisanga kandi twirinze kwishyuza kugira ngo abantu bose bagire uburenganzira bwo gukora ibibarimo no kwitanga uko bishoboye."

Iki gikorwa cyateguwe nyuma y’uko ku wa 27 Kanama 2017, i Remera kuri AZ Washing bay habereye igikorwa cy’urukundo cyo koza imodoka cyitabiriwe n’ibyamamare byo mu Rwanda harimo abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana, abanyamakuru, ababaye ba nyampinga n’abandi; cyakusanyirijwemo amafaranga yahawe umuryango wa Sheja.

Yagize ati "Mu gikorwa duheruka gukora ahogejwe imodoka hakusanyijwe amafaranga y’u Rwanda 2,005,260. Aya yiyongeraho ayatanzwe ku ruhande n’abantu batandukanye agera kuri miliyoni zisaga eshatu kandi imibare igenda ihinduka umunsi ku wundi."

Chorale de Kigali yari yatumiwe muri iki gitaramo yatangaje ko itazaboneka bitewe n’ikindi gikorwa ifite.

Uburyo wakoresha ufasha Sheja

Abakeneye gufasha Sheja bashobora gukoresha Mobile Money, bohereza inkunga kuri nimero ya telefone 0788330333 ya Uwagaba Joseph cyangwa kuri konti 00046-00474371-45 y’umubyeyi wa Sheja, Kayitesi Christine, iri muri Banki ya Kigali.

Ushaka ibindi bisobanuro kuri iki gikorwa, wahamagara izi nimero z’ababyeyi ba Sheja 0783698035/ 0782754323.

Uhereye ibumoso: Aline Gahongayire, Alexis Dusabe, Patient Bizimana, Pappy Clever, Tonzi na Theo Bosebabireba batumiwe muri iki gitaramo
Hateguwe umugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana uzakusanyirizwamo inkunga yo kuvuza Sheja

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza