Apôtre Gitwaza yakorewe ibirori by’isabukuru y’amavuko mu rusengero (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 16 Kanama 2017 saa 02:45
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Itorero Zion Temple ku isi, Apôtre Dr Paul Gitwaza, yatunguwe n’abakirisitu be bamukoreye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 46 amaze abonye izuba.

Dr Paul Gitwaza wavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuya 15 Kanama 1971 yakorewe ibirori ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 15 Kanama 2017 mu rusengero rwa Zion Temple Gatenga ubwo yari agiye gutangira kubwiriza.

Umuyobozi w’Indirimbo muri Asaph Music International, Kanuma Damascène, ni we wayoboye bagenzi be batangira kuririmba indirimbo yifuriza umuyobozi wa Zion Temple isabukuru nziza.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kanuma yatangaje ko yahawe ubutumwa na Nyinawingeri Angelique, umugore wa Gitwaza uri muri Amerika ndetse amusaba kumuhagararira.

Yagize ati “Mama Angelique yantumye ngo nkwifurize isabukuru nziza, ngo aragukunda cyane, natwe (Asaph) turagukunda kandi nibyo. Arakwifuriza kuzarama kugeza ubwo uzabona ubuvivi bwawe. Yantumye ngo nkubwire ko hari indirimbo agutuye kuri uyu munsi wizihizaho isabukuru.”

Nyuma y’iri jambo, abaririmbyi ba Asaph, bahise batangira guhanika amajwi meza bafasha Kanuma kuririmba indirimbo ye ‘Araje’ iri mu zo akunze cyane igira iti “Ibidashobokera abana b’abantu ku Mana birashoboka.”

Umuhanzi akaba n'Umuyobozi muri Asaph, Kanuma Damascène niwe watanze ubutumwa yahawe n'umugore wa Gitwaza

Nyuma yo kwifurizwa isabukuru Gitwaza yagize ati “ Ndashima Imana ko uyu mwaka nywurangije amahoro. Ndashima kubaho kw’Imana n’ubutabazi bwayo kandi ndabashimira ku bw’amasengesho yanyu n’urukundo rwanyu. Imyaka 46 ntabwo ari myinshi kandi si mike. Niyo myaka Yesu yavugiyeho ko azasenya urusengero akarwubaka mu minsi itatu. Baramubwira bati ‘Twarwubatse mu myaka 46’ ni gute warusenya ukarwubaka mu minsi itatu? Irangana n’iyo kubaka urusengero ariko haba hatangiye kubakwa urushya."

Yakomeje agira ati "Ndatekereza ko tugiye kwinjira mu rundi rusengero rw’umuzuko. Ubuzima bwacu, n’imibereho bigiye kwinjizwa mu rundi rwego. Ndizera ko uyu mugoroba dutangira kwinjira muri ubwo bubasha. Murakoze kuntungura kandi nizeye ko n’Imana izakora ibikomeye mu buzima bwacu.”

Umuvugizi wa Zion Temple, Nzabakira Floribert, mu butumwa yashyize kuri Instagram yagize ati “Ni umugisha kuba naramenye Apostle Dr. Paul Gitwaza. Kuri bamwe uri umubyeyi, abandi Intumwa, umwarimu n’ibindi byinshi. Ndi umugabo wo guhamya ko Imana yagukoresheje mu guhindura ubuzima bwacu."

"Kuri uyu munsi udasanzwe w’amavuko, umuryango wanjye ufashe umwanya wo kwishimana nawe, tugushimira ko watubereye inkoramutima, umurava wawe n’urukundo utugirira byatubereye umushorera utuganisha ku Mana kuko ubuzima bwarahindutse. Ndagusabira kurama ngo uzakomeze gusohorezwa amasezerano Imana yavuze ku buzima bwawe.”

Yasoje amuha ijambo riri mu gitabo cyo Kubara 14: 21 rigira riti “Ariko ni ukuri ndahiye guhoraho kwanjye n’uko isi yose izuzura icyubahiro cy’Uwiteka. Imana ikomeze kuguha ubuntu bwayo.”

Amateka avunaguye ku buzima bwa Gitwaza

Apôtre Gitwaza yavukiye mu muryango w’abakirisito. Se, Rév Pasiteri Andreya Kajabika, ari mu bantu ba mbere bakijijwe ubwo yahuraga n’Abamisiyoneri b’Abapantekote baturukaga mu Busuwisi, baza kubwiriza ubutumwa muri Congo y’i Burasirazuba.

Apôtre Dr. Paul M.Gitwaza yakiriye Yesu nk’Umukiza ku myaka icyenda, abatizwa umubatizo w’Umwuka Wera ku myaka 12.

Yatangiye kubwiriza afite imyaka 14. Yabonye impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye na Tewolojiya, mu 2007 mu ishuri ryitwa “International Graduate School of Ministry” muri Bellevue, i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, avuga ko Imana yamuhamagariye kujya mu Rwanda kubwiriza ubutumwa bwo kwihana, kubabarira no gutunganya inzira, kugira ngo u Rwanda ruhinduke ubuturo bw’Imana. Amagambo aboneka muri Zaburi 132:13.

Mu iyerekwa yagize mu 1992, harimo ko agomba gushyiraho Minisiteri y’Ububyutse yitwa “Authentic Word Ministries International,” igamije gutegurira inzira Yesu Kirisitu.

Apôtre Gitwaza usanzwe ari n’umuhanzi, mu ivugabutumwa azwi cyane mu buhanuzi yakunze kugarukaho by’umwihariko ku bijyanye n’ibimenyetso by’impera y’Isi yakomojeho mu 2015.

Dr Gitwaza yahawe impano zitandukanye
Abavugabutumwa bakomeye muri Zion Temple bashyikiriza Dr Gitwaza indabo
Banamusengeye bamuragiza Imana ngo abe ariyo ikomeza kumuyobora
Bishop Safari yatura amagambo y'intsinzi ku muyobozi wa Zion Temple
Dr Paul Gitwaza yari agaragiwe na Pasiteri Barbara Umuhoza (iburyo bwe) n'uwari uyoboye amateraniro, Pasiteri Runazi (uwa kabiri ibumoso)
Asaph bahise batangira kuririmba bati 'Happy Birth Day to you Pastor'
Gitwaza asuhuzanya na Pasiteri Runazi Robert wayoboye amateraniro
Dr Paul Gitwaza yishimanye n'abakirisitu abereye umubyeyi mu by'umwuka
Dr Paul Gitwaza yashimye Imana yabanye na we mu myaka yose itambutse
Apôtre Dr Paul Gitwaza yakorewe ibirori by’isabukuru mu rusengero
Yaririmbiwe indirimbo irimo amagambo y'ihumure y'umuhanzi Kanuma Damascène yitwa 'Araje', iri mu zinyura Gitwaza muri iyi minsi
Apôtre Gitwaza yujuje imyaka 46 amaze avutse ku wa Kabiri, tariki ya 15 Kanama 2017
Abayobozi bakuru muri Zion Temple Gatenga bafatanyije na Gitwaza kwizihiza isabukuru ye y'amavuko
Asaph yanaririmbiye abakirisitu bavutse kuri iyi tariki
Dr Gitwaza yari afite akanyamuneza ubwo abaririmbyi ba Asaph bamuririmbiraga
Umuvugizi wa Zion Temple, Nzabakira Floribert, uheruka guhabwa kuyobora Paruwase ya Gisozi, yifurije Gitwaza isabukuru nziza

Amafoto: Zion Temple


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza