Nyuma ya Apôtre Masasu, Bishop Nathan Gasatura yahawe impano y’imodoka ihenze (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 4 Nzeri 2017 saa 01:45
Yasuwe :
0 0

Umwepiskopi w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Diyosezi ya Butare, Musenyeri Nathan Gasatura, yahawe impano y’imodoka ihenze yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser [zizwi nka V8].

Kuri iki Cyumweru tariki 3 Nzeri 2017, nibwo Musenyeri yeretse abakirisitu ayobora iyo modoka ibarirwa agaciro ka miliyoni 90 z’amafaranga y’u Rwanda bivugwa ko yahawe.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Bishop Gasatura yavuze ko nta byinshi yatangaza mbere y’uko abayimuhaye bamuha uburenganzira bwo kubivugaho.

Yagize ati “Nibyo nahawe impano y’imodoka ariko ntacyo nabivugaho. Ndabanza nganire n’abayimpaye numve uko babyakira kugira ngo njye nagira icyo mbivugaho. Iyi modoka nta kibazo ifite gusa nirinze kugira icyo mbwira abantu kuko ushobora gusanga abayimpaye badashaka ko bashyirwa hanze.”

Bishop Gasatura yavuze ko iyi mpano ishushanya amasezerano ye atangiye gusohora.

Yakomeje agira ati “Narabisengeye kandi Imana yabinyujije aho byagombaga kunyura. Isezerano rikomeye mfite si imodoka nahawe ahubwo ni ikimenyetso cy’urugendo rutangiye kandi bihishura ko Imana itangiye kuyasohoza. Nakoze imirimo myinshi kandi ivunanye mu bantu badafite ubushobozi buhambaye gusa icyo nshima Imana ni uko bagenda baguka umunsi ku wundi.”

Bishop Gasatura yavukiye muri Uganda mu 1956. Yashakanye na Florence Gasatura, uyu yigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, bakaba bafitanye abana bane.

Gasatura yabaye umushumba kuva mu 1990, aza kugirwa Bishop wa Diyosezi ya Butare mu 2008. Yakoze imirimo itandukanye mu ivugabutumwa aho yanabaye Umumisiyoneri mu Rwanda, u Burundi na Congo mu Itorero Anglican. Yigeze no kuba Perezida wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya SIDA, umwanya yamazeho imyaka ine.

Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya mbere yakuye muri kaminuza ya Makerere mu bijyanye n’imyitwarire y’abantu (Human Behavior).

Bishop Gasatura yiyongereye ku bashumba bakomeye mu madini atandukanye bagiye bagura imodoka zihenze abandi bakazihabwa nk’impano n’abakirisitu babo.

Kuya 21 Kanama nibwo abakirisitu bari bamaze iminsi bihugura ku bijyanye na bibiliya mu gikorwa cyari cyatangijwe na Apôtre Masasu Joshua uyobora Itorero Evangelical Restoration Church, bamuhaye impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota VX Land cruiser.

Muri Werurwe kandi Bishop Rugagi yatunguye abakirisitu be abereka imodoka ihenze yo mu bwoko bwa Range Rover ibarirwa agaciro ka miliyoni zirenga 50 z’amafaranga y’u Rwanda yaguze.

Abakirisitu bo mu Itorero Anglican imbere y'imodoka yahawe Bishop Nathan Gasatura
Bishop Nathan Gasatura yari afite akanyamuneza nyuma yo kwerekwa imodoka yahawe
Bishop Gasatura yavuze ko iyi mpano ishushanya ko amasezerano ye atangiye gusohora
Musenyeri Nathan Gasatura yatangaje ko byinshi ku mpano y'imodoka yahawe azabivugaho mu minsi ya vuba
Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota VX Land cruiser, Apôtre Masasu, aheruka guhabwa n'abakirisitu be
Muri Werurwe 2017, Bishop Rugagi Innocent, yeretse abakirisitu be imodoka ihenze avuga ko yahawe n'Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza